Ku itariki 21 Gashantare, ni bwo inkuru yabaye kimomo ko yiyemeje kwihanganira umutoza Thomas Tuchel kugeza uyu mwaka w'imikino ugeze ku musozo.
Ni icyemezo cyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iyi Kipe, Jan-Christian Dreesen mu kiganiro yagiranye n’Urubuga rwa Bayern Munich ikunze kunyuzaho amakuru yayo.
Jan-Christian Dreesen yagize ati “Mu biganiro byiza twagiranye ku mpande zombi, twafashe umwanzuro w’uko tuzatandukana mu mpera z’uyu mwaka. Intego yacu ni ugufata ikindi cyerekezo cy’umushinga wacu w’umupira w’amaguru hamwe n’umutoza mushya mu 2024-2025."
"Muri iki gihe gisigaye ngo umwaka ugere ku musozo, buri ruhande ruzakora uko rushoboye kugira ngo rutange ibirenze haba mu gushaka igikombe cya UEFA Champions League na Bundesliga.
Nyuma yo gutsindwa na Lazio mu mukino wa mbere wa 1/8, turizeza abafana bacu bazaba baturi inyuma buzuye Stade yacu ya Alianz Arena ko tuzagera muri ¼". Bayern Munich.
Aya makuru yahise anashimangirwa na Thomas Tuchel ubwe yemeza ko azava muri Bayern Munich ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye.
Thomas Tuchel ati “Twumvikanye ko tuzatandukana mu mpera z’uyu mwaka. Kugeza icyo gihe nzakomeza gutanga buri kimwe hamwe n’abatoza dukorana kugira ngo tugere ku byiza byose".
Icyatumye Bayern Munich itangaza ko izatandukana na Thomas Tuchel, ni uko akomeje kwitwara nabi muri iyi minsi. Kugeza ubu, Bayern Munich imaze gukora agahigo kabi ko kumara imikino itatu itsindwa yikurikiranya.
Ubwo Bayern Munich iri kwitwara nabi, si ko bimeze kwa Bayer Leverkusen yo ikomeje kwitwara neza, ikaba yaranamaze kwizera ko ishobora kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Uyu mutoza kandi ashinjwa n’abasesenguzi batandukanye kutagira ikipe ibanzamo mu Kibuga ihoraho, kutubaka ubwugarizi bwiza no kutarema uburyo bwinshi bubyara ibitego imbere y’izamu kandi afite ba rutahizamu b’ibikurankota ku mugabane w’u Burayi nka Harry Kane na Thomas Muller.
Kuba Thomas ashinjwa ibyo, hatangiye kwibazwa umwanya iyi kipe izasorezaho, mu gihe yaba igiye kurangiza uyu mwaka w'imikino itozwa na Thomas Tuchel ukina nabi.
Benshi bari bazi ko Thomas ashobora kwirukanwa mbere y'uko Bayern Munich ikina na Lazio umukino wo kwishyura muri kimwe cya munani muri UEFA Champions League. Gusa si ko byagenze, hategerejwe kureba niba Tuchel azikura mu nzara za Lazio yamutsinze mu mukino ubanza.
Nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye nka Chelsea, Paris Saint-Germain, Borussia Dortmund na Mainz 05, Thomas Tuchel yageze muri Bayern Munich asimbuye mugenzi we Julian Nagelsmann nawe wari umaze kwirukanwa muri Gicurasi 2023. Nyuma y’amezi abiri yatwaye Igikombe cya Shampiyona hamwe na Bayern Munich.
Bayern Munich yumvikanye na Thomas Tuchel ko bazatandukana ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye