Ese dukome amashyi tubyite ‘Fashion na Showbiz’, cyangwa tuvuze impanda tubyamaganire kure?

Imyidagaduro - 30/05/2016 1:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Ese dukome amashyi tubyite ‘Fashion na Showbiz’, cyangwa tuvuze impanda tubyamaganire kure?

Mu birori bitandukanye, mu nzira aho tugenda, yewe no mu nsengero aho dusengera usanga hari imyambarire itandukanye, ariko ugasanga iyo bigeze ku bakobwa biba ari umwihariko aho usanga abenshi bambaye imyambarire itavugwaho rumwe, bamwe babyita iterambere abandi bakabyita guta umuco.

Dusubize amaso inyuma…

Imyambarire y’umunyarwandakazi wo hambere hari bamwe bayigira urwitwazo n’impamvu yo kugaragaza ko guhera kera umunyarwandakazi yambaraga imyenda igaragaza ibice bye by’ibanga.

fashion

Mu mateka y’umunyarwandakazi, usanga mbere y’umwaduko w’abazungu abakobwa b’abanyarwandakazi bambaraga inkanda n’ishabure, iyi myenda yahishaga igice cyo hasi gusa cy’ubwambure bw’umukobwa ahandi akaba nta kindi yambaye.

Impamvu iyi myenda itabaga ari minini ngo yambike umuntu hose ngo ni ukubera ko bitari byoroshye kuyikora, kuko yavaga mu biti by’imivumu, bagakora akantu gato ko guhisha ubwambure bwo hepfo gusa.

Abakobwa bo hambere ntibasamaraga bagumaga mu mbere aho badapfa kubonwa na buri wese. Babaga bari mu mirimo itandukanye yo mu rugo, ndetse abasore babaga baziko kwendereza umwari cyangwa gukirana nawe ari amahano.

Uyu niwo wari umuco w’abanyarwanda mu gihe cya cyera, aho  abazungu baziye, abanyarwanda babaye nk’abasubijwe babonye umwambaro ubereye umwari w’i Rwanda uhisha ubwambure bwe. Ibi rero bivuze ko inkanda n’ishabure byambarwaga kuko kubona umwenda ukwiriye umuntu wese bitari byoroshye, bitandukanye n’ubu aho ubwoko bwose bw’umwenda buboneka.

Ese imyambarire ya bamwe mu bakobwa b’i Rwanda muri iki gihe ni iterambere, showbiz, fashion cyangwa ni ukwigana ibidafite umumaro?

Iyo bigeze kuri iyi ngingo, abambara muri ubu buryo n’uruhande rubashyigikiye, usanga babisasira bakagaragaza ko ari ho iterambere rigeze, byagera ku bafatwa nk’abari mu isi y’ibyamamare(aba-stars), aha turavuga abaririmbyi, ababyinnyi, abakinnyi ba film, aberekana imideri n’ibindi bifite aho bihuriye n’ibyo, usanga babibyinirira bavuga ko ari showbiz ,fashion, cyangwa imyambarire ibabereye kandi igezweho ituma bakomeza kuvugwa no guhangwa amaso.

PaccyUyu ni umuririmbyikazi Oda Paccy mu birori biherutse bya Industry night, hari abemeza ko yari aberewe, abandi bakabyamaganira kure

Kwibeshya kuri uyu muco mutirano w’imyambarire yo hakurya y’inyanja…

Imwe mu mpamvu y’urwitwazo ikunda gutangwa kuri  iyi ngingo ni uko ngo ibi ari byo bigezweho ku isi hose, Ubundi tuzi ko gutira mu muco w’ahandi atari bibi ariko hagatirwa ibifite akamaro biza kunganira umuco gakondo dore ko nawo uba ugomba gukura no kugendana n’aho isi igeze.

AsinahKim Kardashian umugore wa Kanye West, na Asina Erra umuhanzikazi nyarwanda imideri yabo ijya kugira ishusho imwe

Ubusanzwe ibihugu byo muri Afurika birebera ku bihugu byadusize mu iterambere, ndetse n’ibi byo kwambara ubusa bisa nk’aho biva ku byamamare byo mu bihugu byateye imbere. Igitangaje ni uko iyo ugeze muri ibi bihugu abahatuye nabo badafata kwiyambika ubusa nk’umuco wabo, nabo usanga bijujutira ibyamamare bihoza ubwambure ku mbuga nkoranyambaga bakoresha no mu binyamakuru!

Urugero ni nk’inkuru iherutse gusohoka mu kinyamakuru cya New York Post ifite umutwe ugira uti “Why does everyone think we want to see them naked’, tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ‘Ni ukubera iki buri wese atekereza ko dushishikajwe no kureba ubwambure bwe?’. Muri iyi nkuru umwanditsi yatungaga agatoki ibyamamare mu ngeri zitandukanye byiyambika ubusa cyane cyane iyo baziko bagiye aho abantu benshi bari bubabone nko ku ma red carpet cyangwa ku rubyiniro.

fashion

Anja Rubik umunyamideli ukomoka muri Pologne, Shaddy umugore w'umunyarwandakazi uzwiho kudatangwa mu birori wahoze ari umugore wa producer Meddy Saleh, na Jennifer Aniston

Gusa n’ubwo bitavugwaho rumwe, kuri ibi byamamare byo hakurya y’inyanja ho ikizwi ni uko bagira inyungu ikomeye mu kwigaragaza muri ubu buryo kuko iyo ibinyamakuru bibigarutseho bibinjiriza amafaranga atagira uko angana batitaye ku ngaruka bigira ku babakurikirana.

Ese ab’iwacu bo uku kwiyambika ubusa bibinjiriza angahe?

Njye ntabwo mbizi gusa haramutse hari ufite icyo abiziho yabidusangiza, twakumva ari ibyo gukomerwa amashyi, tukayakoma twivuye inyuma.

Gusa icyo nibwira ko mpamanya na benshi ni uko ahubwo uku kwiyambika ubusa bishobora gutuma hari amahirwe amwe n’amwe umunyarwandakazi yahatakariza mu kwiyambika ubusa  bitewe n’umuco n’imyumvire y’abanyarwanda benshi. Tutirengagije ko hari n’amakuru avuga ko hari abanyarwandakazi basigaye bicuruza mu bihugu byo mu karere n’i Dubai, umuntu ashobora kwibaza niba kwambara ubusa yaba inzira yo kwigaragaza muri aka kazi gashya katajyanye n’indangagaciro zacu.

ANGELINAAba kwigaragaza muri ubu buryo ngo bibinjiriza agatubutse, n'ubwo bitishimirwa na bose

fashionMiss Vanessa Uwase Raissa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2015

fashion

Uyu ni umwe mu banyamakuru b'imikino kuri imwe mu ma radio akorera i Kigali

fashionAsinah, Shaddy, na Sacha Kat

fashion

fashion

fashionIbi ngo ni ibigezweho

Icyo twakwibaza, ese iyi  myambarire yiyongera uko bukeye n’uko bwije mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi ikomeye yo mu Rwanda, yaba nta ngaruka y’uyu munsi cyangwa ejo hazaza ishobora kugira ku myitwarire y’ababyirukira mu Rwanda rw’uyu munsi aho tubona ikoranabuhanga rikataje n’amateleviziyo akaba yiyongera uko bukeye n’uko bwije?

MINISPOC  yarahanyanyaje, ariko se ubu bihagaze gute?

MINISPOC nka Minisiteri y’Umuco na Siporo yigeze guhagurukira iki kibazo mu bihe bitandukanye. Ubwa mbere mu mpera z’umwaka wa 2012, minisiteri yari iyobowe na Protais Mitali na Lauren Makuza wari ushinzwe umuco, bamaze kubona ko amagambo amwe n’amwe y’indirimbo z’abahanzi ba banyarwanda ndetse n’amashusho arimo agenda yiyongeramo icyo twakwita urukozasoni, bafashe umunsi wose bahamagara inzego zikorana nayo hamwe n’ibitangazamakuru mu kiganiro ngishwanama cyari kingamije kwiga kuri izi ndirimbo n’umwanzuro wazo. Icyo gihe hagaragajwe indirimbo nyinshi zatandukiriye, gusa birangiza nta mwanzuro ufatika ubayeho.

fashion

ancillaAmwe mu mashusho y'urukozasoni yagaragaraga mu ndirimbo Ancilla rmx yahagaritswe burundu na MINISPOC

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 Minispoc yongeye kugaragara igira icyo ikora kuri ibi bijyanye no kurwanya uyu muco wo kwamaza imyambarire idahwitse maze icyo gihe bafatira icyemezo gikomeye amashusho y’indirimbo ‘Ancilla rmx’ ya Urban boys, maze minisiteri itegeka ko amashusho y’iyi ndirimbo acibwa burundu mu gihugu.

Icyo gihe, Lauren Makuza wari ushinzwe Umuco yagize ati “Ubundi nabo ubwabo (Urban boys)barabyiboneye, bumvise uko abanyarwanda bayakiriye. Mu ndangagaciro z’u Rwanda biriya bashyize muri Video ntabwo byemewe. N’ubwo abantu benshi usanga bavuga ngo indangagaciro ntabwo bazisobanukiwe, ariko burya tujye dukora ibintu nk’abanyarwanda. Biriya byo muri iriya ndirimbo yabo si iby’i Rwanda.”

Colombe

Iyi kanzu Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe yambaye ubwo yazaga mu birori byo gushyikiriza ikamba Miss Rwanda 2015 wari umusimbuye nayo yagarutsweho cyane

Mu gihe bamwe bavuga ko iyi myambarire idahwitse ndetse idakwiye ku mukobwa, cyane cyane ku bakobwa bakora ibikorwa bituma bakurikirwa cyane n’urubyiruko, hari abandi bemeza ko ntacyo bitwaye ndetse bigaragaza ko abanyarwandakazi nabo basigaye bazi kwambara no kugaragara neza mu buryo bugezweho.

Ese imyambarire nk'iyi wowe uyibona nko guta umuco cyangwa n'iterambere mu bijyanye n'imyambarire?

Photo/Inyarwanda&Internet


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...