Elon Musk yatangaje ko agiye kubaka umujyi ku kwezi mbere yo kujya kuri Mars

Ikoranabuhanga - 09/02/2026 7:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Elon Musk yatangaje ko agiye kubaka umujyi ku kwezi mbere yo kujya kuri Mars

Nyuma yo kuvuga kenshi ko ikigo cye SpaceX kizagera kuri Mars mu mwaka wa 2026, umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk yongeye gutungura benshi atangaza ko ubu icyibandwaho cyane ari kubaka umujyi ku kwezi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X ku Cyumweru, Musk yavuze ko SpaceX iri guhindura icyerekezo igashyira imbaraga mu kubaka umujyi ku kwezi, aho kwihutira kujya kuri Mars.

Yagize ati: “Kugera kuri Mars bishoboka gusa buri mezi 26 kandi urugendo ruhafata hafi amezi atandatu. Ariko ku Kwezi, dushobora kujyayo buri minsi 10 mu rugendo rw’iminsi ibiri, bikadufasha kwihuta mu iterambere no kurangiza kubaka umujyi waho mbere ya Mars.”

Ibi Musk atangaje bitandukanye cyane n’ibyo yari yaravuze mbere, aho mu 2020 yari yemeje ko SpaceX izageza abantu kuri Mars bitarenze 2026. Icyo gihe yari yagize ati: “Nituramuka tugize amahirwe, bishobora gufata imyaka ine gusa. Turifuza kohereza icyogajuru kidafite abantu mu myaka ibiri iri imbere.”

Gusa SpaceX imaze kumenyekana ku mishinga minini ikunda gutinda kubera ingorane z’ikoranabuhanga n’amabwiriza mpuzamahanga. Ibi byongeye kugaragara mu cyumweru gishize, ubwo hamenyekanaga ko ubutumwa bwa Artemis 2, bugamije kohereza abantu ku kwezi ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 50, bwongeye gusubikwa.

Nubwo bimeze bityo, Elon Musk yavuze ko Mars itavanywe mu migambi, ahubwo ko kubaka umujyi kuri uwo mubumbe bizatangira mu myaka itanu kugeza kuri irindwi iri imbere. Ati: “Intego nyamukuru ni ukurinda ejo hazaza h’iterambere ry’abantu, kandi ku kwezi ni ho dushobora kwihuta kurusha ahandi.”

Mu cyumweru gishize kandi, Musk yatangaje ko SpaceX igiye kwegukana xAI, ikigo cye cy’ubwenge bw’ubukorano (AI) cyakoze ikoranabuhanga rya Grok. Muri Werurwe 2025, xAI yari yamaze kugura urubuga nkoranyambaga X.

Musk yasobanuye ko uku kwishyira hamwe kwa SpaceX na xAI kuzabyara “Uruganda rukomeye cyane rw’udushya rufatanye kuva ku isi kugera mu isanzure, ruhuza AI, roketi, internet yo mu isanzure, itumanaho rigerwaho kuri telefone n’urubuga rukomeye rw’itangazamakuru rwigenga.”

Mu nyandiko yasohoye, Musk yanavuze ko afite umugambi wo kubaka ibigo byikorera n’inganda ku kwezi, ndetse n’umuco w’abantu wuzuye kuri Mars mu gihe kiri imbere.

Elon Musk yatangaje ko agiye kubaka umujyi ku kwezi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...