Uyu
musore wageze ku kibuga mpuzamahanga cya Entebbe International Airport mu
gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2026, yerekeje muri Uganda
avuye mu Karere ka Huye, aho yari yitabiriye iserukiramuco rya Siga Art
Festival ryari rimaze iminsi ribera muri aka gace.
Element
Eleeh ategerejwe kuririmba muri iki gitaramo kizabera ahazwi nka UMA Showgrounds
guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iki gitaramo gifite umwihariko wo guhuza
urwenya n’umuziki, kikaba cyanahuriranye n’ibirori byo kwizihiza Eid al-Fitr,
isoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.
Ni
igitaramo gitegerejwe n’imbaga y’abantu benshi, cyane cyane abatuye mu murwa
mukuru wa Uganda ndetse n’abifuza kwizihiza Eid mu buryo bw’imyidagaduro.
Element
Eleeh azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Sheebah
Karungi, Rema Namakula, King Saha, Maddox Ssematimba ndetse na Hajj Haruna
Mubiru, Mesach Semakula n’abandi benshi barimo Laika Music, Kapeke na Myko
Ouma.
Si
abahanzi gusa bazitabira iki gitaramo, kuko hazaba harimo n’abanyarwenya
bagezweho muri Uganda barimo Madrat & Chiko, MC Mariachi, Amooti
Omubalanguzi, Maulana & Reign, Sammie & Shawa, Raj Kabeja ndetse na
Merry Heart Comedians n’abandi.
‘Comedy
Store’ ni igitaramo kimaze kubaka izina rikomeye i Kampala, aho kizwiho gutanga
imyidagaduro ihuza urwenya n’umuziki mu buryo budasanzwe. Gitegurwa na Alex
Muhangi afatanyije na Kalela Daniel, kikaba kimaze kuba kimwe mu bitaramo
bikurura imbaga nyamwinshi muri iki gihugu.
Kwitabira
iki gitaramo kwa Element Eleeh ni indi ntambwe igaragaza uko umuziki nyarwanda
ukomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga, aho abahanzi nyarwanda bagenda babona
amahirwe yo kuririmba ku rubyiniro rumwe n’ibyamamare byo mu bindi bihugu,
bigafasha mu kumenyekanisha impano zabo no guteza imbere umuziki w’u Rwanda ku
isoko mpuzamahanga.
Rwandan singer and Producer @element_eleeeh
arrives at Entebbe airport ahead of his performance tonight at #ComedyStoreUG
#ZzinaLifeStyle
pic.twitter.com/gIcycqUjkA
Element
yageze i Kampala aho agiye gutaramira muri ‘Comedy Store’, igitaramo gihurirana n’ibirori bya Eid byitezwe n’imbaga y’abakunzi b’imyidagaduro muri
Uganda

Avuye
muri Siga Art Festival i Huye, Element Eleeh akomereje imyidagaduro i Kampala
aho azahurira ku rubyiniro n’ibyamamare byo muri Uganda mu gitaramo cya ‘Comedy
Store’
