Emoji y’amarira yakoreshejwe cyane kurusha iz’ibitwenge mu 2025: Uko ibisobanuro byayo byagiye bihinduka

Utuntu nutundi - 20/08/2026 9:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Emoji y’amarira yakoreshejwe cyane kurusha iz’ibitwenge mu 2025: Uko ibisobanuro byayo byagiye bihinduka

Mu 2025, emoji izwi nka “Loudly Crying Face”, isanzwe ikoreshwa mu kugaragaza umuntu urira cyane, yabaye imwe mu bimenyetso byakoreshejwe cyane ku mbuga nkoranyambaga. Igitangaje ni uko imikoreshereze yayo itakiri gusa iyo kugaragaza agahinda, ahubwo yagiye ikoreshwa no mu kugaragaza ibyishimo, guseka cyane, gutangara n’andi marangamutima akomeye.

Raporo ya Meltwater, ikigo gikora ubushakashatsi n’isesengura ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko iyi emoji ari yo yari ku mwanya wa mbere mu mikoreshereze mu isesengura ryayo rya 2025.

Meltwater ivuga ko yari imaze kugaragara mu biganiro cyangwa mentions bigera kuri miliyoni 814, kuva ku wa 1 Mutarama kugeza ku wa 15 Ukuboza 2025.


Uko emoji yagaragazaga amarira, isigaye igaragaza ibitwenge

Mu busobanuro busanzwe, “Loudly Crying Face” igaragaza ishusho y’umuntu urira cyane, amarira menshi amanuka ku maso. Ariko imikoreshereze y’abakoresha internet yagiye ituma igira ibisobanuro birenze ibyo yari yararemewe.

Uyu munsi, umuntu ashobora kwandika ati “Uransekeje cyane” cyangwa akavuga ikintu gitangaje cyane, agasoreza ku kimenyetso cy’amarira. Muri uwo mwanya, ntabwo aba ashaka kuvuga ko ari kurira. Ahubwo aba agaragaza ko yasetse yatembagaye cyangwa ko ikintu cyamurenze mu marangamutima.

Ni yo mpamvu ushobora no kubona abantu bagikoresha inshuro nyinshi mu butumwa bumwe iyo barebye video, meme, ifoto cyangwa amagambo babonye bisekeje cyane.

Izi mpinduka ni urugero rw’uko ururimi rwo kuri internet rugenda rugira ibisobanuro bishya. Ikimenyetso gishobora kugira igisobanuro kimwe mu mikoreshereze isanzwe, ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakakigiramo ikindi bitewe n’aho bagikoresheje.

Meltwater ivuga ko “Loudly Crying Face” yageze ku mwanya wa mbere nyuma yo gukoreshwa cyane kurusha izindi emojis zari zimaze igihe zikundwa cyane.

Mu myaka ishize, Face with Tears of Joy yari yaramenyekanye cyane mu kugaragaza ibitwenge, cyane cyane iyo umuntu yashakaga kuvuga ko ikintu kimusekeje cyane. Hari kandi Rolling on the Floor Laughing, na yo ikoreshwa mu kugaragaza urwenya n’ibitwenge bikomeye.

Ariko muri 2025, Loudly Crying Face yaje ku isonga mu isesengura rya Meltwater. Ibi ntibivuze ko emojis zo guseka zazimiye. Ahubwo bigaragaza ko abantu bakomeje gushaka uburyo bushya bwo kugaragaza amarangamutima, kandi “Loudly Crying Face” ikaba yarabaye kimwe mu bimenyetso byakoreshwaga cyane ku muvuduko udasanzwe.

Ku rubuga rwa X na Reddit, ni yo yabaye iya mbere


Meltwater yasesenguye imikoreshereze y’emojis ku mbuga zitandukanye, harimo X, Facebook na YouTube, hagaragaye ko imyitwarire y’abakoresha imbuga nkoranyambaga iba itandukanye bitewe n’urubuga.

Kuri X, “Loudly Crying Face” ni yo yari ku mwanya wa mbere mu emojis icumi Meltwater yasesenguye. Yari ifite hafi 25.4% by’imikoreshereze y’izo emojis muri icyo cyiciro.

Ku rundi ruhande, Facebook, Face with Tears of Joy niyo yigaragaje cyane mu kugaragaza ibitwenge, mu gihe kuri YouTube Red Heart yari iri ku isonga mu emoji zikoreshwa cyane.

Ibi byerekana ko nta emoji imwe ihora yiganje kuri buri rubuga. Imikoreshereze ihinduka bitewe n’ubwoko bw’urubuga n’uburyo abantu barukoresha. Meltwater yasanze kandi imikoreshereze y’emoji itandukanye bitewe n’igihugu.

Urugero, Face with Tears of Joy yari ku mwanya wa mbere muri Amerika, Nigeria, u Bwongereza, Canada na Ghana. Mu gihe “Loudly Crying Face” yo yari iya mbere muri Afurika y’Epfo, Indonesia na Philippines.

Ibi birerekana ko nubwo imbuga nkoranyambaga zihuza abantu bo ku isi, uburyo bwo kugaragaza amarangamutima bushobora gukomeza kugira itandukaniro rishingiye ku gihugu, umuco ndetse n’imikoreshereze y’urubuga runaka.

Kuki emoji yo kurira isigaye ikoreshwa mu guseka?


Impamvu nyayo ituma abakoresha internet bahindurira “Loudly Crying Face” igisobanuro ntabwo ari imwe gusa, ariko imikoreshereze yayo ishobora kumvikana mu buryo bw’imvugo yo kuri internet.

Iyo umuntu abonye ikintu kimusetsa cyane, ashobora gukoresha ishusho y’amarira nk’aho ashaka kuvuga ko ibimusekeje byamurenze ku rwego rwo kumuriza.

Ni yo mpamvu iyo umuntu yanditse ubutumwa bwinshi bugizwe n’iyo emoji, akenshi ntabwo aba afite agahinda. Ahubwo ashobora kuba avuga ko asetse cyane. Hari n’ubwo ikoreshwa mu kugaragaza gutangara, kwishima bikabije cyangwa reaction ku kintu umuntu atari yiteze.

Kimwe mu bintu by’ingenzi kuri izi mpinduka ni uko igisobanuro cya emoji gishingira ku rwego rw’ikiganiro runaka. Urugero, umuntu ashobora kuvuga ati: “Yambwiye ko atazaza.” Iyo ashyizeho emoji y’amarira, birashoboka ko aba agaragaza agahinda.

Ariko iyo agize ati: “Reba video yakoze! Birasekeje” akongeraho icyo kimenyetso, birashoboka ko aba agaragaza ko byamusekeje cyane. Ni yo mpamvu umuntu atakwiye gusobanura emoji yonyine atarebye amagambo ayiherekeje cyangwa icyo abantu bari kuganiraho.


Ibi bitwereka iki ku rurimi rwo kuri internet?

Abantu bahora bahimba uburyo bushya bwo kuvugana, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga aho ubutumwa akenshi buba bugufi kandi reaction ikihuta.

Emojis zagiye ziba nk’ururimi rufasha abantu kugaragaza ibitekerezo n’amarangamutima mu buryo budasaba amagambo menshi.

Iyo imikoreshereze mishya ikomeje gusubirwamo n’abantu benshi, ishobora gutangira kuba imvugo yemewe n’abakoresha urubuga runaka, nubwo yaba itari igisobanuro cyari gisanzwe kizwi.

“Loudly Crying Face” ni urugero rwiza rw’ibyo: ikimenyetso cyaremewe kugaragaza kurira cyaje gukoreshwa cyane no mu guseka, gutangara no kugaragaza amarangamutima menshi.

Nubwo “Loudly Crying Face” yabaye iya mbere muri raporo ya Meltwater, Face with Tears of Joy na Rolling on the Floor Laughing ntibyavuye ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu baracyazikoresha cyane, cyane cyane mu butumwa bwo kugaragaza urwenya. Itandukaniro ni uko “Loudly Crying Face” ubu nayo yabaye igikoresho gikomeye mu mvugo yo kuri internet.

Bityo, ubutaha umuntu nakwoherereza icyo kimenyetso, ntugahite wibwira ko ari kurira. Ashobora kuba ashaka kukubwira mu buryo bwa internet ati: “Biransekeje cyane!”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...