Eric Rutanga wakiniye APR FC na Rayon Sports yasezeye kuri ruhago ku myaka 34

Imikino - 07/01/2026 7:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Eric Rutanga wakiniye APR FC na Rayon Sports yasezeye kuri ruhago ku myaka 34

Myugariro w’Umunyarwanda,Eric Rutanga ‘Kamotera’ wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports yasezeye kuri ruhago burundu.

Rutanga w’imyaka 34 yabitangaje mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu abinyujije ku mbugankoranyambaga. Yashimiye umupira w’amaguru avuga ko wamufashije kugera ku ntego ze ndetse ukaba waramwigishije ibintu byinshi. 

Ati:”Warakoze umupira w'amaguru.Wampaye intego, imyitwarire, amasomo n'ibihe bitazibagirana. Warandeze ,unyigisha guhangana, kwizera no gukura mu buzima.”

Yakomeje ashimira amakipe yose yakiniye,abatoza bamutoje n’abakinnyi yakinannye nabo. 

Ati:”Ndashimira amakipe yose, abatoza, abakinnyi twakinanye, abayobozi n'abafana bose bangiriye icyizere kandi bakanyitaho mu rugendo rwanjye. Urukundo n'inkunga mwampaye bizahora mu mutima wanjye.”

Yavuze ko umupira w’amaguru utari umukino gusa. Ati:”Umupira ntiwari umukino gusa, wari umuryango n'ubuzima bwanjye. Buri myitozo, buri mukino n'ibitambo byose byangize uwo ndi uyu munsi.

Mu gihe mfashe indi ntambwe, mbikora nshimira kandi nubaha uru rugendo. Si ugusezera, ni ugushimira ku byo umupira wampaye n'abantu bose bawugize uwo wari wo kuri njye.

Urugendo rwanjye rwo gukina umupira nkuwabigize umwuga naha rurangiriye.”

Mu 2011 nibwo Rutanga ukina yugarira anyuze ibumoso  yatangiye kumenyekana mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Yatoranyijwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique mu 2011.

Mu mwaka w'imikino wa 2017-2018 ,Rutanga Eric yagiye muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza. Yavuye muri Rayon Sports yerekeza muri Police FC ,ayivamo muri 2024 yerekeza muri Gorilla FC ayikinira umwaka umwe kugeza mu mpeshyi y’umwaka ushize aho ari nayo yaherukaga gukinira. 

Uyu mukinnyi wanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi yatwaye ibikombe birimo 5 bya shampiyona,3 by’Amahoro na bibiri bya Super Cup.


Eric Rutanga yasezeye kuri ruhago burundu 


Yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports 


Rutanga yakiniye APR FC mbere yo kujya muri Rayon Sports 


Rutanga yakiniye Police FC imyaka ine 

Rutanga yaherukaga muri Gorilla FC 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...