Ese Abanyarwanda bazungukira he ku kuba u Rwanda rugiye kwakira F1?

Amakuru ku Rwanda - 05/11/2026 12:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Ese Abanyarwanda bazungukira he ku kuba u Rwanda rugiye kwakira F1?

Mu myaka myinshi ishize, Afurika yagiye irebera ku yindi migabane mu gihe yakiraga amwe mu marushanwa akomeye ya siporo ku isi. Ubu ariko, ibintu bigiye guhinduka, kuko Formula 1 iri kwitegura kugaruka ku mugabane wa Afurika, aho u Rwanda ruri kwiteganya kwakira irushanwa rya Grand Prix mu ntangiriro z’umwaka wa 2030.

Ibi biradusigira ikibazo gikomeye cyo gutekerezaho: isi niramuka ije mu Rwanda, ese Abanyarwanda bazungukira he?

Ku wa 13 Ukwakira 2026, Formula 1 yatangaje amasezerano y'imyaka 10 yo gukinira irushanwa rya Grand Prix mu Rwanda, aho hateganywa kubakwa ikibuga cyihariye cy'iri rushanwa mu Karere ka Bugesera.

Ni intambwe ikomeye ku Rwanda ndetse n'amakuru yashimishije abakunzi ba siporo y'imodoka muri Afurika, kuko Formula 1 igiye kongera kubera kuri uyu mugabane nyuma y'imyaka 33, dore ko irushanwa riheruka kuhakinirwa ryabereye muri Afurika y'Epfo mu 1993.

Nk’uko tubikesha The New Times, iyi ntsinzi ntiyapfuye kwizana. Amahirwe u Rwanda rubonye yo kwakira irushanwa rikomeye nka Formula 1 ashingiye ku myaka myinshi rumaze rushora imbaraga mu kubungabunga amahoro n'umutekano, guteza imbere ibikorwa remezo, ubukerarugendo na siporo.

Kuva kuri BK Arena, Stade Amahoro, Kigali Pelé Stadium kugeza kuri Stade y'umukino wa Cricket, u Rwanda rukomeje kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo bigamije kurushaho gukurura amarushanwa n'ibikorwa mpuzamahanga.

Byongeye kandi, ubukangurambaga bwa Visit Rwanda bwafashije kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga, mu gihe ikibuga cy'indege mpuzamahanga gishya cya Kigali kiri kubakwa i Bugesera gitegerejweho kurushaho koroshya ingendo z'abazajya basura igihugu. Ibi byose byagize uruhare mu gutuma u Rwanda rurushaho kumenyekana nk'igihugu gishobora kwakira ibikorwa bikomeye mpuzamahanga.

Ariko kumenyekanisha igihugu no gukurura abashyitsi ni kimwe, naho kureba icyo Abanyarwanda bazungukira muri ayo mahirwe ni ikindi. Ikibazo gikomeye dukeneye kwibaza ubu ni iki: tuzakora iki kugira ngo ayo mahirwe atatunyura mu myanya y'intoki?

Formula 1 si abashoferi n'imodoka zifite umuvuduko ukabije gusa. Inyuma ya buri rushanwa haba hari abantu benshi bakora imirimo itandukanye, barimo abahanga mu by'ubukanishi, inzobere mu ikoranabuhanga, abasesengura amakuru, abacungamari, abashinzwe kwamamaza, abanyamakuru, abakozi bo mu bukerarugendo n'abikorera.

Ibi bivuze ko umuntu atagomba kuba umushoferi w'imodoka ya Formula 1 kugira ngo abone akazi cyangwa amahirwe muri iri rushanwa. Nk’umunyeshuri wiga ikoranabuhanga ashobora kwihugura mu gusesengura amakuru, uwiga ibijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo akitegura kwakira abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi, mu gihe urubyiruko rufite ibitekerezo by'ubucuruzi rushobora kubyaza umusaruro amahirwe mu gutanga serivisi z'ubwikorezi, amafunguro n'ubukerarugendo.

Intangiriro y'umwaka wa 2030 ishobora gusa n’aho ari kera, ariko mu by'ukuri ni amahirwe akomeye yo kwitegura. Urubyiruko rukwiye kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga, kwiga indimi zitandukanye, guteza imbere ubushobozi bwo gutumanaho no gushaka ubumenyi ngiro binyuze mu bikorwa bifatika.

Amashuri na za kaminuza na byo bikwiye kurushaho guhuza ibyo bigisha n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo, binyuze mu mahugurwa y'imyuga, kwimenyereza imirimo no gukorana n'ibigo by'ubucuruzi. Ntidukwiye gutegereza ko amahirwe azizana  tutiteguye kuyabyaza umusaruro.

Abikorera na bo bashobora kungukira muri iri rushanwa. Amahoteli, resitora, ibigo bitwara abantu, abakora ubukerarugendo n'abacuruzi batandukanye bashobora kubona abakiliya bashya mu gihe abashyitsi bazaba binjiye mu gihugu ari benshi.

Tekereza umuntu waje mu Rwanda kureba irushanwa rya Formula 1 i Bugesera, ariko akiyemeza kumara indi minsi mu gihugu kugira ngo asure ahantu nyaburanga, amenye umuco nyarwanda kandi asogongere ku biribwa gakondo. Uwo muntu ashobora kugirira akamaro resitora, umuyobozi w'abakerarugendo, umuhanzi cyangwa hoteli y'umuturage usanzwe.

Icyakora, kugira ngo ayo mahirwe abashe kubyara umusaruro, abikorera bagomba kwitegura gutanga serivisi nziza kandi zujuje ubuziranenge mpuzamahanga. Ni ngombwa ko kuva ubu dutangira kwibaza ibijyanye n'ubucuruzi na serivisi twakwihangira, ku buryo n'irushanwa rirangiye, ibyo twubatse bizakomeza kutubyarira inyungu.

Ku rwego rwa Afurika, iri rushanwa rikwiye no kubera isomo n'inkunga ku rubyiruko ruri ku mugabane, rukarushaho gutekereza ku myuga n'amahirwe rushobora kubona muri siporo n'izindi nzego zijyanye na yo.

Nubwo u Rwanda ari rwo ruzakira iri rushanwa, impano n'ubushobozi by'Abanyafurika ntibikwiye kugarukira ku mipaka y'ibihugu byabo. Dukwiye kwifuza ko Abanyafurika bataba abarebera gusa ibikorwa nk'ibi, ahubwo banagira uruhare mu kubitegura, kubikora no kubibyaza umusaruro.

Hari n'inshingano zijyana n'aya mahirwe. U Rwanda tubamo uyu munsi ni umusaruro w'ibitambo by’ibisekuru byatubanjirije, bigakorana umwete kugira ngo hubakwe igihugu abantu bashobora kubamo mu cyubahiro, bafite icyizere n'amahirwe yo kwiteza imbere.

Nk'urubyiruko rw'u Rwanda, ntidukwiye gufata ibyo twagezeho nk'ibisanzwe. Ahubwo dukwiye kubakiraho, tugaharanira gukoresha neza amahirwe dufite, dukorana umurava, ubushake n'ubwitange.

Ntibihagije kungukira mu mahirwe y'uyu munsi gusa; tugomba no kwerekana ko dushobora kuyabungabunga, kuyateza imbere no gusigira abazadukurikira andi mahirwe menshi kurushaho.

Birumvikana ko kugira intego zikomeye bigomba kujyana no kubazwa inshingano. Intsinzi y'iri rushanwa ntikwiye gupimirwa gusa ku kuba u Rwanda rwamenyekanye ku rwego mpuzamahanga cyangwa ku bwiza bw'ikibuga kizubakwa.

Ahubwo ikwiye no kugaragarira mu mirimo mishya izaremwa, ubumenyi abaturage bazunguka, ubucuruzi buzatezwa imbere n'amahirwe azasigara nyuma y'uko abashyitsi batahutse.

Dukwiye kwakira Formula 1 dufite icyerekezo n'icyizere, ariko tukayitegura dufite intego n'ubushake bwo gukora. U Rwanda rwashyizeho imbaraga kugira ngo ruzane isi iwacu.

Ubu igihe kirageze ngo natwe Abanyarwanda twitegure kwakira ayo mahirwe no kuyabyaza umusaruro. Irushanwa rishobora kumara nk'icyumweru kimwe, ariko amahirwe tuzaba twungukiyemo akwiye kumara ibisekuru byinshi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...