Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026 mu Nzove ku kibuga cya SKOL aho n’ubundi iyi kipe yambara ubururu n’umweru isanzwe ikorera imyitozo, hatangiwe ibi bihembo by’abitwaye neza mu kwezi gushize kwa Mutarama no mu Ukuboza umwaka ushize.
Muri Rayon Sports y’Abagore, uwegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 12 mu mwaka ushize ni Emelyne Mukagatete mu gihe uwegukanye icy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa mbere ari Emerance Niyonshuti.
Muri Rayon Sports y’abagabo, uwegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 12 ni Tony Kitoga ahigitse Sindi Paul Jesus na Ndayishimiye Richard. Uwegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa mbere ni Emery Bayisenge ahigitse Ndikumana Asman na Ramazani Tshilembi.
SKOL isanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports yatanze ibi bihembo mu gihe yitegura gukina umukino ukomeye ifitanye na Mukura VS ku Cyumweru muri shampiyona.

Emerance Niyonshuti ni we wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Mbere muri Rayon Sports WFC

Emelyne Murekatete ni we wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa 12 muri Rayon Sports WFC 
Tony Kitoga yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa 12 muri Rayon Sports

Emery Bayisenge niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Mbere muri Rayon Sports
