Enzo Maresca yagarutse muri Manchester City nk’umutoza mukuru nyuma yo kwirukanwa muri Chelsea

Imikino - 26/05/2026 4:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Enzo Maresca yagarutse muri Manchester City nk’umutoza mukuru nyuma yo kwirukanwa muri Chelsea

Ikipe ya Manchester City yatangiye urugendo rushya nyuma yo gusezerera Pep Guardiola wari umaze imyaka 10 ayitoza, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze guha inshingano Enzo Maresca nk’umutoza mushya uzayitoza mu myaka iri imbere.

Uyu mutoza w’Umutaliyani w’imyaka 46, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu, aho azageza muri Kamena 2029 atoza Manchester City, mu rwego rwo gukomeza kubaka ikipe yakomeje kwigaragaza nk’imwe mu zikomeye ku mugabane w’u Burayi no mu Bwongereza.

Ibi bibaye nyuma y’ijoro ry’amateka ryabaye ku wa Mbere, tariki ya 25 Gicurasi 2026, ubwo abafana, abakinnyi ndetse n’abayobozi ba Manchester City basezeraga Pep Guardiola mu birori byari byuzuyemo amarangamutima. 

Guardiola asize ahesheje Manchester City ibikombe byinshi bitandukanye birimo Premier League, UEFA Champions League, FA Cup ndetse n’ibindi, byatumye iyi kipe iba imwe mu zikomeye cyane ku Isi. Mu myaka 10 yamaze muri iyi kipe, yayihinduriye isura ndetse ayigira ikipe ifite uburyo bwihariye bw’imikinire bushimisha benshi. 


Enzo Maresca ntabwo ari mushya muri Manchester City kuko yayibayemo nk’umutoza wungirije wa Pep Guardiola kuva muri Kamena 2022. Muri icyo gihe, yari umwe mu bantu ba hafi ba Guardiola ndetse yakomeje kumwigiraho byinshi mu bijyanye n’uburyo bwo gutegura imikino, gukoresha abakinnyi no kuyobora ikipe.

Abenshi mu bakurikirana ruhago bavuga ko ubuyobozi bwa Manchester City bwahisemo Maresca kubera uburyo azi neza umuco n’imikinire by’iyi kipe, ibintu bishobora kumworohera gukomereza aho Guardiola agejeje ikipe aho kuzana impinduka zikomeye zatuma ikipe itangira bundi bushya.


Maresca amaze kunyura mu makipe atandukanye nk’umutoza. Yabanje gutoza mu byiciro bitandukanye mbere yo kwigaragaza cyane muri Leicester City, aho yafashije iyi kipe kuzamuka muri Premier League. Imikorere ye myiza ni yo yatumye Chelsea imugirira icyizere mu mwaka wa 2024, imuha amasezerano y’imyaka itanu yo kuyitoza. 

Icyakora urugendo rwe muri Chelsea ntirwagenze nk’uko benshi babyifuzaga. Nubwo yari yatangiranye icyizere ndetse abafana benshi bamwishimiye, ibibazo by’umusaruro muke ndetse n’igitutu cy’abafana byatumye atamara igihe kirekire muri Stamford Bridge.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa, Chelsea yamwirukanye mu ntangiriro za 2026.  Nubwo yasezerewe muri Chelsea, Manchester City yakomeje kumwizera kubera amateka yari afitanye n’iyi kipe ndetse n’ubumenyi bwe ku buryo ikipe ikinamo.

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wizewe mu makuru y’igura n’igurishwa ry’abakinnyi n’abatoza, Fabrizio Romano, Maresca yamaze gusinya aya masezerano ndetse yakiriwe mu buryo budasanzwe mu muryango wa Manchester City, cyane cyane kuri sitade ya Etihad.

Abafana ba Manchester City bafite amatsiko menshi yo kureba uko uyu Mutaliyani azitwara muri izi nshingano nshya. Hari abizera ko kuba yarakoranye igihe kinini na Guardiola bishobora gutuma akomeza uwo murongo w’intsinzi ikipe yari imaze kugeraho, mu gihe abandi bifuza kureba niba azashobora kwihagararaho nk’umutoza mukuru utagendera gusa ku murage yasigiwe.

Mu gihe Manchester City itangiye ubuzima bushya nyuma ya Guardiola, Enzo Maresca afite inshingano zikomeye zo gukomeza amateka ndetse n’ibigwi by’iyi kipe, kuyihesha ibikombe byinshi no gukomeza kuyigira imwe mu makipe akomeye ku ruhando mpuzamahanga. Ibi byose bituma amaso y’abakunzi ba ruhago ku Isi yose yerekeza i Manchester, aho hategerejwe. 


Umwanditsi: Goretti Uwamahirwe



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...