Element yegukanye igihembo muri AFRIMA, Rema yandika amateka

Imyidagaduro - 12/01/2026 5:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Element yegukanye igihembo muri AFRIMA, Rema yandika amateka

Umunyarwanda Element EleéeH yegukanye igihembo cy’utunganya imiziki wahize abandi (Producer of the Year) mu bihembo bikomeye bya AFRIMA Awards 2026, ashimangira ko ari umwe mu bafite ijambo rikomeye mu muziki wa Afurika.

Ibi bihembo byatangiwe mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2026, mu birori byari bibaye ku nshuro ya cyenda by’ibihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA).

Element EleéeH yatsindiye iki gihembo abikesha indirimbo ye “Tombe”. Yahigitse abatunganya imiziki bakomeye barimo Tempoe wakoze “With You” ya Davido na Omah Lay; Hezer wakoze Diplomatico ya El Grande Toto; Progrex wakoze Laho ya Shallipopi; Davinci wakoze Super Homem ya Liliany; ndetse na Jazzworx wakoze Bengicela ihuriyemo ibyamamare bitandukanye muri Afurika.

Uyu muhanzi n’umutunganyi w’imiziki, yitabiriye ibi birori atumiwe n’ubuyobozi bwa AFRIMA, bwamusabye no gususurutsa abitabiriye. Yanataramiye kandi mu birori byo guha ikaze abashyitsi bitabiriye ibi bihembo.

Uretse igihembo yegukanye, Element EleéeH yanahatanaga mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza w’umugabo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho yari ahanganye n’abandi barimo Bruce Melodie.

Muri iki cyiciro, Element yari yaserukanye indirimbo Tombe, mu gihe Bruce Melodie we yari ahatanye binyuze mu ndirimbo Beauty of Fire yakoranye na Joeboy iri kuri Album ye.

Element kandi yari no mu bahatanira igihembo cy’umwanditsi mwiza w’indirimbo (Songwriter of the Year), aho na bwo yaserukanye indirimbo Tombe, igaragaza uruhare rwayo rukomeye mu ntsinzi ye muri AFRIMA.

Ku rundi ruhande, abahanzi bo muri Nigeria bagaragaje imbaraga nyinshi muri ibi bihembo, by’umwihariko Rema, wanditse amateka yo kuba ari we muhanzi wegukanye ibihembo byinshi muri AFRIMA 2026.

Rema yatwaye ibihembo bitatu bikomeye ari byo Artiste of the Year, Best Male Artiste in Western Africa na Best African Artiste in RnB & Soul, bituma izina rye rirushaho gukomera ku rwego rwa Afurika n’Isi.

Burna Boy we yegukanye igihembo cya Album of the Year abikesha album ye No Sign of Weakness, mu gihe Yemi Alade yatwaye igihembo cya Best Soundtrack in a Movie, Series or Documentary abikesha indirimbo You Are.

Shallipopi yatsindiye igihembo cy’Indirimbo y’Umwaka (Song of the Year) abikesha Laho, ndetse anegukana n’igihembo cya Best African Collaboration afatanyije na Burna Boy. Phyno yatwaye igihembo cya Best African Artiste in African Hip-Hop, mu gihe Chella yatowe nka African Fans’ Favourite.

Umuhanzikazi Qing Madi yegukanye igihembo cya Most Promising Artiste of the Year, atsinze abandi bahanzi bari bahatanye barimo Joshua Baraka, Massamba Amadeus, L’Oiseau Rare, Lwah Ndlunkulu, Rym, Kunmie na Fola.

Iyi ntsinzi ya Element EleéeH n’amateka yanditswe na Rema muri AFRIMA 2026 byagaragaje urwego umuziki wa Afurika ugezeho, n’uburyo impano zituruka mu bihugu bitandukanye zikomeje guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya Afrima 2026

Best Male Artist in Central Africa

• C4 Pedro (Angola)

• Eboloko (Gabon)

• Gims (DRC)

• Gerilson Insrael (Angola)

• Kocee (Cameroon)

• L’Oiseau Rare (Gabon)

• Fally Ipupa (DRC)

• Magasco (Cameroon)

• Singuila (The Congo) – Winner

• Werrason (DRC)

 

Best Female Artiste in Central Africa

• Anna Joyce (Angola)

• Blanche Bailly (Cameroon)

• Charlotte Dipanda (Cameroon)

• Cindy Le Coeur (DRC) – Winner

• Deborah Lukalu (DRC)

• Emma’a (Gabon)

• Jessy B (The Congo)

• Krys M (Cameroon)

• Liriany (Angola)

• Rebo (DRC)

 

Best Male Artiste in Eastern Africa

• Bien (Kenya)

• Diamond Platnumz (Tanzania)

• Element Eleéh (Rwanda)

• Joshua Baraka (Uganda)

• Jux (Tanzania) – Winner

• Marioo (Tanzania)

• Mbosso (Tanzania)

• Bruce Melodie (Rwanda)

• Sat-B (Burundi)

• Yared Negu (Ethiopia)

 

Best Female Artiste in Eastern Africa

• Abigail Chams (Tanzania)

• Bridget Blue (Kenya)

• Denise (Madagascar) – winner

• Haleluya Tekletsadik (Ethiopia)

• Lady Jaydee (Tanzania)

• Mahlet Wendimu (Ethiopia)

• Salemia (Ethiopia)

• Weeha (Ethiopia)

• Winnie Nwagi (Uganda)

• Zuchu (Tanzania)

 

Best Male Artiste in Northern Africa

• A.L.A. (Tunisia)

• Adviser (Mauritania)

• Amr Diab (Egypt)

• Cheb Momo (Algeria)

• El Grande Toto (Morocco)

• Hamza Namira (Egypt)

• Lbenj (Morocco)

• Mohamed Ramadan (Egypt)

• Stormy (Morocco)

• Wegz (Egypt)

 

Best Female Artiste in Northern Africa

• Chirine Lajmi (Tunisia)

• Inez (Morocco)

• Jannat (Egypt)

• Jaylann (Morocco)

• Manal (Morocco)

• Meryem Aboulouafa (Morocco)

• Sherine (Egypt) – Winner

• Zina Daoudia (Morocco)

 

Best Male Artiste in Southern Africa

• Anderson Mário (Mozambique)

• Jah Prayzah (Zimbabwe)

• Manana (Eswatini)

• Nasty C (South Africa)

• Teddy Makadi (Malawi)

• Tyler ICU (South Africa)

• Wanitwamos (South Africa)

• Yo Maps (Zambia) – Winner

• Zeze Kingston (Malawi)

• Kazba De Small (South Africa)

 

Best Female Artiste in Southern Africa

• Babalwa M (South Africa)

• Hanna (Zimbabwe)

• Makhadzi (South Africa)

• Nkosazana Daughter (South Africa)

• Nontokozo Mkhize (South Africa) – Winner

• Sha Sha (Zimbabwe)

• Temwah (Malawi)

• Tyla (South Africa)

• Uncle Waffles (Eswatini)

• Zee Nxumalo (South Africa)

 

Best Male Artiste in Western Africa

• Asake (Nigeria)

• Axel Merryl (Benin)

• Black Sherif (Ghana)

• Burna Boy (Nigeria)

• Davido (Nigeria)

• Didi B (Côte d’Ivoire)

• Djodje (Cape Verde)

• Rema (Nigeria) – Winner

• VJ (Senegal)

• Wizkid (Nigeria)

 

Best Female Artiste in Western Africa

• Amaarae (Ghana)

• Ayra Starr (Nigeria)

• Djelykaba Bintou (Guinea)

• Josey (Côte d’Ivoire)

• Mariam Ba Lagaré (Mali)

• Mia Guissé (Senegal)

• Moliy (Ghana)

• Tiwa Savage (Nigeria)

• Viviane Chidid (Senegal)

• Wendy Shay (Ghana) – Winner

CONTINENTAL CATEGORY

Best Male Artiste in African Inspirational Music

• Christian Mukuna (DRC)

• Djunny Beatz (Mozambique)

• Gaise Baba (Nigeria)

• Israel Mbonyi (Rwanda)

• Jah Prayzah (Zimbabwe)

• Joel Lwaga (Tanzania)

• Kocee (Cameroon)

• Lawrence Oyor (Nigeria)

• Milo (Côte d’Ivoire) – Winner

• Sjava (South Africa)

 

Best Female Artiste in African Inspirational Music

• Ada Ehi (Nigeria)

• Choisie Basolua (DRC)

• Krys M (Cameroon)

• Martha Mwaipaja (Tanzania)

• Mercy Chinwo (Nigeria)

• Morijah (Côte d’Ivoire) – Winner

• Nontokozo Mkhize (South Africa)

• Roseline Layo (Côte d’Ivoire)

• Vestine & Dorcas (Rwanda)

 

Best African Artiste, Duo or Group in African Jazz

• Adrian Younge & Ali Shaheed Muhammad (Ghana)

• Haddinqo (Ethiopia) – Winner

• Mádé Kuti (Nigeria)

• Rorisang Sechele (South Africa)

• Sibusiso Mash Mashiloane (South Africa)

• The Cavemen (Nigeria)

• Alune Wade (Senegal)

• Nomfundo Xaluva (South Africa)

• Kyle Shepherd Trio (South Africa)

 

Best Artiste, Duo or Group in African Contemporary

• Fireboy DML (Nigeria)

• Axel Merryl (Benin) – Winner

• Espe Bass (Congo B)

• Bien (Kenya)

• Jaylann (Morocco)

• Kizz Daniel, Angélique Kidjo & Johnny Drille (Nigeria)

• Mbosso (Tanzania)

• Ferre Gola & Rayvanny (DRC)

• Didine Canon 16 (Algeria)

• Wendy Shay (Ghana)

 

Best Soundtrack in Movie, Series, or Documentary

• Igho’le Trap Mix Version (“To Kill a Monkey”: Series) – Oscar Heman-Ackah (Ghana)

• El Ma2as (“The Start”: Film) – Tamer Hosny, Reda Elbahrawy (Egypt)

• You Are (“Iyanu”: The Animated Series) – Yemi Alade (Nigeria) – Winner

• Timpi Tampa (“Timpi Tampa”: The Film) – Ismaël Lo (Senegal)

• Tori Ife (“Seven Doors”: Series) – Tolu Obanro (Nigeria)

• Saatte Ragouj (“The Last of the Mohicans” Film) – Kafon (Tunisia)

 

Songwriter of the Year

• Bakhaw Dioum – “Choix” (Mia Guissé ft. Wally B. Seck) (Senegal) – Winner

• Emel, Jehanny Beth & Camille Berthomier – “Fall in the Light” (Tunisia)

• Emma’a – “Trop d’amour” (Gabon)

• Emmanuel Ayobami Alli-Hakeem – “Za” (Anendlessocean) (Nigeria)

• Ferre Gola – “Amour Illusoire” (DRC)

• Mohammed Ismail Sharrif – “Rebel Music” (Black Sherif) (Ghana)

• Mugisha Fred Robinson – “Tombé” (Element Eleéh) (Rwanda)

• Olamide Adedeji – “Hassibunallah” (Olamide) (Nigeria)

• Prince Omoferi & Nwamu Francis Chukwudubem – “It Hurts” (Johnny Drille & Don Jazzy) (Nigeria)

• Victor Ngatuvese Kaune – “Oputuri ‘Queens'” (One Blood Namibia) (Namibia)

 

African Fans’ Favourite

• Ali Jita (Nigeria)

• Barnaba (Tanzania)

• BNXN & Rema (Nigeria)

• Chella (Nigeria) – Winner

• Dlala Thukzin (South Africa)

• Innoss’b (DRC)

• Kizz Daniel (Nigeria)

• Parazar (Algeria)

• Faceless (Nigeria)

• Tul8te (Egypt)

 

Best African DJ

• DJ Malvado (Angola)

• DJ Maphorisa (South Africa)

• DJ Moh Green (Algeria) – Winner

• DJ Mombochi (The Congo)

• DJ Tunez (Nigeria)

• DJ YK Mule (Nigeria)

• Kelvin Momo (South Africa)

• Oscar Mbo (South Africa)

• Uncle Waffles (Eswatini)

• Woodblock Djs (South Africa)

 

Producer of the Year

• Beneth Seraphin Akatché Koffi (Senegal)

• Butternut, Xolani Majoz (South Africa)

• Dina One (Mali)

• Element Eleéh (Rwanda) – Winner

• Jazzworx (South Africa)

• Progrex (Nigeria)

• DaVinci (Angola)

• Tempoe (Nigeria)

• Themba Sekowe, Gomolemo Joy Gumede, Kabelo Motha (South Africa)

 

Album of the Year

• Ebtadena – Amr Diab (Egypt)

• No Sign of Weakness – Burna Boy (Nigeria) – Winner

• 5ive – Davido (Nigeria)

• Diyilem & Bazarhoff: Genius – Didi B (Côte d’Ivoire)

• Ngomoya – DJ Maphorisa & XDuppy (South Africa)

• Salgoat – El Grande Toto (Morocco)

• Big Aka 4 Aka Kai – Himra (Côte d’Ivoire)

• Thato Ya Modimo – Kelvin Momo (South Africa)

• Idrache (Traces of the Past) – Tinariwen (Mali)

 

Best African Video of the Year

• “Rebel” – Black Sherif (Ghana)

• “Meta” – Nomcebo Zikode & Sofiya Nzau (South Africa)

• “Ki Lo Wa Wa” – Yemi Alade (Nigeria)

• “Timpi Tampa” – Ismaël Lo (Senegal)

• “Tori Ife” – Tolu Obanro (Nigeria)

• “Ova” – Mbosso (Tanzania) – Winner

• “Ololufe” – Juma Jux & Diamond Platnumz (Tanzania)

• “Shaolin” – Seyi Vibez (Nigeria)

• “Stk Stk” – Dizzy Dros, Kekra & Norfafrica (Morocco)

 

Song of the Year

• “Isaka (6AM)” – Ciza, Jazzworx & Thukuthela (South Africa)

• “Bengicela” – Mawhoo Gl Ceejay & Thukuthela (South Africa)

• “Choix” – Mia Guissé (Senegal)

• “Diplomatico” – El Grande Toto (Morocco)

• “Kaay Waay” – VJ (Senegal)

• “Laho” – Shallipopi (Nigeria) – Winner

• “Ololufe Mi” – Jux & Diamond Platnumz (Tanzania)

• “Push 2 Start” – Tyla (South Africa)

• “Shake it to the Max” – Moliy, Shenseea, Skillibeng & Silent Addy (Ghana)

• “With You” – Davido (Nigeria)

 

Best African Dance/Choreography

• Jaylann – “Ha Wlidi” (Morocco)

• Lady Ponce – “Je veux danser” (Cameroon)

• Rebo – “Mobambo” (DRC)

• Serge Beynaud – “Taper Dedans” (Côte d’Ivoire)

• Toofan – “Deodorant” (Togo)

• Tyla – “Push 2 Start” (South Africa)

• Uncle Waffles & Royal Musiq – “Zenzele” (Eswatini)

• Weeha – “Dimama” (Ethiopia) – Winner

• Werrason – “Tout se paie ici bas” (DRC)

• Wizkid – “Kese” (Nigeria)

 

Best African Act Reggae, Ragga & Dancehall

• Magasco – “Dirty Whine” (Cameroon)

• Moliy, Shenseea, Skillibeng & Silent Addy – “Shake it to the Max” (Ghana)

• Ruger & Kranium – “Dudu” (Nigeria)

• Sean Morgan – “Vuu” (Malawi)

• Black Sherif – “Rebel Music” (Ghana)

• Takana Zion – “On My Eyes” (Guinea) – Winner

• Tiwa Savage – “Forgiveness” (Nigeria)

• Wakadinli – “Kum Baba” (Kenya)

• Yemi Alade – “Baddie” (Nigeria)

• Iyani, Mwanaa & Cedo – “Kifo cha Mende” (Kenya)

 

Best African Collaboration

• Blanche Bailly & Lady Ponce – “Lève toi” (Cameroon)

• Goon Flavour, Master Kg & Eemoh – “Ngishutheni” (South Africa)

• Mia Guissé ft. Wally Seck – “Choix” (Senegal)

• Moliy, Silent Addy, Skillibeng & Shenseea – “Shake It to the Max” (Ghana)

• Paki Chenzu ft. Himra – “Assaut” (Togo/Côte d’Ivoire)

• Shallipopi ft. Burna Boy – “Laho” (Nigeria) – Winner

• Uncle Waffles ft. Cowboii, Royal Musiq, Uncool MC & Xduppy – “Zenzele” (Eswatini)

• Davido ft. Omah Lay – “With You” (Nigeria)

• Mawhoo, GL Ceejay & Thukuthela ft. Jazzworx – “Bengicela” (South Africa)

• Benny Adam & Khadija El Warzazia – “Mok Ya Mok” (Morocco)

 

Most Promising Artiste of the Year

• Cysoul (Cameroon)

• Joshua Baraka (Uganda)

• King Luca (Cameroon)

• L’Oiseau Rare (Gabon)

• Lwah Ndlunkulu (South Africa)

• Massamba Amadeus (Senegal)

• Qing Madi, Valorant (Nigeria) – Winner

• Rym (Morocco)

• Kunmie (Nigeria)

• Fola (Nigeria)

 

Artiste of the Year

• Amr Diab (Egypt)

• Ayra Starr (Nigeria)

• Burna Boy (Nigeria)

• Davido (Nigeria)

• DJ Maphorisa (South Africa)

• El Grande Toto (Morocco)

• Fally Ipupa (DRC)

• Jux (Tanzania)

• Rema (Nigeria) – Winner

• Shallipopi (Nigeria)

• Tyla (South Africa)

 

Breakout Artiste of the Year

• Blaq Major (South Africa)

• Ciza (South Africa) – Winner

• Eboloko (Gabon)

• Himra (Côte d’Ivoire)

• Marioo (Tanzania)

• Mawhoo (South Africa)

• Moliy (Ghana)

• Shallipopi (Nigeria)

• Trap King (Algeria)

• VJ (Senegal)

 

Best African Lyricist Rapper

• ALA (Tunisia)

• Didi B (Côte d’Ivoire) – Winner

• Jessy B (Congo B)

• Klassafan le Melangeur (Guinea)

• Nasty C & Usimamane (South Africa)

• Nyashinski (Kenya)

• Reminisce (Nigeria)

• Sarkodie (Ghana)

• Switch (Libya)

• Yacou B OG (Mali)

 

Best African Artiste, Duo or Group in African Hiphop

• ALA ft. Mootjeyek (Tunisia)

• Cassper Nyovest (South Africa)

• Eboloko (Gabon)

• El Grande Toto (Morocco)

• Himra (Côte d’Ivoire)

• Phyno (Nigeria) – Winner

• Nasty C & Usimamane (South Africa)

• Odumodublvck (Nigeria)

• Sarkodie (Ghana)

• Suspect 95 (Côte d’Ivoire)


Best African Artiste, Duo or Group in African RnB & Soul

• Bensoul & V- Be (Kenya)

• Big Zulu ft. Malungelo (South Africa)

• Braye (Nigeria)

• Calema (Sao Tome)

• Emma’a (Gabon)

• Kunmie (Nigeria)

• Manal (Morocco)

• Naledi Aphiwe & Mawelele (South Africa)

• Rema (Nigeria) – Winner

• Wegz ft. Tayc (Egypt)

 

Best African Duo, Group or Band

• Babylone (Algeria)

• Blaq Diamond (South Africa)

• Celema (Sao Tome & Principe)

• Team Paiya (Côte d’Ivoire) – Winner

• The Cavemen (Nigeria)

• Tinariwen (Mali)

• Toofan (Togo)

• Vestine & Dorcas (Rwanda)

• Wapendwa Muziki (Kenya)

• We Are Nubia (Kenya)

Element EleéeH yanditse amateka muri AFRIMA, yegukana igihembo cya “Producer of the Year”

'Tombe' yahesheje Element EleéeH intsinzi muri AFRIMA Awards 2026

Igihembo Element yegukanye yagituye umuryango we ndetse na buri wese umushyigikira mu rugendo rwe rw'umuziki


Rema yanditse amateka muri AFRIMA 2026, atwara ibihembo bitatu bikomeye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...