Omondi
yafatiwe ahazwi nka Nairobi National Archives, mu gihe yakusanyaga imikono
ishyigikira gahunda ye yo guhindura imiterere y’imiyoborere ya Kenya, aho
ashaka ko intara 47 zisimbuzwa uturere twagutse umunani.
Uyu
mugambi uri mu bikorwa bya gahunda ya Punguza Mzigo, Omondi amaze igihe
akoresha mu gusaba impinduka muri politiki n’imiyoborere y’igihugu cye.
Eric
Omondi avuga ko Kenya ifite inzego nyinshi z’imiyoborere n’abayobozi benshi,
ibintu abona ko bituma abaturage bakomeza kwishyura amafaranga menshi mu
mishahara n’ibindi bikorwa bijyanye n’imiyoborere.
Igitekerezo
cye ni uko intara 47 Kenya ifite zagabanywa zikaba umunani gusa, hagamijwe
kugabanya amafaranga akoreshwa mu nzego z’imiyoborere.
Omondi
kandi asaba ko hakurwaho imwe mu myanya y’abayobozi, irimo iya ba Senateri,
Abadepite bahagarariye abagore ndetse n’imwe mu myanya y’abashyirwaho mu nzego
za politiki.
Kuri
we, amafaranga igihugu cyakoresha muri izo nzego yagabanywa, maze igice cyayo
kikerekeza mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro, birimo uburezi n’izindi
serivisi.
Uyu
munyarwenya avuga ko gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi yari igamije
gutuma serivisi zibageraho hafi. Ariko we asanga mu myaka yakurikiyeho
yarazanye izindi nzego z’ubuyobozi n’ibindi bikorwa bisaba amafaranga menshi.
Kugira
ngo igitekerezo cye gikomeze inzira yo kuganirwaho no gutorerwa, Omondi
yatangiye ubukangurambaga bwo gukusanya imikono y’abaturage.
Intego
ye ni ugukusanya imikono igera kuri miliyoni imwe, kugira ngo asabe ko ibyo
byifuzo byashyirwa mu nzira y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, harimo no kuba
byagezwa ku baturage binyuze muri referendum.
Ni
ubukangurambaga bwatangiye kongera kuvugwa cyane nyuma y’uko Omondi afatiwe muri
Nairobi.
Nubwo
Omondi afite abamushyigikiye, igitekerezo cye nticyakiriwe na bose.
Depite
uhagarariye Lang’ata, Phelix Odiwour uzwi nka Jalang’o, yagaragaje amakenga
kuri gahunda ya Omondi, cyane cyane ku bijyanye n’uko yaba ishobora kunyura mu
nzira zemewe n’amategeko.
Jalang’o
avuga ko no mu gihe Omondi yaba abashije kubona imikono isabwa, ibyo bidahita
bivuga ko impinduka ziba zakozwe.
Hari
inzira ndende y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga igomba gukurikizwa, ikaba irimo
n’inzego za politiki nka Parliament.
Ikibazo
gikomeye, nk’uko Jalang’o abibona, ni uko bamwe mu banyapolitiki bagomba kugira
uruhare mu kwemeza izo mpinduka ari na bo bashobora gutakaza imyanya yabo.
Urugero,
niba igitekerezo cyo gukuraho umwanya wa Senateri cyemejwe, Senateri uriho yaba
ari mu bantu bagomba gusuzuma impinduka zishobora gutuma uwo mwanya uvaho.
Ni
yo mpamvu Jalang’o asanga bigoye gutegereza ko abanyapolitiki bashyigikira
impinduka zishobora gutuma ubwabo batakaza imyanya bafite.
Si ubwa mbere
Omondi atabwa muri yombi
Gufatwa
kwa Eric Omondi si ibintu bishya ku muntu umaze igihe akoresha ibikorwa byo ku
mugaragaro mu kugaragaza ibibazo bya politiki n’imibereho y’abaturage.
Uyu
munyarwenya waje kwinjira cyane mu bikorwa byo guharanira impinduka, yigeze no
gutabwa muri yombi mu myigaragambyo ijyanye na Finance Bill, ubwo abaturage
benshi muri Kenya barwanyaga gahunda z’imisoro n’izindi mpinduka za Leta.
Omondi
amaze kubaka izina nk’umuntu ukoresha ubwamamare bwe mu kwitabira no gutangiza
ibikorwa bigamije kugaragaza ibibazo abaturage bahura na byo.
Gahunda
yo kugabanya intara za Kenya 47 zikaba umunani yongeye gutuma hibazwa ku
miterere y’imiyoborere y’igihugu n’amafaranga akoreshwa mu nzego za Leta.
Ku
ruhande rumwe, Omondi avuga ko kugabanya inzego n’imyanya y’ubuyobozi byafasha
igihugu kuzigama amafaranga no kuyashyira muri serivisi abaturage bakeneye.
Ku
rundi ruhande, abatemeranya na we bibaza niba impinduka nk’izo zishoboka mu
buryo bw’amategeko kandi zigashyirwa mu bikorwa nta zindi ngaruka zitewe no
guhindura uburyo Kenya isanzwe iyoborwamo.
Kuri
ubu, Omondi aracyakomeje gusaba Abanya-Kenya gushyigikira igitekerezo cye
binyuze mu gutanga imikono.
Arashaka kugera ku ntego y’imikono miliyoni imwe, ariko nyuma yaho hakaba hakiri indi nzira ndende igomba gukurikizwa mbere y’uko igitekerezo nk’iki gihinduka itegeko.


Eric
Omondi, yatawe muri yombi mu Mujyi wa Nairobi ubwo yari mu gikorwa cyo
gukusanya imikono y’abaturage bashyigikira igitekerezo cyo kugabanya umubare
w’intara z’iki gihugu
