Israel
izwiho kuneka no gukurikirana telephone z’abanzi bayo, yatangiye gukemangwa ko
yaba iri gukoresha urubuga rwa WhatsApp mu kuneka no kumenya amakuru y’abaturage
ba Iran.
Mu
mwaka wa 2018, Israel yagabye igitero cy’ikoranabuhanga kuri Iran babasha
kubiba amakuru y’ibikorwa by’ibitwaro bya kirimbuzi ndetse no mu bihe bitandukanye
Israel yagiye yica abayobozi ba Iran kubera kubaneka binyuze mu ikoranabuhanga.
Mu
gihe Israel na Iran bari mu ntambara yeruye, Iran yatangaje ko nta muntu n’umwe
wemerewe gukoresha urubuga rwa WhatsApp kuko bakeka ko Israel ishobora
kurukoresha ineka abaturage ba Iran.
Ikigo
cya Meta gifite mu nshingano WhatsApp banyomoje aya makuru bavuga ko Iran
igamije gusebya uru rubuga kandi ko bishobora kwangiza isura yarwo ndetse
bavuga ko nta muntu cyangwa iguhugu baha amakuru y’abakoresha uru rubuga.
Kugeza
uyu munsi wa karindwi intambara yeruye itangiye, Amerika yavuze ko isaha n’isaha
bazatera Iran kubwo gusaba umuyobozi w’ikirenga wa Iran kumanika amaboko ariko
undi akaryumaho akavuga ko badatewe ubwoba n’iterabwoba rya Amerika.
N’ubwo
WhatsApp ikoresha end-to-end encryption, hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa
kugira ngo umuntu amenye amakuru y’abandi bantu harimo Gukurikirana abantu
binyuze muri spyware, binyuze muri WhatsApp ifite metadata ndetse n’ubundi
buryo bwinshi.