Ese abapfubuzi ni bantu ki? Bakora bate? Ni izihe mpamvu zituma umusore aba umupfubuzi? Ingaruka zabyo ni izihe ?

- 21/05/2013 10:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Ese abapfubuzi ni bantu ki? Bakora bate? Ni izihe mpamvu zituma umusore aba umupfubuzi? Ingaruka zabyo ni izihe ?

Muri iki gihe ijambo umupfubuzi cyangwa gupfubura rimaze kwamamara ahantu hose kuko iyo umuntu avuze ngo runaka ni umupfubuzi byumvikana vuba akazi ke. Uyu munsi rero tugiye kurebera hamwe ibijyanye n’abapfubuzi.

Ese gupfubura ni iki ?

Mu kinyarwanda gupfubura bivuga gufata ibyapfubye byaba ibiryo cyangwa se ibyuma(kubakora umwuga w’ubucuzi) bakongera kubishyushya cyangwa se kubiteka bwa kabiri maze ibyari byapfubye bigashya neza. Nyamara muri iki gihe ujya kumva ngo uriya musore ni umupfubuzi,ngo uriya mugore afite agasore kamupfubura. Bigaragara ko bisa nkaho ibisobanuro byo gupfubura byamaze gufata indi nyito aho ubu hasigaye hapfuburwa abantu.Gupfubura  turi kuvuga hano ni ubupfubuzi  buri kuvugwa muri iyi minsi buba hagati y’umugore ufite umugabo n’umusore .

Ese umupfubuzi ni muntu ki ?Akora ate ?

Ntabwo bigitangaje kubona umusore mwiza udafite akazi runaka akora kazwi,wirirwa atembera cyangwa se wirirwa aryamye murugo iwe,umubonana imitungo ifatika ukaba wakwibaza icyo akora bikakuyobera, Umupfubuzi rero ni umusore  uryamana n’umugore w’umugabo runaka,aho amuha umunezero atajya ahabwa n’umugabo we,ndetse ikimenyimenyi uwo mugore aba aha amafaranga afatika uwo musore kuko biba bisa nk’utuzi nk’utundi,byumvikane rero ko iyo nsoresore iba igomba guhembwa .

Bimwe mubiranga abasore bapfubura :

Nkuko hari bamwe babyiyemerera bakanabiganirira abantu ikizakwereka bamwe mu basore bapfubura uzasanga ntakazi gafatika bagira,uzasanga ari abasore bateye neza bamwe benshi bita(beau gars),uzasanga ari abasore bingufu bakora siporo bagaterura ibyuma,uzasanga bambara,bitera imibavu ihumura,ndetse hari n’ababa banafite imodoka ziciritse ariko zigezweho(aba baba bapfubura abafite amafaranga menshi),benshi usanga biga muri kaminuza,kenshi usanga nta nshuti z’abakobwa bagira niyo bazigize ntabwo barambana,bakunda kugira ingendo za hato na hato mu hantu hakunda gusokerwa,by’akarusho baba bazi gukora ikijyanye n’imibonano mpuzabitsina.(Ibi ntibivuze ko umusore wese wujuje ibi aba akora uyu mwuga kuko hari n’ababa bafite akazi ariko bagapfubura ba boss babo)

Ese ni izihe mpamvu zituma umusore mwiza aba umupfubuzi ?

Mu bantu twagiye tuganira benshi bahuriye kuri izi mpamvu zikurikira :

Gushaka gukira vuba no gushidukira ibigezweho:Abasore benshi  bashaka kubona amafaranga batakoreye cyane ko unasanga kubona akazi muri iyi minsi bitoroshye,rero bahura n’umugore ufite amafaranga ye,uzagura imodoka yo kugendamo umusore agahita yirukira kuzajya asambana nyamara atatekereje ingaruka zirimo.

Kuba abakobwa batemera gukundana n’abasore bari mukigero kimwe kandi bakennye:Impamvu ituma abasore biga muri kaminuza bavukamo abapfubuzi benshi ngo ni uko abakobwa batajya bemera kubaha urukundo mugihe bakicaye ku ntebe y’ishuri  cyane ko ngo baba ntamafaranga bafite ndetse nta na gahunda y’ejo hazaza habo bombi bereka abakobwa bityo rero ngo kubona umuntu ukubwira ko yagukunze yemera no kuguha ibyo ushaka byose ngo biba bigoye kubihakana.

Ubukene bwugarije urubyiruko :Bamwe murubyiruko usanga imibereho ibagoye  kuba babona ahantu hose bakura amafaranga,ntakabuza bashobora kuhirukira .

Kubijyanye n’abagore baca inyuma abo bashakanye bakisangira utu dusore tugezweho akenshi ngo usanga abagabo babo baba badashoboye gukora imibonano mpuzabitsina neza kuburyo bagera ku rwego rwo gushimisha aba babagore babo,ikindi kandi ngo abagabo baba bamaze kugira inshingano nyinshi kuburyo hari n’ababura umwanya wo kwita kubagore babo. Gusa nanone ntabwo   ari ikibazo cy’abagabo babo baba batabitaho   gusa kuko hari n’igihe umugore aba mbere yo gushakana n’umugabo we yari asanzwe afite ingeso nkiyo cyangwa se akaba yarashatse umugabo we atamukunda ahubwo hari ibindi amukurikiyeho nk’umutungo cyangwa se yaramuteye inda bagashakana atamukunda by’ukuri.

Ese ingaruka zo gupfubura ni izihe ?

Umusore winjiye mubupfubuzi  biba bigoye kugirango azagire urugo ruzima,usanga kenshi ari wa wundi ukora ubukwe uyu munsi nyuma y’amezi atatu akaba atandukanye n’umugore we kubera kumuca inyuma, ikindi kandi tutakwiyibagiza nuko bamwe mubapfubuzi hari n’abashobora kubyanduriramo sida cyangwa se izindi  ndwara cyane ko baba badakoresha udukingirizo.

Urugo rwagezemo umupfubuzi  burya narwo ruba rwasenyutse byarangiye kuko umugabo ntacyo aba akivuze imbere y’umugore,ugasanga umugabo nawe aho bigeze ataye umutwe bikaba byabaviramo gatanya, kubaho nabi k’umuryango n’ibindi.

Iyi ngeso ntabwo ijya ihira abayikora kuko uzasanga havuyemo amakimbirane ndetse hakaba haziramo n’urupfu,ikindi ni igisebo haba kumupfubuzi cyangwa se k ‘upfuburwa.

Biragoye kuba wabyikuramo niba ubikora ariko inama  nziza kuri buri wese  nuko niba uri umugabo wazajya uharanira gushimisha no kwita kumugore wawe hato utazasanga yaragiye mubapfubuzi.Niba nawe uri umugore kora ibishoboka byose wubahe Imana ndetse n’umugabo wawe,nyurwa n’umugabo wawe  kandi wikwisuzuguza.Musore nawe nubwo ubuzima bwaba bukugoye wakwihangira indi mirimo atari ugupfubura kuko aha ntakiza uzabonamo usibye kwangirika no kuhakura umuvumo.

Niba ufite igitecyerezo cyangwa inkuru ushaka kutwoherereza   watwandikira kuri info@inyarwanda.com

Photo:Internet

Willy/Inyarwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...