Element na Bwiza bategerejwe i Burayi mu cyerekezo kimwe cyo kwegereza umuziki nyarwanda isi

Imyidagaduro - 30/01/2026 7:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Element na Bwiza bategerejwe i Burayi mu cyerekezo kimwe cyo kwegereza umuziki nyarwanda isi

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gushaka umwanya uhoraho ku ruhando mpuzamahanga, abahanzi bawo bakomeje kugaragaza ko ubushobozi bwo kuwugeza kure butagishingiye ku kuba bahuriye ku rubyiniro rumwe.

Element Eleeeh na Bwiza ni bamwe mu batanga ishusho nziza y’iyo ntego, aho bombi bagiye gutaramira mu Burayi mu bihe bitandukanye, mu bihugu bitandukanye, ariko bafite icyerekezo kimwe: kwegereza umuziki nyarwanda isi.

Mu mpera za Mutarama 2026, Element Eleeeh, umwe mu bahanga udushya mu muziki nyarwanda wo mu bihe bishya, ategerejwe mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.

Azataramira mu gitaramo giteganyijwe ku wa 31 Mutarama 2026, kizabera muri Ephesus Zaal, ahazwi cyane mu kwakira ibitaramo byitabirwa n’abakunzi b’imyidagaduro itandukanye.

Iki gitaramo gitegurwa na Sarakey & Ail International, kikazitabirwa n’abavangamuziki barimo DJ Lovins, DJ Onex na Joyce Sando, kikaba giteganyijwe gutangira saa mbiri z’ijoro kugeza mu rukerera.

Kwinjira ni amayero 40, abafana ba Element baba mu Buholandi no mu bihugu bihaturiye bazahabwa amahirwe yo kwirebera imbonankubone umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo.

Ku rundi ruhande, mu ntangiriro za Werurwe 2026, Bwiza we azaba ari i Stockholm muri Suède, aho azataramira mu gitaramo cyihariye cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 7 Werurwe 2026, kizabera muri Boulevard Haga, mu gace ka Solna, kikazaba gitangiriye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa cyenda za mu gitondo.

Iki gitaramo gitegurwa na Urban Vybez, kikazaba kirimo abavangamuziki DJ LVLV na DJ Sister Justice, kikaba cyitezweho kwitabirwa n’abantu batandukanye barimo abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki nyafurika baba muri Suède.

Kuba Bwiza yahawe umwanya wo kuba umuhanzi nyamukuru muri iki gitaramo ni ikimenyetso cy’uko izina rye rikomeje gukura, cyane cyane nk’umwe mu bagore bahagarariye neza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo Element Eleeeh na Bwiza bombi bagiye gutaramira ku mugabane w’u Burayi, ntibazaba bari mu gihugu kimwe kandi nta gitaramo bahuriyeho.

Icyakora, ishusho batanga irenze aho bitandukaniye. Bombi bagaragaza icyiciro gishya cy’abahanzi nyarwanda badategereza guhurizwa ku rubyiniro rumwe ngo umuziki wabo ugere kure, ahubwo buri wese akagenda atwara ibendera mu nzira ye.

Ibi bitaramo byombi ni igihamya cy’uko umuziki nyarwanda uri kwiyubaka buhoro buhoro ku isoko mpuzamahanga, aho abahanzi batandukanye bagenda bakingura imiryango mu bice bitandukanye by’isi.

Amsterdam na Stockholm, nubwo zitandukanye, zose zigira uruhare mu rugendo rumwe rwo kumenyekanisha umuco n’impano by’u Rwanda.

Element Eleeeh agiye kongera gusakaza umuziki nyarwanda i Burayi, aho ategerejwe mu gitaramo gikomeye i Amsterdam ku wa 31 Mutarama 2026

Bwiza agiye guhagararira u Rwanda mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, kizabera i Stockholm muri Suède ku wa 7 Werurwe 2026




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...