Empress Nyiringango yashyize hanze indirimbo nshya 'Umwana' y'abihanganiye ibigeragezo ndengakamere mu bwana bwabo-VIDEO

Imyidagaduro - 23/03/2022 2:51 PM
Share:
Empress Nyiringango yashyize hanze indirimbo nshya 'Umwana' y'abihanganiye ibigeragezo ndengakamere mu bwana bwabo-VIDEO

Umuhanzikazi Empress Nyiringango [Missy Nina] utuye mu gihugu cya Canada yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yitwa 'Umwana' imwe mu ndirimbo cumi n'ebyiri ziri ku muzingo we wa kabiri yise 'UBUNTU' izasohoka mu mpeshyi z'uyu mwaka.

Empress Nyiringango yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo 'Umwana' yayanditse afite intego yo "gutanga ubuhamya bw'abana cyangwa abantu bababajwe cyane ariko bakihanganira ibigeragezo by'indengakamere, bakiga mu buryo bugoranye cyane ariko bagatsinda; bagakorana umurava n'ubunyangamugayo. Maze biteza imbere, birinda inzika no kwitura inabi abayibagiriye. Muri make iyi inkuru itwigisha ko ugize neza abisanga imbere... nyamara uwo mwana yagiriwe Ubuntu".

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA "UMWANA" YA EMPRESS NYIRINGANGO


Empress Nyiringango akaba yashyize hanze izindi indirimbo eshanu: "Umwari", "Impungenge", "Beza mwe", "Isoko y'Urukundo" na "Afrika" ziri Kuri EP yise ISÕKO ziri ku mbuga nkoranyambaga no ku masoko mpuzamahanga acuruza umuziki. Impungenge ze ni uko ihohoterwa rikorerwa abana bato ndetse n'abangavu rimaze gufata intera ndende kubera impamvu nyinshi. Avuga ko ababazwa cyane no kubona abana bato baca mu buzima bugoye bagacunaguzwa, ariko agashimishwa bikomeye no kubona abo bana batera imbere.

Arakangurira n'ababyeyi bose n'abanyempuhwe bose guhashya uwo mwanzi no gushyiraho gahunda zikangurira abantu kwirinda ihohoterwa iryo ariyo ryose. Ikindi ni uko hatangwa indishyi z'akababaro ku bahohotewe n'imiryango yabo. Izo ndirimbo ze murazisanga kuri Youtube. Arashimira kandi abacuranzi n'abaririmbanye bose by'umwihariko Bill Ruzima, Ben Kipeti na producer Aron Niyitunga. Arashimira kandi n'ikigo cyamuteye inkunga umwaka we 2021, cyitwa Canada Council for the Arts.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZE ZIRI KURI EP- ISÕKO

Mu ndirimbo "Umwana", Empress Nyiringango aragira ati "Burya ubuzima ni amayobera, uguhiga ubutwari mutarabarana. Iwacu mpazi umwana wakuriye mu magorwa, akarira agahogora, aburara ntawe atakira no kwiga bikamugora, rubanda imutega iminsi, agahora abungera atagira kivurira. Iteka ndarira ariko ngahora simpogore iyo ntekereje uwo mwana wakuze agowe agacunaguzwa agahezwa ariko ntasare ntasabirize, nshimishwa n'uwo mwana wakoranye umwete bikamuhira".

Indirimbo "Umwana" ya Empress Nyiringango iri ku mbuga mpuzamahanga zicuruza umuziki

EP y'indirimbo eshanu iri hanze ku mbuga zitandukanye zicuruza muzika

Empress Nyiringango ari mu bahanzikazi b'abahanga u Rwanda rufite

Indirimbo "Umwana" yayituye abaciye mu buzima buruhije mu bwana bwabo


Empress Nyiringango yasohoye indirimbo nshya "Umwana"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...