Eric Twishime yahuje inganzo na Jean Christian Irimbere basubiranamo indirimbo “Waranteturuye”

Imyidagaduro - 28/05/2026 10:05 AM
Share:

Umwanditsi:

Eric Twishime yahuje inganzo na Jean Christian Irimbere basubiranamo indirimbo “Waranteturuye”

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Twishime, yashyize hanze indirimbo “Waranteturuye” yasubiranyemo na Jean Christian Irimbere wayanditse akanayiririmba bwa mbere mu buryo bwa Live Recording.

Iyi ndirimbo yuje ubutumwa bw’ishimwe n’ubuhamya ku bikorwa by’Imana mu buzima bw’abayiringira, cyane cyane mu bihe by’ibigeragezo no mu rugendo rwabo rwo kwizera. Ni indirimbo yibutsa abantu ko Imana itajya itererana ubwoko bwayo, ahubwo ko ibatabara, ikabashyigikira kandi ikabakura mu bihe bikomeye.

Eric Twishime yabwiye inyaRwanda ko akimara kumva iyi ndirimbo bwa mbere, yahise yumva ubutumwa buyirimo buhuye n’ubuzima bwe bwite ndetse n’urugendo yanyuzemo hamwe n’Imana. Ati: “Ni indirimbo ivuga amateka twanyuranyemo n’Imana mu bihe bikomeye. Yarantabaye, iranteturuza, impuza n’abantu bakomeye. Numvise ari ubuhamya bwanjye bwite.”

Uyu muhanzi yavuze ko ubutumwa buri muri “Waranteturuye” bumwibutsa uko Imana yagiye imuyobora, ikamukingira ndetse ikamugeza ku rwego atatekerezaga kugeraho. Ni yo mpamvu yumvise afite icyifuzo cyo kongera kuyishyira hanze mu buryo bushya, kugira ngo irusheho kugera ku bantu benshi.

Eric Twishime utuye muri Australia ari naho akorera umuziki, yashimiye Jean Christian Irimbere wamuhaye uburenganzira bwo gusubiramo iyi ndirimbo, avuga ko ari umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe yo gutanga ubutumwa bwubaka kandi bukora ku mitima ya benshi.

Yavuze kandi ko ubutumwa bwa “Waranteturuye” bwafashe indi ntera mu buzima bwe nyuma y’igitaramo aherutse gukorera mu Rwanda, aho yabonye uburyo abantu benshi bakomeza guhamya ineza y’Imana mu buzima bwabo.

Yagize icyo asaba abazumva iyi ndirimbo, ati: “Ndasaba abantu bose bazumva iyi ndirimbo kutibanda ku njyana gusa, ahubwo bakumva ubutumwa buyirimo. Bayifate nk’isengesho, nk’ubuhamya ndetse nk’urwibutso rw’uko Imana igira neza, itabara kandi igateturura abayiringiye.”

Indirimbo “Waranteturuye” yamaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki no ku mbuga nkoranyambaga za Eric Twishime, aho iri gukomeza kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Ni indirimbo yagizwemo uruhare n'abanyamuziki batandukanye barimo Ishimwe Bass watunganyije amajwi yayo (Audio Production), Musinga wayoboye amashusho (Director), Eddie Cuts watunganyije amashusho (Video Editing), na Umutoni Marie Rise wayoboye umushinga (Project Manager).

Uyu mushinga uje ushimangira ubushake bwa Eric Twishime bwo gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu muziki, no gukorana n’abahanzi batandukanye bafite icyerekezo cyo kwamamaza Kristo binyuze mu bihangano byabo.

Indirimbo “Waranteturuye” ni ubuhamya bw’uko Imana ishobora guhindura amateka y’umuntu, ikamukura mu bihe by’umwijima ikamugeza mu mucyo no mu byiringiro bishya.

Eric Twishime yashyize hanze indirimbo “Waranteturuye” yasubiranyemo na Jean Christian Irimbere

Jean Christian Irimbere ni we wanditse indirimbo "Waranteturuye" anayiririmba bwa mbere mu buryo bwa Live Recording

Eric Twishime yahuje inganzo na Jean Christian Irimbere basubiramo indirimbo “Waranteturuye”

REBA INDIRIMBO "WARANTETURUYE" YA ERIC TWISHIME FT  JEAN CHRISTIAN IRIMBERE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...