Ibi byatangiye kwibazwaho cyane ubwo Yvan Buravan yashyiraga ifoto yamamaza Iradukunda Elsa ku rukuta rwe rwa Instagram. Abantu batari bacye barimo n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com bibajije ikibiri inyuma noneho bihumira ku murari ubwo uyu mukobwa yakirwaga mu muryango iwabo nyuma yo kwegukana ikamba, mu bamwakiriye hakaba hagaragayemo na Yvan Buravan nyamara utari ufite aho ahuriye nabyo dore ko atigeze aharirimbira.
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahise yegera Yvan Buravan amubaza impamvu y’ibi maze aduhishurira ko Iradukunda Elsa ari mubyara we. Kuba Iradukunda Elsa ari mubyara wa Yvan Buravan bisobanura ko ari na mubyara wa Ciney dore ko mama wa Ciney na Mama wa Yvan Buravan bose bavukana bityo aba bose bakaba babyara ba Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017. Kuba Uwimana Aisha uzwi nka Ciney ndetse na Burabyo Yvan uzwi nka Buravan bamaze kwamamara muri muzika bituma umuntu yavuga ko Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa abaye undi muntu umenyekanye mu muryango wabo.
Yvan Buravan yamamazaga uyu mukobwa wegukanye ikamba
Ciney atangaza ko undi muntu mu muryango wabo agiye kwiyongera mu byamamare
Miss Elsa nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017
REBA HANO INCAMAKE Z'IBIRORI BYO GUTORA MISS RWANDA 2017