Ni indirimbo yise ‘Yaje aje’ ikaba yiganjemo ubutumwa bwiza bushingiye ku byanditswe byera. Umurongo yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Youtube, uboneka muri Matayo 1:21 ''Azabyara umuhungu uzamwite Yesu, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.'
Mu kiganiro kigufi Eric Niyonkuru yahaye InyaRwanda, yavuze ko Noheli ku bakirisito ari umukiro w’ibyari "bituboshye".
"Ku bwange yego Noheli inyibutsa ivuka rya Yesu Kristo umucunguzi wanjye, gusa nafashe umwanya wo gutekereza ku ivuka ry’umwami Imana, mpabwa ihishurirwa ko kuza k’umucunguzi Yesu, byakijije ubugingo bwacu, biba ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana.’’-Niyonkuru Eric aganira na InyaRwanda.
Eric akomeza avuga ko "nta mukiza twari dufite, nta Mwuka Wera twari kuzagira, nta kuzuka twari kuzabona" bityo abari muri Kristo Yesu by’ukuri ntacyo bazakena kuko umucunguzi wabo ni Kristo Yesu. Niwe batakira, niwe ubayobora ibihe byose. Eric Niyonkuru avuga ko Yesu Kristo "yaje aje guhangara ibyaduhangaraga".
"Yaje aje" ni indirimbo ya Gatanu mu zifite amashusho zizaba ziri kuri album ya mbere ya Eric Niyonkuru. Amashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo umufasha we.
Eric Niyonkuru yahishuye ko ari kuririmbana n’umufasha we, kuko usibye umuhamagaro Imana yabahaye wo kuvuga ubutumwa bwiza bw’ Imana mu ndirimbo, bitanga inama nziza ku rubyiruko ruri kunyura mu bihe nk'ibi.
Yavuze ko Album ye ya mbere izaba iriho indirimbo 10 n'indi imwe ya Bonus. Avuga ko umwaka wa 2026 ari umwaka uzarangira ashyize hanze ibihangano bisoza iyi album ndetse yadutangarije ko igihe cyegereje ngo ayishyire hanze.
Tubibutse ko ubu Eric Niyonkuru amaze gushyira hanze indirimbo 5 arizo, Nahimbazwe, Wahozeho, Yakoze Imirimo, Atatenda na Yaje aje yashyize hanze uyu munsi. Akorera umuziki muri Finland aho atuye n'umuryango we.
Niyonkuru amaze gushyira hanze indirimbo 5 ari zo, Nahimbazwe, Wahozeho, Yakoze Imirimo, Atatenda na Yaje aje

Eric Niyonkuru yinjije abantu muri Noheli binyuze mu ndirimbo nshya yise "Yaje Aje"
