Eric Blessed wo muri Shalom Choir agiye gukora igitaramo yatumiyemo Bosco Nshuti

Iyobokamana - 10/02/2026 2:59 PM
Share:
Eric Blessed wo muri Shalom Choir agiye gukora igitaramo yatumiyemo Bosco Nshuti

Umuramyi Eric Blessed, uzwi muri Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise “Twarababariwe Live Concert”, kizitabirwa n’abaramyi bakomeye barimo Bosco Nshuti, n’abandi benshi bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku itariki ya 15 Werurwe 2026, kikazabera ADEPR Nyarugenge – Chappelle Internationale, ahazahurira abakristo benshi bifuza gusangira umwanya wo gushima Imana no kwibuka imbabazi zayo mu buryo bw’umwihariko.

Eric Blessed [Eric Ndayizeye], asengera muri ADEPR Nyarugenge akaba ari umuririmbyi wa Shalom Choir, imaze kumenyekana cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muramyi avuga ko urugendo rwe mu murimo w’Imana rwatangiriye mu bwana bwe, aho yatangiriye mu Sunday School, akuriramo akunda kuririmba no gukorera Imana.

Yavukiye mu i Rubavu, ari na ho yatangiriye kuririmba, aririmba muri korali y’urubyiruko, mbere yo kwerekeza muri Herimoni Choir yaririmbyemo ndetse anagira uruhare mu bijyanye n’imitegurire y’amajwi (dirigeance).

Eric Blessed yaje kwimukira i Kigali, atangira gukorera Imana muri Shalom Choir kuva mu 2018 kugeza ubu. Ni ho yamenyekaniye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe nka “Mana Yo mu Ijuru”, “Sinzarambarara”, n’izindi nyinshi zikomeje gukora ku mitima ya benshi.

Avuga ko kuva akiri muto, yari afite icyifuzo gikomeye cyo kuririmba ku giti cye (solo career), cyane ko yumvaga kandi akabona Imana ikomeza kumwereka ko iri kumwe na we muri uwo murimo. Icyo cyifuzo cyagiye gikura uko imyaka yicumaga, kugeza aho afashe icyemezo cyo gutegura igitaramo cye cya mbere gikomeye.

“Twarababariwe Live Concert” – Igitaramo cy’imbabazi n’ishimwe

Igitaramo “Twarababariwe Live Concert” ni igikorwa Eric Blessed avuga ko cyaje nk’igisubizo cy’urugendo rwe rwo kwizera no kwiyegurira Imana. Avuga ko kizaba ari umwanya wo kwibuka imbabazi Imana yagiriye abantu, kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse, no gusangiza abantu ubutumwa bw’icyizere n’urukundo rw’Imana.

Yagize ati: “Ni igitaramo kije nk’igisubizo cy’ibyo Imana yakoze mu buzima bwanjye. Twarababariwe, kandi ni yo mpamvu dushaka guhura tukayiramya, tuyishimira imbabazi n’urukundo byayo.”

Iki gitaramo kizitabirwa n’abaramyi bakomeye barimo Bosco Nshuti, umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda, ndetse n’abandi bazifatanya na Eric Blessed muri uyu muhuro udasanzwe wo kuramya Imana.

Nubwo akomeje gukorera Imana muri Shalom Choir, Eric Blessed agaragaza ko iki gitaramo ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe nk’umuramyi ku giti cye, aho yizeye ko kizaba intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi byo kuramya Imana no gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki wa Gospel mu Rwanda.

Abakunzi b’umuziki wa Gospel barasabwa kwitegura iki gitaramo kizabera muri ADEPR Nyarugenge – Chappelle Internationale, ku wa 15 Werurwe 2026, aho biteganyijwe ko hazabera umunsi udasanzwe wo kuramya Imana, guhimbaza no kwishimira imbabazi zayo. Kwinjira bizaba ari ubuntu.

Eric Blessed agiye gukora igitaramo azafatiramo amashusho y'indirimbo ze

Eric Blessed agiye gukora igitaramo yatumiyemo Bosco Nshuti w'izina rikomeye mu muziki wa Gospel

Bosco Nshuti azaririmba mu gitaramo cya Eric Blessed kizaba muri Werurwe uyu mwaka

Eric Blessed wo muri Shalom Choir agiye gukora igitaramo yise "Twarababariwe Live Concert”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...