Element
Eleeeh na Bwiza ni bamwe mu batanga ishusho nziza y’iyo ntego, aho bombi bagiye
gutaramira mu Burayi mu bihe bitandukanye, mu bihugu bitandukanye, ariko bafite
icyerekezo kimwe: kwegereza umuziki nyarwanda isi.
Mu
mpera za Mutarama 2026, Element Eleeeh, umwe mu bahanga udushya mu muziki
nyarwanda wo mu bihe bishya, ategerejwe mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.
Azataramira
mu gitaramo giteganyijwe ku wa 31 Mutarama 2026, kizabera muri Ephesus Zaal,
ahazwi cyane mu kwakira ibitaramo byitabirwa n’abakunzi b’imyidagaduro
itandukanye.
Iki
gitaramo gitegurwa na Sarakey & Ail International, kikazitabirwa
n’abavangamuziki barimo DJ Lovins, DJ Onex na Joyce Sando, kikaba giteganyijwe
gutangira saa mbiri z’ijoro kugeza mu rukerera.
Kwinjira
ni amayero 40, abafana ba Element baba mu Buholandi no mu bihugu bihaturiye
bazahabwa amahirwe yo kwirebera imbonankubone umuhanzi umaze kwigarurira
imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo.
Ku
rundi ruhande, mu ntangiriro za Werurwe 2026, Bwiza we azaba ari i Stockholm
muri Suède, aho azataramira mu gitaramo cyihariye cyo kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w’Abagore.
Ni
igitaramo giteganyijwe ku wa 7 Werurwe 2026, kizabera muri Boulevard Haga, mu
gace ka Solna, kikazaba gitangiriye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa
cyenda za mu gitondo.
Iki
gitaramo gitegurwa na Urban Vybez, kikazaba kirimo abavangamuziki DJ LVLV na DJ
Sister Justice, kikaba cyitezweho kwitabirwa n’abantu batandukanye barimo
abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki nyafurika baba muri Suède.
Kuba
Bwiza yahawe umwanya wo kuba umuhanzi nyamukuru muri iki gitaramo ni
ikimenyetso cy’uko izina rye rikomeje gukura, cyane cyane nk’umwe mu bagore
bahagarariye neza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo
Element Eleeeh na Bwiza bombi bagiye gutaramira ku mugabane w’u Burayi,
ntibazaba bari mu gihugu kimwe kandi nta gitaramo bahuriyeho.
Icyakora,
ishusho batanga irenze aho bitandukaniye. Bombi bagaragaza icyiciro gishya
cy’abahanzi nyarwanda badategereza guhurizwa ku rubyiniro rumwe ngo umuziki
wabo ugere kure, ahubwo buri wese akagenda atwara ibendera mu nzira ye.
Ibi bitaramo byombi ni igihamya cy’uko umuziki nyarwanda uri kwiyubaka buhoro buhoro ku isoko mpuzamahanga, aho abahanzi batandukanye bagenda bakingura imiryango mu bice bitandukanye by’isi.
Amsterdam na Stockholm, nubwo
zitandukanye, zose zigira uruhare mu rugendo rumwe rwo kumenyekanisha umuco
n’impano by’u Rwanda.




