Uyu muhanzi ukomoka mu Rwanda ariko
ubarizwa muri Finland, yavuze ko iyi nzira nshya yayitangiye ku ndirimbo yise
“Abafarisayo”, yakoranye na John. Ni umwe mu bihangano byamubereye umwihariko,
kuko ari bwo bwa mbere yifashishije AI mu gutunganya indirimbo kuva yatangira
umuziki mu 2017.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Eric Reagan
Ngabo yavuze ko icyemezo cyo gukoresha AI cyaturutse ku mpamvu zitandukanye
zirimo imbogamizi zo kubona Producer ahandi hantu hatari mu Rwanda, ndetse
n’ikiguzi kiri hejuru cy’ama-studio aho atuye muri Finland.
Yagize ati: “Ni mu rwego rwo kujyana
n’ikoranabuhanga, ariko kandi kubera ko ndi muri Finland kubona studio
zidahenze biragoye cyane. Ikindi ni uko iyo ushaka gukorana na ba Producer bo
mu Rwanda usanga urugendo ari rurerure—ujya gufata amajwi ukabyoherereza, nawe
agakora Beat akabigarura. Ibyo byose bifata igihe kinini, bigatwara n’amikoro.”
Ngabo asobanura ko hari ubwo umuhanzi wa
Gospel yicara akumva igitekerezo cy’indirimbo kimwinjiye, ariko kubera kubura
aho kuyikoreza ako kanya, bikarangira igitekerezo kibaye amateka. Ibi ni byo
byatumye yifashisha AI nk’igisubizo cyihuse ku ndirimbo yifuzaga gushyira
hanze.
Eric Reagan Ngabo yavuze ko atari ugushaka
gukuramo ba Producer burundu, ahubwo ko ari uburyo bwo kunganira urugendo rwe
rw’umuziki, bityo akabasha gukora byinshi mu gihe gito.
Yagize ati: “Abantu benshi bafite aho
bahuriye n’umuziki barumva neza izo mvune. Nk’umuramyi ushaka guhembura abantu,
iyo ufite uburyo bwihuse wakoresha bugufasha gushyira hanze igihangano vuba, ni
ibintu by’ingirakamaro.”
Yongeyeho ko uko Isi iri kwihuta mu
ikoranabuhanga ari ngombwa ko n’abahanzi barikurikira kugira ngo ibikorwa byabo
birusheho kugera kure.
Ati “AI uyishyizemo ‘Lyrics’ na ‘Beat’
ikagufasha uko ushaka. Ifite uburyo bwinshi cyane bwo kuyikoresha. Ubu
byaramfashije, ndetse no mu gihe kiri imbere nzayikoresha no ku zindi
ndirimbo.”
Eric Reagan Ngabo yavuze ko hari igihe
yakoranye na Producer agatangira indirimbo, amwishyura amafaranga arenga
700,000 Frw, ariko birangira adahawe indirimbo ngo ashyire hanze. Ngo yahise
abwirwa ko imashini ya Producer yangiritse, ibintu yabonye nk’igihombo gikomeye
cyamuteye gusubiza ibintu ku murongo akoresheje uburyo bwizewe kandi bwihuse.
“Byarambabaje. Urumva iyo umuntu
agutenguha gutyo uba ukeneye indi nzira. Nabonye rero ukoresheje AI byose
wabikora, uko ubishaka. Ariko ntabwo bizambuza gukomeza gukorana na ba Producer
bandi, cyane cyane iyo ubushobozi bubonetse.”
Ngabo Reagan yatangaje ko muri uyu mwaka
wa 2025 azashyira hanze izindi ndirimbo nshya, zirimo izo yakoranye n’abandi
bahanzi ndetse n’ize bwite zizaba ziri kuri Album ye iri gutunganywa. Yanavuze
ko afite intego yo kurushaho kugera ku bantu benshi binyuze mu bihangano byuje
ubutumwa bw’ihumure n’umunezero wa gikristo.
Ati “Umurimo dukora wo kuramya no
guhimbaza Imana ni uwo guhembura abandi. Mbese uko wiyumva, bigere no ku bandi
bantu kandi bibagirire akamaro. AI ni uburyo bumfasha kugera kuri iyi ntego
yanjye.”
Uyu musore ubarizwa mu gihugu cya Finland
ari mu muziki kuva mu 2017, ndetse kuva mu myaka ibiri ishize yashyize imbaraga
cyane mu rugendo rw'umuziki, kugeza ubwo yanasohoye indirimbo zakunzwe nka
'Amashimwe', 'My Lord' yakunzwe cyane, 'Impamvu' yakoranye na Emmy Vox wo mu
Rwanda n'izindi.
Asobanura ko gukora 'Gospel' ahanini
byaturutse mu kuba yarakuriye mu muryango w'Abakristu, no kuba yumva ashaka
gukora Imana binyuze mu bihangano bye. Akavuga ko muri uyu mwaka azasohora
n'izindi ndirimbo cyane cyane izo yakoranye n'abandi bahanzi, ndetse n'ize
bwite ziri kuri Album ye.
Eric Ngabo Reagan yatangaje ko yatangiye
urugendo rwo gukoresha AI mu bihangano bye
Ngabo yavuze ko yakoresheje AI nyuma y’igihe
bamwe mu ba Producer bamusiragiza
Ngabo yavuze ko ari gukora kuri Album ye
nshya izaba iriho indirimbo yakoranyeho n’abandi
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘ABAFARISAYO’
YA ERIC NGABO REAGAN
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY LORD' YA ERIC NGABO REAGAN