Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nyakanga 2025
ni bwo irerero rya Better Future Football Academy ryakiriye Elivin Dieumerci
bakunze kwita Manguende, umwana w’impano idasanzwe wakiniraga irerero rya Paris
Saint-Germain mu Bufaransa.
Umutoza wamuzamuye, Ntifashwa Marcel
wamamaye ku izina rya Zidane, yavuze ko uyu mwana yari asanzwe akina mu Rwanda ariko ku bw’impano
idasanzwe abonwa na Academy ya PSG, ibintu byamuviriyemo amahirwe yo kujya mu
Bufaransa kujya gucongerayo ruhago ariko akazagaruka muri Academy ya PSG mu Rwanda.
Yagize ati “Bamubonye ku kibuga tuje gukora
imyitozo maze baramubona bisaba ko tujya gukinira i Butare. Bamaze kumushima
byabaye ngombwa ko ajya muri Academy ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa, ariko
mu busanzwe yakinaga muri Petit Prince Football Academy.
Yakomeje agira ati: “Akigaruka
mu Rwanda, nararebye ndavuga ngo hano hari irerero ryiza rya Hubert Bebe,
ndavuga ngo ni Academy ifasha abana mu myitwarire myiza no gukina umupira w’amaguru,
ndavuga ngo uyu mwana nshaka kureba uburyo namuzamurira muri Better ku buryo
nawe yazamura urwego ndetse akisanga mu makipe ari hejuru.
Ntifashwa Marcel yakomeje avuga ko
Manguende yagarutse mu Rwanda ariko agomba gukomereza muri Academy ya PSG
iherereye mu karere ka Huye, ahitamo kumujyana muri Better Future Football
Academy cyane ko nayo ifite ahazaza heza ku bana.
Ati: “Kuva hano i Kigali ugera i Huye byadusabaga amafaranga menshi ariko duhitamo kumuzana hano kwa Hubert Bebe. Better niyo nabonye ishobora kumufasha. Hari n’abandi benshi nzazana hano harimo n’umunyezamu."