SEC
ivuga ko mu 2022, Elon Musk yaguze imigabane irenga 5% muri Twitter ariko
ntiyahita abitangaza ku gihe nk’uko amategeko abiteganya. Mu busanzwe, umuntu
ugeze kuri uwo mubare agomba kubitangaza mu gihe kitarenze iminsi 10.
Ariko
Musk we yabikoze atinzeho umunsi umwe (iminsi 11), ibintu byamuhaye inyungu.
Nk’uko SEC ibivuga, uku gutinda kwatumye ashobora gukomeza kugura imigabane ku
giciro kiri hasi, kuko isoko ritari ryamenya ko ari gukusanya imigabane
myinshi.
SEC
ivuga ko kubera kudatangaza amakuru ku gihe, Musk yazigamye agera kuri miliyoni
150 z’amadolari ($150M). Impamvu ni uko iyo ayo makuru aza kujya hanze hakiri
kare, igiciro cy’imigabane ya Twitter cyari kuzamuka vuba, bikamugora kuyigura
ku giciro gito.
Ubwo
yaje gutangaza ko afite 9% by’imigabane ya Twitter, igiciro cy’iyo migabane
cyahise gisimbuka kigera kuri 27%.
Nyuma
yo kuba umwe mu bafite imigabane myinshi, Musk yaje gutekereza kujya mu
buyobozi bwa Twitter, ariko biza kurangira atanze icyifuzo cyo kuyigura yose.
Yaje
kumvikana n’ubuyobozi bwa Twitter kuyigura miliyari 44 z’amadolari ($44B),
ariko nyuma agerageza kwisubiraho. Ibi byaje kurangira urukiko rumutegetse
gukomeza uwo mwanzuro, arayigura, ayihindurira izina ayita “X”.
N’ubwo
yemeye kwishyura ihazabu, Elon Musk ntiyemeye icyaha. Ibi bisanzwe bibaho mu
masezerano nk’aya, aho umuntu yemera kwishyura ariko atemera ku mugaragaro ko
yakoze amakosa.
Icyakora,
aya masezerano agomba kubanza kwemezwa n’urukiko kugira ngo atangire gushyirwa
mu bikorwa nk’uko The Washington Post ibivuga.
Ibi
bibaye mu gihe Musk akomeje kugaragara mu manza zitandukanye. Mu minsi ishize,
yanatanze ubuhamya mu rubanza aregamo abayobozi ba OpenAI (ikigo kiri inyuma ya
ChatGPT), abashinja kutubahiriza amasezerano bagiranye ubwo batangizaga icyo kigo
nk’ikitari kigamije inyungu.
Amakuru
yagiye hanze muri uru rubanza agaragaza ubutumwa bw’ibanga (emails na messages)
hagati y’abanyembaraga mu ikoranabuhanga, ibintu byatumye iri rubanza rukurura
amaso y’abatari bake.
Ibi
bigaragaza uburyo imyitwarire ya Elon Musk mu kugura imigabane ya Twitter
yakomeje guteza impaka n’ibibazo by’amategeko.
Nubwo
yaje gutsinda urugamba rwo kuyigura akanayihindura X, inzira yanyuzemo yaranzwe
n’ibirego, imanza n’amasezerano nk’aya aherutse kugirana na SEC.

