Eric Twishime yashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe akomeje umurimo w’Imana muri Australia, mu mujyi wa Brisbane. Ni umwe kandi mu baramyi bazaririmba mu giterane mpuzamahanga cyiswe Australia Arise & Shine Multicultural Revival Global Network, kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
Igitekerezo cyo gukora indirimbo “Abategereje Uwiteka” cyaturutse ku gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana. Yanditse iyi ndirimbo nyuma yo gukorwa ku mutima n’ubutumwa bukubiye muri Yesaya 40:31, akumva ahawe inshingano yo gusangiza abantu benshi ubu butumwa bwiza binyuze mu mpano Imana yamuhaye yo kuririmba.
Ubu butumwa ni bwo shingiro ry’iyi ndirimbo yose, bugamije gukomeza imitima y’abizera no kubibutsa isezerano ry’Imana ryo kubasubizamo intege nshya. Iyi ni indirimbo ya gatatu uyu muramyi ashyize hanze, ikaba yarakozwe mu buryo bwa Live Recording i Kigali mu Rwanda, muri Werurwe 2026.
Eric Twishime akomeza asobanura ko yumvise ahamagariwe kwibutsa abizera ko nta kintu na kimwe gikwiye kubahagarika umutima mu bibazo bacamo cyangwa ngo kibateshe ukwizera. Ahubwo, abari muri urwo rugendo bakwiye gusaba Imana imbaraga nshya, bagakomeza urugendo rwo kwizera badacogora.
Avuga ko uko yakomezaga gusoma no kuzirikana iri jambo, yanibutswaga akaga abatarakira Kristo barimo, ko batsikamirwa na Satani. Abo na bo abahamagarira kuva muri ubwo bubata, bakakira imbaraga nshya zitangwa n’Imana.
Muri Yesaya 40:31 handitswe ngo: “Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga; baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”
Binyuze muri iri jambo, Eric yifuza kwibutsa abantu ko gutegereza Imana atari uguta igihe, ahubwo ko ari ugukomeza kuyiringira no kuyizera, nubwo ibisubizo by’ibyo bayisaba byaba bitaraza.
Eric Twishime yifuza ko indirimbo “Abategereje Uwiteka” iba isoko y’ihumure n’imbaraga ku bacitse intege, ku banyura mu bihe bikomeye no ku bantu bose bakeneye kongera kugira ibyiringiro.
Intego ye ni ugukoresha impano Imana yamuhaye mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza, gufasha abantu kurushaho kwegera Imana no kubashishikariza kuyigira iya mbere mu buzima bwabo.
REBA INDIRIMBO NSHYA "ABATEGEREJE UWITEKA" YA ERIC TWISHIME






Eric Twishime yashyize hanze indirimbo nshya yise “Abategereje Uwiteka” ikangurira abantu gukomeza kwiringira Uwiteka, kuko abamutegereza bazasubizwamo imbaraga nshya
