Ni
igihembo kimushyira hejuru mu bahanzi b’icyitegererezo bakomeje kugirira
Afurika isura nziza binyuze mu buhanzi no mu mishinga yabo y’ubugeni. Yasohoye
amashusho amugaragaza ahabwa iki gihembo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025.
Mu
myaka umunani ishize, ODA Awards yatangiranye intego yo gushimira no kuragiza
icyubahiro abahanzi bo mu Burasirazuba bwa Afurika (East African Super Stars),
bari barigaragaje mu bikorwa byabo binyura imitima y’abatuye akarere.
Ariko
uko imyaka yagiye ihita, ubushobozi bw’iri rushanwa n’aho ryicaye mu muco
byaragutse, rirenga imipaka rishingira ku butumwa n’uruhare abahanzi bo ku
mugabane wose bagira mu guteza imbere ubuhanzi.
Kuri
iyi nshuro ya Cyenda, ibi bihembo byahawe izina rishya “ODA The African
Award”, biherekejwe n’icyerekezo gishya: gushimira no gushyigikira impano zose
zifite uruhare mu mihindagurikire ya muzika, imyidagaduro n’umuco ku mugabane
wose wa Afurika.
Kuva
ku bahanzi b’ibyamamare mu bihugu bitandukanye, abaririmbyi, abatunganya
umuziki, ababyinnyi n’abandi, abahembwa bafite icyo bahurijeho: kugira icyo
bamarira abandi binyuze mu buhanzi.
Mu
muhango wabereye muri Addis Ababa muri Ethiopia, Element yasohokanye
igihembo cy’ishimwe gihatse ibindi, bamushima uruhare rwe nk'umwe mu bantu
bagejeje umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ni
icyubahiro gikomeye cyatanzwe ku bw’uruhare yagize mu kwamamaza umuco n’umuziki
nyarwanda n’Afurika muri rusange.
Element
yafashwe nk’umwe mu bantu batinyuye urubyiruko rwa Afurika, babereka ko
bibashobokera kuba abantu bakomeye mu buhanzi hatitawe ku buzitizi bw’inzira
banyuramo.
Mu
myaka mike amaze mu ruhando rwa muzika, uyu musore yakoze indirimbo zagiye ziba
ibihangano byo ku rwego mpuzamahanga, akorana n’abahanzi bakomeye, agakora
ingendo zituma izina rye riba ikimenyabose.
Uyu
mu Producer yagiye agaragara mu bikorwa byerekana ko atari umuntu wo mu Rwanda
gusa... ahubwo ari impano y’Afurika.
Ibi
byagaragariye mu buryo ibihangano bye bikomeje gucurangwa mu bihugu
bitandukanye, mu marushanwa mpuzamahanga, mu birori byo ku rwego rwo hejuru no
mu bitaramo bikomeye.
Nyuma
yo kubona iki gihembo, benshi mu bakurikiranira hafi umuziki bavuga ko ari indi
ntambwe igaragaza ko umuziki nyarwanda ugeze ku rwego rwo hejuru.
Element
ni umwe mu ba Producer bafite uruhare runini muri muzika nka binyuze mu guhanga
injyana nshya no guha umuziki nyarwanda isura yihariye. Kuzamura impano nshya
kugira ngo zibashe gufungura amarembo ku ruhando mpuzamahanga. Guhanga
ibihangano byagiye bihesha isura nshya abahanzi bakomeye batandukanye.
Ibi byose byamuhesheje gufatwa nk’umwe mu bahanzi cyangwa abatunganya umuziki b’icyitegererezo muri Afurika, bikaba ari na byo byamuteguriye kwakirwa muri ODA Awards.

Element yanditse izina mu mateka y’abahanzi b’Abanyafurika bakomeje kuzamura ibendera ry’umuco n’ubugeni, ahabwa igihembo muri ‘ODA Awards'

Ahawe
umwanya, Element yavuze ko yishimiye igihembo cyawe "ndetse nyuzwe

Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya Cyenda mu Mujyi wa Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia
