Emery Bayisenge yerekeje muri Rayon Sports, Seif yongera amasezerano

Imikino - 19/07/2025 7:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Emery Bayisenge yerekeje muri Rayon Sports, Seif yongera amasezerano

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Emery Bayisenge yasinyiye ikipe ya Rayon Sports naho Niyonzima Olivier Sefu yongera amasezerano.

Amakuru avuga ko Emery Bayisenge waherukaga gusoza amasezerano muri Gasogi United yasinye umwaka umwe na Sefu akaba yongereye umwaka umwe.

Uyu myugariro yerekeje muri Murera aho agiye gusimbura Nsabimana Aimable wamaze gutandukana nayo. 

Emery Bayisenge wari usoje amasezerano muri Gasogi United yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, AS Kigali, KAC de Kénitra yo muri Maroc, USM Alger na Gor Mahia yo muri Kenya.

Rayon Sports yasinyishije aba bakinnyi mu gihe hari abandi bari mu igerageza barimo Amiss Cedrick aho yatangiye imyitozo ejo ndetse na Rutanga Eric umaze igihe ari mu myitozo.

Muri iyi mpeshyi iyi kipe imaze gusinyisha abakinnyi 8 aribo; Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, umunyezamu Drissa Kouyaté,rutahizamu Chadrak Bingi Bello, Ntarindwa Aimable na Harerimana Abdulaziz.


Emery Bayisenge yerekeje muri Rayon Sports 

Sefu yongereye amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...