Iki
gitaramo cyiswe ‘Ray G Live in Concert 2025’, kizaba ku wa 1 Ugushyingo 2025,
kikazabera muri imwe muri sitade zifite amateka muri Uganda, izwiho kwakira
ibitaramo n’ibirori bikomeye birimo n’icyitwa Ekinihiro Kya Radio West,
gitegurwa na 100.2 FM Radio West.
Ray
G uzwi mu ndirimbo nka yakoranye na Bruce Melodie, yatangaje ko yateguye iki
gitaramo kugira ngo yishimire hamwe n’abafana be urugendo rwe rw’imyaka irenga
icumi amaze mu muziki, ndetse akanerekana ko umuziki ukorerwa mu Burengerazuba
bwa Uganda ushobora guhuza abantu benshi nk’uko biba mu bindi bice by’igihugu.
Mu
bandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo barimo Artemia Ambroy, Gravity
Omutujju n’abandi bazatangazwa mu minsi iri imbere. Kwinjira muri iki gitaramo
bizaba bihagaze amafaranga atandukanye bitewe n’imyanya:
Platinum:
miliyoni 2 z’amashilingi ya Uganda, Gold: miliyoni 1, VIP: ibihumbi 50, n’aho
mu myaya isanzwe ‘Ordinary’ n’ibihumbi 20
Kuri
ubu, Element ari mu bihugu byo mu karere aho amaze iminsi akorera ibikorwa bya
muzika. Yari muri Tanzania, aho yafatiye amashusho y’indirimbo yakoranye
n’abahanzi barimo Marioo mu ndirimbo yitwa Jozi.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, yanagiranye ibiganiro n’Ambasaderi w’u
Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, bigamije gushimangira umubano
n’ubufatanye mu guteza imbere umuziki nyarwanda muri Afurika y’Uburasirazuba.
Sitade
ya Kakyeka aho iki gitaramo Element yatumiwemo kizabera, iherereye mu burengerazuba
bwa Uganda mu Mujyi wa Mbarara.
Ifite
ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 1,500, ikaba ari n’ikibugo cy’imikino
n’ibitaramo by’imyidagaduro. Ni naho ikipe ya Mbarara City FC isanzwe yakirira
imikino yayo.
Uyu
ni undi murongo ukomeye wiyongera ku rugendo rwa Element ruri kurushaho gufata
indi ntera mu karere, aho ibikorwa bye bikomeje kumufungurira imiryango yo
gukorana n’abahanzi bo mu bindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.
Element
Eleéeh agiye kuririmbira muri Uganda mu gitaramo cya Ray G kizabera muri sitade
ya Kakyeka i Mbarara
Ray
G yavuze ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza kuri we wo gutaramira abafana be
bakunze ibihangano bye