Elon Musk yasabwe gufungura ibiro i Nairobi mu minsi 90 cyangwa X ye igahagarikwa burundu muri Kenya

Ikoranabuhanga - 18/05/2026 12:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Elon Musk yasabwe gufungura ibiro i Nairobi mu minsi 90 cyangwa X ye igahagarikwa burundu muri Kenya

Leta ya Kenya yahaye umuherwe Elon Musk igihe cy’amezi atatu gusa kugira ngo urubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) rufungure ibiro bikuru i Nairobi, bitaba ibyo rukaba rushobora guhagarikwa gukora muri iki gihugu.

Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Kenya, William Kabogo, ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.

Leta ya Kenya yavuze ko urubuga rwa X rukorera muri iki gihugu binyuze mu ruhushya rw’agateganyo (temporary licence), ibintu ivuga ko bidahagije mu gukurikirana no gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Mu bibazo Kenya ivuga ko ishaka gukemura harimo: Ihohoterwa rikorerwa abantu ku mbuga nkoranyambaga (cyberbullying); Gukoresha amashusho n’amafoto y’impimbano akorwa na AI (deepfakes); Gukwirakwiza amashusho n’amafoto y’urukozasoni no Kurinda abana bato ibikubiye ku mbuga bishobora kubangiriza ubuzima bwo mu mutwe.

Leta ivuga ko kugira ibiro bihoraho muri Kenya bizafasha inzego z’umutekano n’iz’ikoranabuhanga gukorana byihuse n’uru rubuga mu gukurikirana ibyaha bikorwa online.

X nta biro igifite muri Afurika

Kuva Elon Musk yagura Twitter mu 2022 akayihindura X, hafashwe ingamba zikomeye zirimo kugabanya abakozi n’amafaranga akoreshwa n’uru rubuga. Icyo gihe hafunzwe ibiro bya Twitter byari biri i Accra muri Ghana, ari byo byonyine uru rubuga rwari rufite ku mugabane wa Afurika.

Kugeza ubu, X nta biro bifatika irafungura muri Afurika, uretse ubufatanye bw’amategeko bwashyizweho muri Nigeria nyuma y’aho iki gihugu cyari cyarahagaritse uru rubuga amezi arindwi.

Uko TikTok yabyitwayemo muri Kenya

Mu mwaka wa 2023, Kenya yari yanatekereje guhagarika TikTok kubera ibikubiye ku rubuga byafatwaga nk’ibiteje ikibazo ku rubyiruko.

Nyuma y’ibiganiro na Leta, TikTok yemeye gufungura ibiro i Nairobi ndetse ishyiraho uburyo bukomeye bwo kugenzura no gukuraho ibikubiye ku rubuga binyuranyije n’amategeko.

Leta ya Kenya yavuze ko n’izindi mbuga nkoranyambaga zirimo Meta zizakurikizwa aya mabwiriza mashya yo kugira ibiro bihoraho muri iki gihugu.

Abanyakenya babyakiriye bate?

Iki cyemezo cyakuruye impaka nyinshi muri Kenya, igihugu gifatwa nk’imwe mu masoko akomeye y’imbuga nkoranyambaga muri Afurika.

Hari abashyigikiye Leta bavuga ko: Bizatanga akazi mu rwego rwa ICT; bizafasha gukumira ibyaha byo kuri internet ndetse ko bizongera igenzura ry’ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga

Mu gihe abandi bavuga ko: Leta ishobora kuba ishaka uburyo bwo kugenzura abaturage, bishobora kubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Hari impungenge z’uko imbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa nabi mu gihe igihugu cyegereje amatora ya 2027. Kugeza ubu, Elon Musk cyangwa ubuyobozi bwa X ntibaragira icyo batangaza kuri iki cyemezo cya Kenya.


Elon Musk yakijweho umuriro n'abanya-Kenya bamusaba gufungura ibiro i Nairobi mu minsi 90 cyangwa X ye igahagarikwa burundu muri Kenya


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...