Element yibasiwe cyane nyuma yo guhura na Perezida Kagame

Imyidagaduro - 25/08/2023 12:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Element yibasiwe cyane nyuma yo guhura na Perezida Kagame

Umuhanzi ndetse akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo, Mugisha Robinson Fred wamenyekanye ku izina rya Element, ari guterwa amabuye nyuma yo kwivugira ibyo yagezeho imbere y'urubyiruko ndetse n'Umukuru w'Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame.

Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yabigarutseho kuwa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya YouthConnekt wabereye mu Intare Conference Arena witabiriwe na Perezida Kagame n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ubwo Element yahabwaga ijambo, yatangiye yiririmbira indirimbo "FOU DE TOI" yakoranye na Bruce Melody ndetse na Ross Kana, ibi nabyo bikaba biri mu byatumye abantu bamwiha cyane.

Uyu muhanzi mu byo yagarutseho hafi ya byose, niwe wivugaga ibigwi amaze kugira mu muziki kuva yawutangira muri 2020 kugeza ubu, yavuze ko yatwayemo ibihembo kandi byinshi bitandukanye bya Producer w'indirimbo wa mbere mu Rwanda.

Yavuze ko ashingiye ku myaka ibiri ishize ari ku ruhembe rw'abatunganya indirimbo n'ibyo yifuza mu buzima bwe, ataragera ku 10% y'ibyo ashaka gukora, akavuga ko afite gukora cyane ku buryo azagera aho yifuza kugera.

Element avuga ko ariko ko bicye amaze kugeraho yizera neza ko hari abo byafasha mu rubyiruko, aramutse abisangije.

Uyu musore mu magambo ye yagiye agarukaho, yavugaga ko ibyo yagezeho yabisangiza bagenzi be nabo bakaba bagira icyo bigiraho.

Gusa ariko kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga, abakurikiranira hafi umuziki Nyarwanda bakomeje kwibasira uyu musore, bavuga ko ibyo yakoze imbere ya Perezida bisa nko kwikunda, yerekana ko arenze kandi nyamara hari byinshi yari kuba yasabye Perezida ubwo yagiraga amahirwe y'imbonekarimwe yo guhura nawe nyamara bikarangira ayatereye inyoni.

Abandi bakavuga ko atari cyo gihe cyo kwiririmbira indirimbo yakoze ariyo "Fou De Toi" kandi nyamara yari afite byinshi byo gusaba byagirira umumaro imyidagaduro Nyarwanda.

Benshi bashingira ko mu myidagaduro Nyarwanda harimo ibintu byinshi bitagenda neza yakabaye yarasabye Perezida akabafasha kubikemura twavuga nk'ahantu ho gukorera indirimbo (amashusho), gusaba koroherezwa kuzana ibikoresho byifashishwa mu gutunganya imiziki n'ibindi.

Element yibasiwe bikomeye nyuma yo kwivuga ibigwi imbere ya Perezida

Babihuzaga n'igihe muri 2018 uwitwa Igor Mabano ubwo yagiraga amahirwe yo guhura na Perezida Kagame yasabye inzu mberabyombi yo gukoreramo ibitaramo ndetse ikaba yaratanzwe ariyo kuri ubu iri gukoreshwa mu bitaramo hafi ya byose bibera mu Rwanda.

Gusa ariko na none ntabwo abantu bose bari kubivugaho rumwe kubera ko hari abari kuvuga ko buri muntu wese ataba afite igihe cyo gusaba ahubwo hari n'uba ashaka gushima ikintu runaka cyatumye agira icyo ageraho.

Inama ya YouthConnekt ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hakaganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye.


Element yibasiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga


Yanditswe na Dieudonne Kubwimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...