Ibi
birori biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025 muri BK
Arena, bikazaba ari inshuro ya kabiri bibaye, nyuma y’ibiheruka mu 2024
byabereye muri Kigali Convention Center bikitabirwa n’abahanzi, abanyamideli,
abakinnyi ba filime, n’abanyadushya batandukanye baturutse hirya no hino ku
isi.
Akigera
i Kigali, Eric Omondi yahise ajya kuri Zaria Court aho yahuriye n’umukobwa
witwa Njagi, uzayobora igice cy’abazagenda batambuka ku itapi itukura (‘Red
Carpet’).
Uyu
munyarwenya w’imyaka 41 yakiriwe n’abafana bamweretse urukundo, abandi barimo
gusaba amafoto n’ibiganiro, mu gihe abandi bamwibukiraga mu buryo asetsa
butagira uko busa bwagiye bumuhesha izina rikomeye muri Kenya no hanze yayo.
Uyu
mugabo uzayobora ‘The Silver Gala’ afatanyije na Makeda Mahadeo, umwe mu
banyarwandakazi bazwi ku rwego rwo hejuru mu kuyobora ibirori n’ibiganiro
by’itangazamakuru, yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka
myinshi ahafite abafana n’inshuti nyinshi.
Uretse
ubuhanzi bwe mu gusetsa, Eric Omondi azwiho no kwivanga muri Politiki y’igihugu
cye n’ukuntu yagiye atabariza abatishoboye, cyane cyane urubyiruko n’ababyeyi
batabasha kubona ibikoresho by’ibanze byo kubaho. Byatumye yitwa “umunyarwenya
ufite umutima w’impuhwe.”
Kuri
ubu, abategura ‘The Silver Gala’ batangaje ko amatike yamaze gushyirwa ku
isoko, kandi ko imyiteguro igeze kure kugira ngo iri joro rizibukirwe mu mateka
y’imyidagaduro nyarwanda.
Sherrie
Silver, watangiriye urugendo rwe mu kubyina akiri muto, ubu ni umwe mu
banyarwandakazi bubashywe ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye cyane ubwo
yayoboraga imbyino indirimbo ‘This is America’ ya Childish Gambino, yaje
kwegukana ibihembo bya Grammy Awards.
Ibirori
bye bya ‘The Silver Gala’ bitegura kuzahuza abanyempano, abakunzi
b’imyidagaduro n’abashoramari mu rwego rwo gukomeza guteza imbere impano
z’abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda.
Eric
Omondi ntiyaje gusa nk’umushyitsi, ahubwo nk’umwe mu bazatanga umunezero
n’urwenya mu gitaramo cyitezweho guhuriza hamwe ubuhanga, uburanga n’umucyo
w’imyidagaduro nyarwanda n’iy’isi muri rusange.

Eric Omondi akigera i Kigali, yahuye na Njagi uzayobora igice cya ‘Red Carpet’ cya 'The Silver Gala', bombi bagaragara bishimye mu myiteguro y’iki gikorwa gikomeye kizabera muri BK Arena

