Uyu muramyi yongeye kumvikana mu itangazamakuru nyuma y’igihe kinini atagaragara cyane mu bikorwa byo gusohora ibihangano bishya, ibintu byatumye bamwe mu bakunzi be bibaza aho yari yararengeye.
Elisha Eli Beat yavuze ko kuba yari amaze igihe adasohora indirimbo nyinshi bitatewe no guhagarika umuziki, ahubwo byatewe n’umwanzuro yafashe wo kubanza gushyira imbaraga mu masomo ye.
Yagaragaje ko byabaye ngombwa ko asubira ku ishuri kugira ngo arangize amasomo ya Sound Engineering mu Bwongereza.
Nubwo yari ahugiye mu masomo, ntiyigeze areka impano ye yo kuririmba. Ahubwo yakomeje kwandika indirimbo no kuzitunganya buhoro buhoro, aho yari afite intego yo kuzazishyira hanze igihe cyose azaba abonye umwanya uhagije.
Mu gihe cy’imyaka irindwi yose yari amaze muri uru rugendo, yakomeje gukora ku mushinga umwe kugeza ubwo awugejeje ku rwego rwo gusohoka nka album y'indirimbo 100.
Uyu muhanzi w’imyaka 26 yavuze ko muri icyo gihe cyose Imana yakomeje kumuba hafi, imwongerera ubuhanga n’ubushobozi bwo guhanga indirimbo zishingiye ku buzima bwe bwite, ku rugendo rwe rw’ukwizera no ku mirimo ikomeye Imana yagiye ikora mu buzima bwe.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagize ati: “Imirimo itangaje Uwiteka yagiye ankorera ni myinshi cyane. Iyi album igaruka ku rugendo rwanjye rwose kuva natangira kuririmba no gukora production kugeza uyu munsi.”
Elisha Eli Beat avuka mu Karere ka Karongi, ariko ibikorwa bye byinshi by’ubuhanzi abikorera mu Karere ka Musanze. Ni umwe mu rubyiruko rwiyemeje guteza imbere umuziki nyarwanda binyuze mu guhanga no gutunganya ibihangano bifite ubutumwa bwubaka.
Yashinze inzu yitwa CHAIRA Company Ltd, ikorera mu rwego rw’ubuhanzi n’itangazamakuru. Ifite amashami arimo Chaira Empire, ikora ibikorwa byo gutunganya amajwi y’indirimbo (Audio Studio), Chaira Films, ikora amashusho y’indirimbo n’ibindi bikorwa bya videwo, na Chaira Pictures, ikora ibikorwa byo gufotora no gutunganya amashusho y’amafoto.
Urugendo rwa Elisha Eli Beat mu muziki rwatangiye akiri muto cyane. Akiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza yatangiye kwiga gucuranga piano, abikesha ababyeyi be bari basanzwe bakunda umuziki.
Nyuma yo kumenya neza gucuranga piano, yatangiye kwandika indirimbo ze bwite no kwiga gukoresha ibindi bikoresho bya muzika. Uko imyaka yagiye ishira, yaje no gutangira gucuranga mu rusengero, ibintu byamufashije gukomeza gukura mu mpano ye.
Kugeza ubu, Elisha Eli Beat ni umwe mu bahanzi bafite ubumenyi mu gukoresha ibikoresho bitandukanye bya muzika birimo piano, guitar solo, guitar bass, guitar acoustic ndetse n’ingoma (drums).
Mu bihangano bye, yibanda cyane ku butumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana, agaragaza urukundo rwayo, imirimo yayo n’ibitangaza ikorera abantu.
Yivugira ko injyana ye yihariye ayita Afro Rwanda, akaba yifuza gukomeza kuyiteza imbere binyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana mu ndimi zitandukanye kugira ngo ubutumwa bwe bugere ku bantu benshi kurushaho.
Ku bijyanye n’ahazaza he, Elisha Eli Beat yavuze ko afite gahunda yo gutangiza ibikorwa bizafasha kuzamura impano z’abahanzi bakizamuka, cyane cyane abo mu ntara zitandukanye z’u Rwanda bakunze kubura amahirwe yo kubona ibikorwaremezo n’ubufasha bibafasha kwagura impano zabo.
Yizera ko binyuze muri iyo gahunda, azagira uruhare mu gutanga amahirwe ku rubyiruko rufite impano, kugira ngo na rwo rubashe kugera ku nzozi zarwo no guteza imbere umuziki nyarwanda.
Isohoka ry’iyi album y’indirimbo 100 ni intambwe ikomeye mu rugendo rwa Elisha Eli Beat ndetse rikaba ari ikimenyetso cy’ubwitange, kwihangana n’urukundo afitiye umurimo wo kuramya Imana binyuze mu muziki.


Elisha Eli Beat yashyize hanze Album y’indirimbo 100 yakoze mu myaka irindwi
REBA INDIRIMBO YA MBERE KURI ALBUM Y'INDIRIMBO 100 YA ELISHA ELI BEAT
