Eric Twishime amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye, harimo “Waranteturuyе” yakoranye na Jean Christian Irimbere. Gusa avuga ko “Umunyempaka” itandukanye n’izindi ndirimbo ze, kuko ayifata nk’indirimbo y’ishimwe ndetse n’ubuhamya bw’isomo Imana yamwigishije mu myaka itandatu yayimazemo.
Avuga ko nubwo indirimbo yatinze gusohoka, ibyo bitatumye ubutumwa bwayo butakaza agaciro. Ahubwo, kuri Eric, uru rugendo rwamwigishije gukomeza kwizera no gutegereza igihe cy’Imana, nubwo haba hari ibigeragezo n’ibintu bitandukanye bishaka gutambamira isohoka ry’ibyo umuntu yizeye.
Mu ndirimbo “Umunyempaka”, yumvikanamo amagambo agira ati: “Umunyempaka ntiyakugisha impaka, uvuga nawe ntiyakuvuruza, ni yo mpamvu icyo wambwiye kizaba, kandi icyo wasezeranyije Mana we, kizasohora.”
Eric Twishime avuga ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugamije gukomeza abantu bacibwa intege n’amagambo cyangwa ibibazo bahura na byo mu gihe bategereje isezerano ry’Imana.
Ati: “Ntabwo dukwiye guha umwanya amagambo y’umwanzi aduca intege, akatumaramo ibyiringiro byo gutegereza gusohora kw’ibyo Imana yadusezeranyije.”
Uyu muramyi ashingira kandi kuri Habakuki 2:3, hagira hati: “Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya. Naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.”
Ni indirimbo yamaze imyaka itandatu itegurwa
Kuri Eric Twishime, “Umunyempaka” si indirimbo yavutse mu buryo bw’impanuka. Yayanditse kandi ayikoraho mu gihe kirekire, kugeza ubwo yumvise ko igihe cyo kuyisangiza abantu kigeze.
Nyuma yo kuyitunganya, yayihaye injyana ya Sebene, bituma igira umwihariko mu buryo yumvikana. Ni bwo yaje kubona ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bukwiye kugera ku bantu benshi, maze ahitamo gukorana n’undi muramyi bahuje umuhamagaro.
Ni bwo yahisemo Ami Prince, umuhanzi avuga ko yubaha kandi ashimira umutima afite mu murimo w’Imana. Eric avuga ko uretse kuba yari asanzwe amuzi nk’umuramyi, nyuma yo guhura na we yasanze afite umutima n’icyerekezo bihuye n’ibyo yari akeneye kugira ngo ubu butumwa bugere kuri benshi.
Ku ruhande rwe, Ami Prince avuga ko yakiriye neza igitekerezo cyo gukorana na Eric Twishime, kuko yabonye ko bafite umutima umwe mu gukorera Imana.
Kuri Ami Prince, “Umunyempaka” ni indirimbo irimo ubutumwa bushobora gukomeza umuntu uri mu rugendo rw’ubuzima, cyane cyane uwaba anyura mu bihe bikomeye cyangwa ategereje ko isezerano ry’Imana risohora.
Eric yifuza ko abantu bakira ubutumwa, atari injyana gusa
Eric Twishime avuga ko intego ye atari ukubona abantu bumva “Umunyempaka” bakishimira injyana yayo gusa, ahubwo ko yifuza ko buri wese yakwakira ubutumwa buyirimo.
Yifuza ko umuntu uri mu bibazo, uwacitse intege cyangwa umaze igihe ategereje ko isezerano ry’Imana risohora, yakura muri iyi ndirimbo imbaraga zo kongera kwizera no gukomeza gutegereza.
Ati: “Isengesho mfite ni uko Imana yakora ku mitima y’abantu bakakira iyi ndirimbo, ntibatwarwe n’injyana gusa, ahubwo bakire ubutumwa buyirimo bubarememo ibyiringiro.”
Kuri Eric, “Umunyempaka” ni ubuhamya bw’urugendo rurerure rw’indirimbo yamaze imyaka itandatu itegurwa, ariko amaherezo ikagera ku gihe cyayo cyo gusohoka.
Indirimbo “Umunyempaka” ya Eric Twishime afatanyije na Ami Prince yamaze gusohoka, ikaba iboneka kuri YouTubeno ku zindi mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ku mazina ya Eric Twishime.
Abagize uruhare mu ikorwa ryayo ni bamwe mu bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel. Amajwi yayo yakozwe na Ishimwe Bass, amashusho yayo ayoborwa na Musinga, mu gihe amashusho yanonosowe na Eddie Cuts.
Eric Twishime yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umunyempaka” yakoranye n’umuramyi Ami Prince
REBA INDIRIMBO NSHYA "UMUNYEMPAKA" YA ERIC TWISHIME FT AMI PRINCE
