Eric Niyonkuru utuye mu gihugu cya Finland, yatangiye gushyira ahagaragara indirimbo zizaba zigize uyu mushinga we wa mbere w’album. “Urutare” ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo kwizera Yesu Kristo nk’ishingiro rikomeye ry’ubuzima bw’umukristo, butanga amahoro n’umutekano ku mwizera.
Iyi ndirimbo ishingiye ku Ijambo ry’Imana ryo muri 1 Petero 2:3-4 hagira hati: “Niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza. Nimumwegere, ni we Buye rizima ryanzwe n’abantu, ariko ku Mana ryaratoranijwe riba iry’igiciro cyinshi.”
Mu bijyanye n’ikorwa ryayo, amajwi yatunganyijwe na Producer Rano Beat, usanzwe ari n’umuyobozi wa Korari Sayuni, mu gihe amashusho yakozwe na Producer Richard.
Eric Niyonkuru amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo Nahimbazwe, Wahozeho, Yakoze Imirimo, Atatenda, Yaje Aje na Ndi Umunyamahirwe. Izi ndirimbo zose zihuriza ku butumwa bwo kwizera, gushima Imana no kuyiringira mu bihe byose by’ubuzima.
Uyu muramyi uzwiho kwicisha bugufi no gushyira imbere ubusabane n’Imana mbere yo gukora igihangano, yatangaje ko ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze album ye ya mbere.
Album “Biva ku Gicaniro” izaba igizwe n’indirimbo 10 hiyongeraho imwe ya bonus, zose hamwe zikaba 11. Eric yavuze ko muri uyu mwaka wa 2026 azashyira hanze indirimbo zose zigize uyu mushinga, anemeza ko igikorwa cyo kuyimurika kitazatinda.
Iyi album yakozweho n’aba-producer barimo Fiacle, Clement Level na Rano Beat. Eric Niyonkuru avuga ko aba bose ari abahanga kandi bagezweho muri iki gihe, ndetse yizera ko mu myaka iri imbere bazaba bari mu bayoboye umuziki muri Afurika y’Iburasirazuba.
Yashimangiye ko aba producer bamubereye inkingi ikomeye muri uyu mushinga, kuko bakorana na we mu buryo bwimbitse, bakubahiriza icyerekezo cye ndetse bakanamugira inama zituma ibihangano birushaho kuba byiza.
Eric yanavuze ko hari indirimbo yagiye ahimba akayitaho by’umwihariko, cyane cyane mu bijyanye n’itunganywa ry’amajwi no guhuza neza imicurangire (mastering), ku buryo yizeye ko zizakundwa cyane n’abazazumva.
Album “Biva ku Gicaniro” itegerejwe na benshi nk’umushinga uzasiga amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Eric Niyonkuru ageze kure imyiteguro yo kunononsora Album ye ya mbere
REBA INDIRIMBO NSHYA "URUTARE" YA ERIC NIYONKURU
