Icyakora, icyamutunguye ni umuyobozi we washyiragaho ibisabwa bikabije cyane kandi agasuzugura abakozi ku mugaragaro igihe babaga batamushimishije. Uwo muyobozi ngo ntiyatinyaga gutuka abakozi mu ruhame. Maya aragira ati: “Yajyaga atuka abantu imbere y’abandi bose, akabwira umuntu ngo ‘uri igicucu?’ cyangwa ‘aka kazi ni ubusa’.”
Maya avuga ko imyitwarire y’umuyobozi we yarenze kure ibyo gukosora imikorere, ihinduka ibitero byihariye bigenewe umuntu ku giti cye. Umunsi umwe, mugenzi we yavuze ko yafashe umutoza wihariye (Personal trainer) yitegura ubukwe bwe, umuyobozi we amusigira ku meza ifoto y’umugeni ubyibushye cyane mu rwego rwo kumusuzugura no kumutesha agaciro.
Nyuma y’amezi make atangiye akazi, Maya yaje kubona ko “buri wese mu bo dukorana yariraga buri munsi ” Yongeraho ko hari indwara zihoraho mu itsinda ziterwa n’ihungabana ryo mu mutwe. Icyo gihe, Maya yaje guhitamo kuva muri ako kazi.
Maya si we wenyine wahuye n’ibyo bibazo; ubushakashatsi bwerekana ko umuntu umwe muri batatu yigeze kuva mu kazi kubera abakoresha babangamira cyane abakozi nk'uko bitangazwa na BBC.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Chartered Management Institute, Ann Francke, asobanura ko hari abantu benshi basekerwa n’amahirwe bakagirwa abayobozi aho umuntu azamurwa ku mwanya kubera ubuhanga bwa tekiniki, ataratojwe kuyobora abantu.
Muri ibyo bihe, imyitwarire mibi ishobora guterwa no kutamenya uko bayobora, akaba yakwitwara nabi ku bakozi atari umugambi mubi, mu yandi magambo atari ibintu yagambiriye.
Yavuze ko hari undi muyobozi uba mubi bitewe no kudahuza imico. Aragira ati: “Ashobora guca intege abo ayobora, kwiharira ibyakozwe n’abandi, gutegekesha ubwoba, no gushyiraho ibisabwa bidashoboka.”
Ibyo bigira ingaruka zirenze kudahuza imico, bigateza ubwoba n’ihungabana byangiza ubuzima bwo mu mutwe n’umusaruro ku kazi. Francke ati: “Niba wumva umutima ugufata ku wa Mbere w’icyumweru, wirinda guhura n'umuyobozi ku kazi, cyangwa ugatinya kuvuga mu nama kubera gutinya kwihimurwa, ibyo ni ubugome—si ukudahuza imico.”
Josie (izina yahimbwe) yabwiye BBC ko yamaze imyaka akorera umuyobozi wamucungaga buri kanya. Ati: “Yahoraga ampamagara, anyandikira, anyohereza amajwi umunsi wose kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa yine z’ijoro. No ku minsi atari ku kazi yashakaga kumenya aho ndi buri gihe.”
Yamwamburaga imishinga akayiha abandi, akanashyira bamwe mu bakozi ku ruhande, nko kubirinda mu mafunguro rusange.
Hannah na we yavuze ko yakoraga mu iduka rinini aho yajyaga asuzugurwa kenshi. Umunsi umwe yaje mu birori by’akazi yambaye ikote risa n’iry'umushyitsi wari wabasuye ku kazi, asabwa kurikuramo byihuse. Ati: “Umuyobozi yantegetse kurikuramo, kandi twari mu kwezi k'Ugushyingo. Numvise nsuzuguwe cyane.”
Ibi bibazo bigaragara no muri filime Send Help, ivuga ku muyobozi n’umukozi bagomba guhangana n’amakimbirane yabo yo ku kazi nyuma yo kwisanga ku kirwa kidatuwe.
Rachel McAdams, wayikinnye, yavuze ko na we yigeze guhura n’abayobozi batoroshye, agira ati: “Nahisemo kureka akazi. Inama natanga ni uguceceka ugashaka uko wigendera niba ubishoboye, naho bitashoboka ukiga kwigenga mu mutwe".
Uko wakwitwara mu gihe ufite umuyobozi ugusuzugura:
Kenshi, kureka akazi si ibintu byoroshye ako kanya. Ann Francke atanga izi nama mu gihe ushaka igisubizo kirambye:
Bwira undi muntu wizeye ibikubangamiye mu kazi: Shaka umujyanama (mentor) kandi uhitemo uwo wizeye utari mu murongo ugenga akazi kawe, ushobora kugufasha akaguha inama zitabogamye.
Hangana n’imyitwarire mibi mu bwitonzi: Tegura inama, utange ingero zifatika z’ibikubangamiye. Niba n’abandi bahura na byo, mwaganirira hamwe. Hari ubwo umuyobozi atamenya ingaruka z’imyitwarire ye.
Irinde kandi wiyiteho: Shyiraho imbibi, wite ku buzima bwawe bwo mu mutwe, ugire ubuzima hanze y’akazi. Kwitandukanya n’ikibazo bigufasha gutekereza neza ku cyakorwa gikurikiraho.
Koresha ishami rya HR witonze: Niba ishami ry’abakozi rikora neza muri kompanyi yanyu, waribwira, ariko banza umenye niba rifite gahunda yo gukemura ibibazo nk’ibi.
Menya igihe cyo kuzamura ikibazo: Niba imyitwarire ari iy’ihohoterwa cyangwa ishobora guharabika ikigo, ushobora gukoresha inzira zemewe zo gutanga amakuru, nubwo bigorana kubera gutinya ingaruka zakubaho mu kazi.
