Ese Israel yaba ikoresha WhatsApp mu gutata no gutera Iran?

Ikoranabuhanga - 19/06/2025 2:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Ese Israel yaba ikoresha WhatsApp mu gutata no gutera Iran?

Iran yaburiye abaturage bayo babasaba guhagarika gukoresha urubuga rwa WhatsApp kubera ko bacyeka y’uko Israel iri kunyura muri uru rubuga kugira ngo baneke Iran.

Israel izwiho kuneka no gukurikirana telephone z’abanzi bayo, yatangiye gukemangwa ko yaba iri gukoresha urubuga rwa WhatsApp mu kuneka no kumenya amakuru y’abaturage ba Iran.

Mu mwaka wa 2018, Israel yagabye igitero cy’ikoranabuhanga kuri Iran babasha kubiba amakuru y’ibikorwa by’ibitwaro bya kirimbuzi ndetse no mu bihe bitandukanye Israel yagiye yica abayobozi ba Iran kubera kubaneka binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu gihe Israel na Iran bari mu ntambara yeruye, Iran yatangaje ko nta muntu n’umwe wemerewe gukoresha urubuga rwa WhatsApp kuko bakeka ko Israel ishobora kurukoresha ineka abaturage ba Iran.

Ikigo cya Meta gifite mu nshingano WhatsApp banyomoje aya makuru bavuga ko Iran igamije gusebya uru rubuga kandi ko bishobora kwangiza isura yarwo ndetse bavuga ko nta muntu cyangwa iguhugu baha amakuru y’abakoresha uru rubuga.

Kugeza uyu munsi wa karindwi intambara yeruye itangiye, Amerika yavuze ko isaha n’isaha bazatera Iran kubwo gusaba umuyobozi w’ikirenga wa Iran kumanika amaboko ariko undi akaryumaho akavuga ko badatewe ubwoba n’iterabwoba rya Amerika.

N’ubwo WhatsApp ikoresha end-to-end encryption, hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa kugira ngo umuntu amenye amakuru y’abandi bantu harimo Gukurikirana abantu binyuze muri spyware, binyuze muri WhatsApp ifite metadata ndetse n’ubundi buryo bwinshi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...