Elon Musk yashyize hanze imodoka iguruka

Ikoranabuhanga - 16/10/2026 12:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Elon Musk yashyize hanze imodoka iguruka

Elon Musk yagaragaje ibyishimo nyuma yo kumurika imodoka nshya ya Tesla Roadster, avuga ko ishobora kuguruka, kwihindukiza mu kirere no kuva kuri kilometero 0 ikagera kuri 97 km/h mu masegonda 0.81.

Iyi modoka nshya y’amashanyarazi yamuritswe ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, mu birori byabereye ku kigo cya SpaceX i McGregor muri Leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Musk, washinze SpaceX akaba n’umuyobozi wa Tesla, yavuze ko iyi modoka ishobora gukora ibintu bidasanzwe, birimo kuguruka nk’igisasu cyoherejwe mu kirere, kwihindukiza no gukora ibindi bikorwa by’imbaraga mu kirere.

Nk’uko tubikesha New York Post, nyuma y’igeragezwa ryagenze neza, Musk yagize ati: “Byagenze neza”, agaragaza ko yishimiye ibyo iyi modoka yashoboye gukora imbere y’abari bitabiriye ibirori.

Yavuze ko ubwo yazanaga igitekerezo cyo gukora iyi modoka ku nshuro ya kabiri, yatekerezaga ko abakozi be bashobora kumufata nk’umusazi, ariko ko ubu yizera ko yakozwe ku rwego rurenze imodoka zisanzwe, ndetse ayigereranya n’imodoka zidasanzwe zigaragara muri filime za James Bond.

Yasobanuye ko iyi modoka ari umusaruro w’ubufatanye hagati y’abahanga ba Tesla, ikora imodoka, na SpaceX, ikora ibijyanye n’ibyogajuru n’ibikoresho bijyanwa mu kirere.


Uko Roadster ishobora kuguruka

Mu myiyereko yakozwe, iyi modoka yagaragaje ubushobozi bwo kunyura ahantu hagoramye iri hejuru, ndetse ikihindukiza mu kirere. Yabanje gukoresha uburyo bwo kwifashisha umwuka ukururwa n’igikoresho kiri munsi yayo kugira ngo ibashe kuguma yizengurutsa, ndetse igaragaza n’ubushobozi bwo kuzamuka mu kirere.

Lars Moravy, Visi Perezida wa Tesla ushinzwe ubwubatsi bw’imodoka, yasobanuye ko uburyo bwo gukurura umwuka buri munsi y’imodoka bushobora gutanga imbaraga zingana n’inshuro ebyiri izisanzwe zituruka kuri rukuruzi y’isi, bikayifasha kuguma yizengurutsa.

Yavuze kandi ko hifashishijwe ikoranabuhanga rituruka muri SpaceX kugira ngo iyi modoka ibashe gukora ibindi bikorwa byo kuguruka.

Mu kindi gice cy’igeragezwa, Roadster yihutaga yerekeza ku ikamyo n’izindi modoka, igahita izamuka mu kirere igera ku burebure bwa metero zigera kuri 6.4, ikazenguruka mbere yo kongera kugwa hasi.

Ibi bikorwa byakozwe nta muntu uyitwayemo. Musk yavuze ko atifuzaga gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga mu gihe cy’igeragezwa.

Iyi modoka kandi ifite uburyo bwo kwiyobora hifashishijwe ikoranabuhanga aho kuba uburyo busanzwe bw’imiyoborere, ndetse ikaba yaragenewe gukoresha ibikoresho biyifasha kuzamuka no kugwa.


Yavuye kuri 0 igera kuri km 97 mu masegonda 0.81

Kimwe mu byatangaje benshi ni umuvuduko iyi modoka yagaragaje mu igeragezwa. Yavuye kuri kilometero 0 igera kuri 97 km/h mu masegonda 0.81.

Tesla ivuga ko Roadster ishobora kugera ku muvuduko wo hejuru wa kilometero 370 mu isaha, ikagira ubushobozi bwo gukora urugendo rwa kilometero nibura 483 itongeye gushyirwamo umuriro.

Musk yanagaragaje ko iyi modoka ishobora kurenza uwo muvuduko wa kilometero 370 mu isaha, avuga ko yifuza ko yagera ku muvuduko ungana n’igice cy’umuvuduko w’ijwi.

Ibyo byatangaje abari bitabiriye ibirori, barimo abagaragaje ko iyi modoka ituma ibintu byagaragaraga muri filime z’ibihimbano bisa n’ibishobora kuba impamo.

Bamwe mu bakurikiye ibirori byanyujijwe ku rubuga rwa Tesla bayigereranyije n’imodoka K.I.T.T. yo muri filime yo mu myaka ya za 1980, izwiho kugira uburyo bwo kongera umuvuduko mu buryo budasanzwe.

Nyuma y’ibirori, Musk yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Biragaragara ko ejo hazaza hari imodoka ziguruka.”


Izatangira gukorwa mu 2028

Tesla iteganya gutangira gukora iyi modoka muri 2028. Kugira ngo uyitumize bisaba kubanza kwishyura amadolari ya Amerika 50 000.

Hari n’ubundi bwoko bwiswe “Thrust”, buzaba bufite ibikoresho byongera imbaraga zo kuzamuka no kwihuta, aho abazifuza ubu bwoko bazasabwa kubanza kwishyura amadolari 250.000.

Nubwo Musk yavuze ko iyi modoka ishobora kugera mu mihanda, yemeye ko amategeko ayigenga ashobora gutandukana bitewe n’igihugu cyangwa agace izakoreshwamo.

Yagize ati: “Sinzi neza niba yemewe mu mategeko yo mu duce twose, ariko hazabaho imodoka nk’iyi umuntu ashobora kuyitunga.”

Roadster nshya ije nyuma y’imyaka 18 Tesla imuritse Roadster ya mbere, yabaye imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi yakozwe n’uru ruganda.

Mu gihe Tesla ikomeje guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), imodoka zitwara zidakeneye umushoferi na robo, iyi Roadster igaragaza indi ntego y’uru ruganda mu gukora imodoka zifite ubushobozi burenze ubw’izisanzwe.

Tesla iteganya gutangaza ibyavuye mu bikorwa byayo by’imari mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2026 ku wa 21 Ukwakira.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...