Iyi modoka nshya
y’amashanyarazi yamuritswe ku wa Kane, tariki ya 15 Ukwakira 2026, mu birori
byabereye ku kigo cya SpaceX i McGregor muri Leta ya Texas, muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Musk, washinze SpaceX
akaba n’umuyobozi wa Tesla, yavuze ko iyi modoka ishobora gukora ibintu
bidasanzwe, birimo kuguruka nk’igisasu cyoherejwe mu kirere, kwihindukiza no
gukora ibindi bikorwa by’imbaraga mu kirere.
Nk’uko tubikesha New York
Post, nyuma y’igeragezwa ryagenze neza, Musk yagize ati: “Byagenze neza”,
agaragaza ko yishimiye ibyo iyi modoka yashoboye gukora imbere y’abari
bitabiriye ibirori.
Yavuze ko ubwo yazanaga
igitekerezo cyo gukora iyi modoka ku nshuro ya kabiri, yatekerezaga ko abakozi
be bashobora kumufata nk’umusazi, ariko ko ubu yizera ko yakozwe ku rwego
rurenze imodoka zisanzwe, ndetse ayigereranya n’imodoka zidasanzwe zigaragara
muri filime za James Bond.
Yasobanuye ko iyi modoka ari umusaruro w’ubufatanye hagati y’abahanga ba Tesla, ikora imodoka, na SpaceX, ikora ibijyanye n’ibyogajuru n’ibikoresho bijyanwa mu kirere.

Uko Roadster ishobora
kuguruka
Mu myiyereko yakozwe, iyi
modoka yagaragaje ubushobozi bwo kunyura ahantu hagoramye iri hejuru, ndetse
ikihindukiza mu kirere. Yabanje gukoresha uburyo bwo kwifashisha umwuka
ukururwa n’igikoresho kiri munsi yayo kugira ngo ibashe kuguma yizengurutsa,
ndetse igaragaza n’ubushobozi bwo kuzamuka mu kirere.
Lars Moravy, Visi
Perezida wa Tesla ushinzwe ubwubatsi bw’imodoka, yasobanuye ko uburyo bwo
gukurura umwuka buri munsi y’imodoka bushobora gutanga imbaraga zingana
n’inshuro ebyiri izisanzwe zituruka kuri rukuruzi y’isi, bikayifasha kuguma yizengurutsa.
Yavuze kandi ko
hifashishijwe ikoranabuhanga rituruka muri SpaceX kugira ngo iyi modoka ibashe
gukora ibindi bikorwa byo kuguruka.
Mu kindi gice
cy’igeragezwa, Roadster yihutaga yerekeza ku ikamyo n’izindi modoka, igahita
izamuka mu kirere igera ku burebure bwa metero zigera kuri 6.4, ikazenguruka
mbere yo kongera kugwa hasi.
Ibi bikorwa byakozwe nta
muntu uyitwayemo. Musk yavuze ko atifuzaga gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga
mu gihe cy’igeragezwa.
Iyi modoka kandi ifite uburyo bwo kwiyobora hifashishijwe ikoranabuhanga aho kuba uburyo busanzwe bw’imiyoborere, ndetse ikaba yaragenewe gukoresha ibikoresho biyifasha kuzamuka no kugwa.

Yavuye kuri 0 igera kuri
km 97 mu masegonda 0.81
Kimwe mu byatangaje
benshi ni umuvuduko iyi modoka yagaragaje mu igeragezwa. Yavuye kuri kilometero
0 igera kuri 97 km/h mu masegonda 0.81.
Tesla ivuga ko Roadster
ishobora kugera ku muvuduko wo hejuru wa kilometero 370 mu isaha, ikagira
ubushobozi bwo gukora urugendo rwa kilometero nibura 483 itongeye gushyirwamo
umuriro.
Musk yanagaragaje ko iyi
modoka ishobora kurenza uwo muvuduko wa kilometero 370 mu isaha, avuga ko
yifuza ko yagera ku muvuduko ungana n’igice cy’umuvuduko w’ijwi.
Ibyo byatangaje abari
bitabiriye ibirori, barimo abagaragaje ko iyi modoka ituma ibintu byagaragaraga
muri filime z’ibihimbano bisa n’ibishobora kuba impamo.
Bamwe mu bakurikiye
ibirori byanyujijwe ku rubuga rwa Tesla bayigereranyije n’imodoka K.I.T.T. yo
muri filime yo mu myaka ya za 1980, izwiho kugira uburyo bwo kongera umuvuduko
mu buryo budasanzwe.
Nyuma y’ibirori, Musk yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Biragaragara ko ejo hazaza hari imodoka ziguruka.”

Izatangira gukorwa mu
2028
Tesla iteganya gutangira
gukora iyi modoka muri 2028. Kugira ngo uyitumize bisaba kubanza kwishyura amadolari
ya Amerika 50 000.
Hari n’ubundi bwoko
bwiswe “Thrust”, buzaba bufite ibikoresho byongera imbaraga zo kuzamuka no
kwihuta, aho abazifuza ubu bwoko bazasabwa kubanza kwishyura amadolari 250.000.
Nubwo Musk yavuze ko iyi
modoka ishobora kugera mu mihanda, yemeye ko amategeko ayigenga ashobora
gutandukana bitewe n’igihugu cyangwa agace izakoreshwamo.
Yagize ati: “Sinzi neza
niba yemewe mu mategeko yo mu duce twose, ariko hazabaho imodoka nk’iyi umuntu
ashobora kuyitunga.”
Roadster nshya ije nyuma
y’imyaka 18 Tesla imuritse Roadster ya mbere, yabaye imodoka ya mbere ikoresha
amashanyarazi yakozwe n’uru ruganda.
Mu gihe Tesla ikomeje
guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), imodoka zitwara
zidakeneye umushoferi na robo, iyi Roadster igaragaza indi ntego y’uru ruganda
mu gukora imodoka zifite ubushobozi burenze ubw’izisanzwe.
Tesla iteganya gutangaza
ibyavuye mu bikorwa byayo by’imari mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2026 ku
wa 21 Ukwakira.
