Element na NeYo bakoranye indirimbo

Imyidagaduro - 24/08/2026 10:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Element na NeYo bakoranye indirimbo

Mu gihe Element ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere, yamaze gusoza imirimo yo gufata amajwi indirimbo ye na NeYo ikaba imwe mu zizaba zigize album ye nshya.

Amezi agiye gushira ari atanu Element yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye agahita atangira gushaka ibyangombwa bimwemerera kuhakorera.

N’ubwo yatangiye inzira zo gushaka ibyangombwa byo kuhakorera byemewe n’amategeko, Element yakomeje ibikorwa by’umuziki we harimo 'production' ndetse n’ubuhanzi.

Mu rwego rwo gutegura ko album ye ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere yaba idasanzwe, Element yamaze gukorana indirimbo na NeYo mu buryo bw’amajwi bikaba byararangiye ubu hasigaye gufata amashusho yayo.

Uwahaye amakuru Inyarwanda.com ahamywa n’amashusho aba bombi bari kumwe, yavuze ko ibikorwa byo gufata amajwi byarangiye kandi ko byikorewe na Element n’ubo NeYo nka producer nawe yamuhaye ibitekerezo.

Shaffer Chimere Smith, wavutse ku wa 18 Ukwakira 1979, yamamye nka Ne-Yo akaba ari umuhanzi w’indirimbo za R&B, umwanditsi wazo ndetse n’umukinnyi wa filime wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yamenyekanye cyane mu muziki guhera mu 2006 ubwo yasohoraga album ye ya mbere In My Own Words irimo indirimbo yakunzwe cyane “So Sick”, nyuma yo gutangira izina rye nk’umwanditsi wandikiye abandi bahanzi indirimbo zakunzwe nka “Let Me Love You”.

Ne-Yo azwi mu ndirimbo nka “Miss Independent” na “Because of You”, kandi yanandikiye abahanzi bakomeye nka Rihanna na Beyoncé indirimbo zakunzwe ku Isi hose.

Uretse kuririmba, akora no mu bindi bijyanye n’imyidagaduro nk’ikinamico n’ubwanditsi bw’indirimbo, ndetse yegukanye ibihembo bya Grammy inshuro eshatu, bituma aba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu njyana ya R&B ku Isi.

NeYo na Element basoje gufata amajwi y'indirimbo yabo izagaragara kuri album ya Element



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...