Erika yahaye imbabazi uwishe umugabo we Charlie Kirk wari inshuti ya Perezida Trump-AMAFOTO

Imyidagaduro - 22/09/2025 9:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Erika yahaye imbabazi uwishe umugabo we Charlie Kirk wari inshuti ya Perezida Trump-AMAFOTO

Mu muhango wabereye i Glendale muri Arizona kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, ku kibuga cya State Farm Stadium, Erika Kirk, umugore wa nyakwigendera, yavuze amagambo yuzuyemo amarangamutima menshi, yemeza ko ababarira Tyler Robinson, umusore w’imyaka 22 uregwa kwica umugabo we.

Yagize ati “Uwo musore wamwishe ndamubabariye. Ndamubabariye kuko ari ko Kristo yabigenje kandi ari na ko umugabo wanjye yari kubigenza.”

Aya magambo yatumye imbaga y’abari muri stade bose bahaguruka bamukomera amashyi.

Ubushinjacyaha bwemeje ko Robinson aramutse ahamwe n’icyaha ashobora gukatirwa igihano cy’urupfu. Ariko mu kiganiro Erika Kirk yagiranye na New York Times, yavuze ko adashaka kugira uruhare mu gufata icyo cyemezo.

Yagize ati: “Nabwiye umwunganizi wacu mu mategeko ko nshaka ko ari leta ifata icyo cyemezo. Sinshaka kugira amaraso y’uwo musore ku mutima wanjye. Kuko igihe nzaba imbere ya Yesu, sinshaka kubazwa niba natoye ijisho ryishyura irindi.”

Nyuma y’urupfu rwe, Erika Kirk yahise agirwa Umuyobozi Mukuru mushya [CEO] w'ikigo 'Turning Point USA'.

Mu ijambo rye yavuze ati “Igisubizo ku rwango si urundi rwango. Igisubizo, nk’uko ubutumwa bwiza butwigisha, ni urukundo –urukundo ku banzi bacu, no ku batugirira nabi.”

Urupfu rwa Charlie Kirk rwatumye havuka impaka zikomeye muri politiki ya Amerika, bamwe mu banyapolitiki bashinja abandi mu kugira uruhare mu “gukongeza urwango.” Nyamara abayobozi ba Democratic Party n’abandi banyapolitiki bakomeye bamaze kwamagana iri yicwa.

Mu ijambo rye, Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimagije Charlie Kirk amwita “umumaritiri wahowe ubwisanzure bw’Amerika.” Yongeyeho ati “Charlie ntiyangaga abo batavuga rumwe, ahubwo yabashakiraga ineza. Jyewe si ko mbibona – nanga abo tutavuga rumwe kandi simbifuriza ineza. Ariko ndabizi ko Charlie we yabikoraga.”

Ibi byatumye bamwe mu bari aho baseka, ariko Trump yakomeje avuga ko Charlie Kirk ari “indashyikirwa mu bo mu rungano rwe.”

Uyu muhango wari urimo imbwirwaruhame z’abantu batandukanye bo muri MAGA movement (Make America Great Again) barimo na Visi Perezida JD Vance, ndetse na Perezida Trump wari inshuti ya hafi ya Charlie Kirk.


Erika Kirk (Uri iburyo) yahisemo kubabarira uregwa kwica umugabo we, no gukomeza umurage we mu buyobozi bwa Turning Point USA

 

Urupfu rwa Charlie Kirk rwatumye politiki yinjira cyane mu muhango wo kumusezeraho, aho Perezida Trump n’abandi bayobozi bo ku ruhande bagarutse ku ngingo za politiki, mu gihe umugore we yibanze ku butumwa bw’urukundo n’imbabazi

Perezida Donal Trump yongeye kugaragara ari kumwe na Elon Musk

 

Charlie Kirk yishwe arashwe ku itariki ya 10 y'uku kwezi kwa Nzeri (9)


 

Abantu bagera hafi ku 100,000 bahuriye mu gikorwa cyo gusezera bwa nyuma kuri Charlie Kirk


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...