Eriksen w’imyaka 34, yari afite amasezerano na Wolfsburg kugeza muri Kamena 2027, ariko impande zombi zemeye kuyasesa hakiri kare. Dore ko uyu mukinnyi ukomoka muri Denmark amaze igihe adakina, kuko umukino we wa nyuma yawukinnye muri Kamena 2026.
Eriksen yagize ati: “Muri iki gihe, icy’ingenzi kuri njye ni ukuba hafi y’umuryango wanjye muri Denmark. Nishimiye ko twashoboye kubona igisubizo twumvikanaho.”
Yongeyeho ati: “Igihe namaze i Wolfsburg cyaranzwe n’ibyishimo byinshi ndetse n’ibigoye. Nzi ko iyi kipe iri mu maboko meza mu rugendo rwo kongera kugera muri Bundesliga, kandi nizera ko ejo hazaza hayo hazaba heza.”
Eriksen yari yarageze muri Wolfsburg nk’umukinnyi wigenga, nyuma yo kuva muri Manchester United. Mu mwaka umwe yari amaze muri iyi kipe, yayikiniye imikino 34.
Uyu mukinnyi afite imikino 151 yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Denmark, akaba yaranyuze no mu makipe arimo Ajax, Tottenham Hotspur, Inter Milan na Brentford.
Iki cyemezo cyo gutandukana na Wolfsburg kije nyuma y’igihe Eriksen yongeye kugira ikibazo gikomeye cy’ubuzima, aho muri Kamena 2026, yaguye mu kibuga ubwo Denmark yakinaga umukino wa gicuti na Ukraine.
Ni ibintu byongeye kwibutsa benshi ikibazo gikomeye yagize mu 2021 agira ikibazo cy’umutima ubwo Denmark yakinaga na Finland mu mukino wo mu matsinda ya UEFA Euro wabereye i Copenhagen, agahita ahabwa ubutabazi bwihuse mbere yo kujyanwa mu bitaro.
Umuyobozi ushinzwe siporo muri Wolfsburg, Dieter Hecking, yavuze ko ikipe yahaye Eriksen ubwisanzure bwo gufata icyemezo ku hazaza he.
Ati: “Byari bigaragara ko icyemezo ku hazaza he kigomba gufatwa na Christian. Twashakaga kumuha ubwo bwisanzure muri iki gihe cyihariye, none twumvikanye ku cyifuzo cye cyo gusesa amasezerano.”
Hecking yashimiye Eriksen ku byo yakoze muri iyi kipe, nubwo yamazemo igihe gito. Ati: “Nubwo igihe cye hano cyari kigufi, yasize izina rikomeye ku bakinnyi bagenzi be, abakozi ndetse n’abafana.”


Christian Eriksen yasezeye kuri Wolfsburg
