Urutonde
ruheruka gutangazwa na Forbes ku wa 1 Werurwe 2026, rugaragaza ko Musk yinjije
miliyari 64$ mu kwezi kwa Gashyantare gusa, ndetse kuva umwaka wa 2026
watangira amaze kongeraho arenga miliyari 100$.
Uyu
mugabo uyobora ibigo birimo SpaceX na Tesla, yamaze kwandika amateka akomeye mu
mutungo ku Isi. Mu Ukwakira 2025 yabaye umuntu wa mbere wageze ku mutungo wa
miliyari 500$, mu Ukuboza arenga 600$ na 700$, naho muri Gashyantare 2026
umutungo we urenga bwa mbere miliyari 800$.
Ibi
byatumye asiga intera irenga miliyari 500$ hagati ye n’uri ku mwanya wa kabiri,
ari we Larry Page, umwe mu bashinze Google, ufite umutungo ubarirwa muri
miliyari 257$.
Abakurikiyeho
barimo Sergey Brin ufite miliyari 237$, Jeff Bezos ufite miliyari 224$, ndetse
na Mark Zuckerberg ufite miliyari 222$.
Icyakora
ku rutonde rw’abantu 10 ba mbere bafite umutungo munini ku Isi ntihakigaragara
Bill Gates, wahoze ari umwe mu baherwe bayoboye isi mu myaka myinshi ishize.
Yavuye muri uru rutonde mu Ukwakira 2024 nyuma y’uko Forbes ibonye amakuru
mashya yatumye umutungo we ugaragara ko wagabanutse cyane.
Imibare
igaragaza ko abantu 8 muri 10 bafite umutungo munini ku Isi ari Abanyamerika,
mu gihe abadakomoka muri Amerika ari babiri gusa: Umufaransa Bernard Arnault
uyobora sosiyete y’ibicuruzwa by’akataraboneka ya LVMH, ndetse n’Umunya-Espagne,
Amancio Ortega washinze ikigo cy’imyambaro cya Zara.
Abantu
10 ba mbere ku Isi bafite umutungo ubarirwa hamwe muri miliyari 2.6
z’amadolari, kandi buri umwe muri bo afite nibura miliyari 148$. Bill
Abasesenguzi
bavuga ko abantu benshi ku Isi bari gukurikiranira hafi niba Elon Musk ashobora
kuzaba umuntu wa mbere mu mateka uzagera ku mutungo wa tiriyari imwe
y’amadolari ($1 trillion), cyane cyane mu gihe biteganyijwe ko sosiyete ye
SpaceX ishobora kujya ku isoko ry’imari n’imigabane (IPO) mu mpera z’uyu mwaka.
Elon
Musk ni umwe mu bashoramari n’abahanga mu ikoranabuhanga bazwi cyane ku Isi.
Azwi cyane kubera ibigo yashinze cyangwa ayoboye byahinduye byinshi mu
ikoranabuhanga, ingufu n’ingendo zo mu kirere.
Musk
amaze imyaka ayoboye urutonde rw’abaherwe ku Isi. Umutungo we ukomoka cyane ku
migabane afite mu bigo birimo Tesla na SpaceX.
1.Tesla
– ikora imodoka zikoresha amashanyarazi.
2.SpaceX
– ikora ibyogajuru n’ingendo zo mu kirere.
3.Neuralink
– ikora ubushakashatsi ku buryo ubwonko bw’umuntu bushobora guhuza na
mudasobwa.
4.The
Boring Company – yubaka imihanda yo munsi y’ubutaka.
5.X
Corp. – urubuga nkoranyambaga yaguze rwahoze rwitwa Twitter.
Musk
yavukiye i Pretoria muri Afurika y’Epfo mu 1971. Nyuma yimukiye muri Canada,
hanyuma ajya muri Amerika aho yateje imbere ibikorwa bye byinshi.
Kimwe
mu byo akunze kuvuga cyane ni gahunda yo kohereza abantu ku mubumbe wa Mars, akoresheje
ikoranabuhanga rya SpaceX, agamije ko abantu bazabasha gutura ku yindi mibumbe.
Elon
Musk akunze kuvugwaho gukora ibintu bitandukanye bituma avugwa cyane ku Isi,
nko kugerageza imodoka zitwara ubwazo, ibyogajuru bisubira ku isi bigakoreshwa
inshuro nyinshi, ndetse no kugura urubuga X (Twitter).
Musk
akunze gutangaza ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri X,
aho amagambo ye akenshi akurura impaka n’ibiganiro ku Isi.

Elon
Musk yongeye gushyiraho amateka mashya ku rutonde rw’abaherwe ku Isi, umutungo
we urenga miliyari 839$ bituma asiga intera nini abakurikiyeho


