Kuri uyu wa 16 Kanama 2024 ni bwo Shampiyona y'u Bwongereza, English Premier League 2024-25 itangira, aho Manchester United itangira ikina na Fulham.
Uyu mwaka w'imikino uzanye impinduka zidasanzwe aho VAR izajya ikoreshwa gake ku ikosa rikenewe cyane, bitandukanye n'uko mbere buri kosa abasifuzi biyambazaga VAR.
Iyi ngingo irongera gutuma abasifuzi basubirana icyubahiro bahoranye, bitandukanye n'uko mbere ibyo bakoraga byavuguruzwaga na VAR, bigatuma hari abafana benshi ndetse n'abakinnyi bijundikaga VAR.
Ibyemezo bya VAR kandi bizajya bigaragazwa ku nsakazamashusho za rutura ziba ziri muri stade kugira ngo abafana bashire impungenge, bamenye impamvu hafashwe uwo mwanzuro.
Mu mategeko mashya, ikipe itsinze igitego yemerewe kucyishimira ariko itarengeje amasegenda 30. Mbere umusifuzi yatangiraga kureba igihe kuva igitego kinjiriye mu izamu kugeza umukino wongeye gutangizwa hagati mu kibuga, bitewe n'igihe abakinnyi bamaze bishimira igitego.
Amasegenda abakinnyi bazajya barenza kuri ayo 30, umusifuzi azajya ayongera ku minota y'inyongera kuko ayo afata nko gutinza umukino.
English Premier League 2024-25, imanukanye itegeko rivuga ko umukinnyi uzajya abangamira ugiye gutera kufura, azajya ahabwa ikarita.
Iri itegeko ntabwo rireba ubangamiye ugiye gutera kufura gusa, ahubwo umukinnyi uzajya abangamira mugenzi we ugiye guhana ikosa iryo ari ryo ryose, azajya abihanirwa.
English Premier League kandi yakuyeho urujujo ku mukinnyi uzajya ukoza ukuboko ku mupira, aho ukuboko kuzaba kuri hose hazajya habarwa ikosa.
Ibi bitandukanye n'ibyo hambere, umukinnyi yakozaga ukuboko ku mupira, bamwe bati umupira ukoze ku mukinnyi nta kosa ryabaye, abandi bati umukinnyi akoze umupira ni ikosa.
Muri English Premier League, VAR izajya ikoreshwa ku ikosa rikomeye cyane
Kwishimira igitego bizajya bikorwa amasegenda 30 gusa
Uko umupira uzajya ukora ku kuboko kose, bizajya byitwa ikosa