Elon Musk yabaye umuntu wa mbere ku Isi ufite umutungo wa Tiriyari y’amadolari

Inkuru zishyushye - 12/06/2026 3:11 PM
Share:
Elon Musk yabaye umuntu wa mbere ku Isi ufite umutungo wa Tiriyari y’amadolari

Kwamamaza imigabane bwa mbere ku isoko ry’imari (IPO) kwa sosiyete SpaceX y’ubushakashatsi bw’isanzure n’itumanaho rya internet, byatumye nyirayo Elon Musk yandika amateka yo kuba umuntu wa mbere ku Isi ugejeje umutungo we ku gaciro ka Tiriyari imwe y’amadolari ya Amerika.

Ibi byabaye nyuma y'uko SpaceX igennye agaciro k’umugabane wayo ku madolari 135, mu gikorwa cyabaye IPO nini kurusha izindi zose zabayeho mu mateka y’amasoko y’imari. Iyi sosiyete yabashije gukusanya miliyari 75 z’amadolari, bituma agaciro kayo kagera kuri tiriyari 1.77 z’amadolari.

Mbere y’iyi IPO, ikinyamakuru Forbes cyari cyaragennye ko umutungo wa Elon Musk ubarirwa muri miliyari 813 z’amadolari, wari usanzwe uruta kure uw’umuntu wa kabiri ukize ku Isi, Larry Page, wari ufite miliyari 288 z’amadolari.

Kubera ko Musk afite imigabane myinshi muri SpaceX, izamuka ry’agaciro k’iyi sosiyete ryatumye umutungo we ku mpapuro urenga tiriyari imwe y’amadolari. Gusa, abasesenguzi bavuga ko uwo mutungo ushobora kongera kugabanuka mu gihe agaciro k’imigabane ya SpaceX kagabanuka ku isoko.

SpaceX yatangiye gucuruzwa ku isoko ry’imari rya Nasdaq ikoresheje ikimenyetso cya SPCX, ndetse abaturage bari bateraniye ku cyicaro cya SpaceX i Starbase, muri Texas, no mu mujyi wa New York City, bishimiye iki gikorwa cy’amateka.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Elon Musk yavuze ko igihe yatangizaga SpaceX mu 2002 atari yizeye ko izabasha gutsinda. Ati: "Nayihaga amahirwe ari munsi ya 10% yo gutsinda. Nabwiraga abantu ko dushobora gutsindwa, ariko ko byari ngombwa kugerageza kuko iyo hatagira sosiyete nshya yinjira mu by’isanzure, abantu batari kuzaba umuryango ushobora gutembera mu kirere."

Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri SpaceX, Gwynne Shotwell, yavuze ko mbere batari bazi neza niba koko bazajya ku isoko ry’imari, ariko ko ubu babonye ari cyo gihe gikwiye.

SpaceX yatangaje ko yinjije miliyari 18.7 z’amadolari mu mwaka ushize, izamuka rya 33% ugereranyije n’umwaka wa 2024. Igice cyinjiza amafaranga menshi ni serivisi ya internet ikoresha ibyogajuru ya Starlink, yinjije miliyari zirenga 11 z’amadolari, bingana na 61% by’umusaruro wose wa SpaceX.

Nubwo bimeze bityo, ishami ryayo ry’ubushakashatsi bw’isanzure n’ikorwa rya roketi rikomeje guhura n’ibihombo. SpaceX yatangaje ko yahombye miliyari 4.9 z’amadolari mu 2025 ndetse na miliyari 4.3 z’amadolari mu mezi atatu ya mbere ya 2026.

Aya mafaranga menshi yakoreshejwe cyane mu guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), aho SpaceX yashoye miliyari 12.7 z’amadolari muri AI mu mwaka ushize, ndetse na miliyari 7.7 z’amadolari mu gihembwe cya mbere cya 2026.

Mu mishinga Elon Musk afite harimo kohereza mu isanzure ibyogajuru birenga 100,000 bizatanga serivisi z’itumanaho ku Isi hose, ndetse no kubaka ibigo bibika amakuru (data centers) mu kirere bikoresha ingufu z’izuba n’ubukonje karemano bwo mu isanzure.

Iri zamuka rikomeye ry’umutungo wa Elon Musk ryerekana uburyo ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure, internet n’ubwenge buhangano rikomeje guhindura ubukungu bw’Isi, ndetse rikongera gushyira Musk mu mwanya w’umuntu ukize kurusha abandi ku Isi.

Elon Musk yabaye umuntu wa mbere ku Isi ufite umutungo wa Tiriyari y’amadolari


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...