Starlink ni umuyoboro wa murandasi wo mu kirere utangwa na kompanyi SpaceX ya Musk. Ukraine iwukoresha mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare, birimo kuyobora drones zigaba ibitero ku birindiro by’u Burusiya no kurinda ikirere cyayo.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, Ukraine yatangaje ko imipaka mishya yashyizweho ku muvuduko izo ndege zishobora kugenderaho yatangiye kubangamira ibikorwa byayo bya gisirikare.
Umwe mu bajyanama ba Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko atemera ko iyo mpinduka zabayeho ku bw’impanuka gusa, ahubwo ko zishobora kuba zifitanye isano n’ibibazo bimaze iminsi bigaragara mu mubano wa Ukraine na Amerika.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Musk yasobanuye ko Starshield, umuyoboro wa murandasi ugenewe ibikorwa bya gisirikare kandi ukora mu buryo busa na Starlink, ugenzurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yagize ati: “Ibipimo ntarengwa ku muvuduko ibyo ari byo byose cyangwa ikoreshwa iryo ari ryo ryose bifatwaho icyemezo n’ingabo z’Amerika.
Musk yavuze ko ubwo abayobozi ba Ukraine bamusabaga gukemura ikibazo cy’imikorere ya Starlink no gusubizaho serivisi zayo mu buryo bwuzuye.
Perezida Zelensky na we yagaragaje ko yifuza ko ikibazo cyakemuka, avuga ko yizera ko gishobora kuba cyaratewe n’ikosa cyangwa ikibazo gikomeye cya tekiniki.
Ati: “Nizeye ko ari ikosa ryabayeho, wenda ni ikibazo kinini cyane cya tekinike. Simbizi, ariko turimo gusaba kugisubiza Uko byahoze
Ku wa Kabiri nijoro, Starlink yashyizeho umuvuduko ntarengwa wa kilometero 160 ku isaha ku bikoresho biyikoresha. Ibi bivuze ko drones cyangwa izindi ntwaro zigendera ku muvuduko urenze uwo zishobora gutakaza umurongo wa murandasi uzifasha gukora.
Ku wa Gatatu nimugoroba, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo wa Ukraine, Mykhailo Fedorov, yatangaje ko serivisi ya Starlink yari yongeye gukora mu buryo bw’igice.
Kugeza ubu, amakuru yatangajwe agaragaza ko impinduka zakozwe kuri Starlink zagize ingaruka ku bikorwa bya Ukraine, ariko ntahamya ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo yateje icyo kibazo.
