Uyu musore yagendereye kiriya gihugu mu bitandukanye.
Yahaherukaga hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, ubwo yahafatiraga amashusho
y'indirimbo ye, akanarangiza indirimbo 'Sikosa' yakoranye na The Ben na Kevin
Kade.
Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragaza ko ashyize
imbere gukorera indirimbo abahanzi Mpuzamahanga. Ndetse mu mezi abiri ashize,
yabwiye itangazamakuru ko mu kabati ke abitse indirimbo z'abarimo Wizkid wamamaye
mu gihugu cya Nigeria.
Ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, nibwo yageze
muri Tanzania mu kurangiza imishinga myinshi y'indirimbo z'abahanzi yari amaze
igihe yaratangiye. InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko uyu musore ari
kugerageza kurangiza indirimbo z'abarimo Harmonize, Marioo n'abandi.
Ariko kandi biteganyijwe ko azatangira n'indi mishinga
y'indirimbo z'abandi bahanzi babarizwa muri kiriya gihugu. Ni urugendo rwari
rumaze igihe ruri gutegurwa, kuko yagombaga kugera muri kiriya gihugu
akarangiza ziriya ndirimbo, ndetse agatangira n'izi nshya.
Harmonize yifashishije konti ye ya Instagram yagaragaje
ko yakozwe ku mutima no kongera gukorana na Element, cyane ko ariwe wamukoreye
indirimbo nka ‘Zanzibar’ yahuriyemo na Bruce Melodie, ‘One more time’ yakoranye
na Kenny Sol.
Ni mu gihe umuhanzi Marioo nawe yifashishije konti ye
ya Instagram, yagaragaje amashusho ari kumwe na Element n'abandi bantu muri
studio bakora ku ndirimbo ze.

Harmonize yagaragaje ko Element ageze kure umushinga w’indirimbo
ze

Marioo yagaragaje amashusho ari kumwe na Element muri
studio bakorana ku ndirimbo

Marioo amaze iminsi ashyize imbere gukorana n’abahanzi
bo mu Rwanda barimo The Ben

Mu bihe bitandukanye Harmonize yakoranye na Element mu
ndirimbo ze zitandukanye

Element yamaze kugera muri Tanzania kurangiza
imishinga y’indirimbo z’abahanzi bakoranye

Producer Zombie wahataniye Grammy Awards yanyuzwe no guhurira na Element mu gihugu cya Tanzania

Muri Mutarama 2023, Harmonize yari i Kigali aho yahuriye muri studio na Element bemeranya kumukorera indirimbo
