Element Eleéeh yatangaje ibi bitaramo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashyize hanze ifoto yamamaza uru rugendo yise USA Tour, igaragaza ko azataramira abakunzi be mu mijyi itanu yo muri Amerika.
Nk’uko bigaragara kuri iyi gahunda, azatangirira ibitaramo i Dayton muri Leta ya Ohio ku wa 21 Ugushyingo 2026, akomereze i Louisville muri Kentucky ku wa 27 Ugushyingo.
Ku wa 5 Ukuboza 2026, azataramira i Denver muri Colorado, akurikizeho igitaramo i Phoenix muri Arizona ku wa 19 Ukuboza, mbere yo gusoza uru rugendo i Portland muri Maine ku wa 2 Mutarama 2027.
Ibi bitaramo bije mu gihe Element Eleéeh akomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, nyuma yo kumenyekana nk'umwe mu batunganya imiziki bafite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afurika.
Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleéeh, ni umwe mu batunganya imiziki bagize uruhare mu iterambere ry'umuziki nyarwanda. Yamenyekanye cyane binyuze mu gutunganya indirimbo z'abahanzi batandukanye barimo The Ben na Bruce Melodie.
Uretse kuba umutunganyamuziki, Element yaje no kwinjira mu ruhando rw'abahanzi baririmba, aho mu 2022 yashyize hanze indirimbo ye yise Kashe, imufasha kumenyekana no muri uwo mwuga.
Mu 2024, yashyize hanze indirimbo MiLELE, agaragaza icyerekezo cye cy'umuziki yise Afro-Gako, gihuriza hamwe injyana gakondo nyarwanda n'izigezweho.
Mu zindi ndirimbo ze zamufashije kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki harimo FOU DE TOI, Tombé, MAASO na AYAYAAH, yakoranye na Joshua Baraka wo muri Uganda na Bien wo muri Kenya.
Muri Mutarama 2026, Element Eleéeh yegukanye igihembo cya Best Producer of the Year mu bihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA), aba Umunyarwanda wa mbere wegukanye iki gihembo.
Iki gihembo cyashimangiye urwego yari amaze kugeraho mu mwuga wo gutunganya imiziki, nyuma y'imyaka amaze akorana n'abahanzi batandukanye.
Muri Kamena 2026, yashyize hanze EP ye ya mbere yise GENESIS, igizwe n'indirimbo esheshatu ari zo Kashe, FOU DE TOI, MiLELE, Tombé, MAASO na AYAYAAH.
Iyi EP yasohotse mu gihe yari yanatoranyijwe muri gahunda ya Apple Music Up Next ihagarariye abahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba, ikomeza kumufasha kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Mu rugendo rwo kwagura umuziki we, Element Eleéeh yanakomeje kwegera abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga. Yanakoze ibitaramo muri Canada mu rugendo rwiswe Beyond Borders Canada Tour, aho yari kumwe na Kevin Kade, Nel Ngabo n’abandi bahanzi.
Kuba akomeje kuba muri Amerika no kuhakorera ibikorwa bya muzika bigaragaza indi ntambwe mu rugendo rwe rwo kwagura izina rye ku ruhando mpuzamahanga.
Gukorera ibitaramo bitanu muri Amerika ni indi ntambwe mu rugendo rwe rwa muzika, aho azaba abonye amahirwe yo guhura n'abakunzi be baba muri icyo gihugu no kurushaho kugeza ibihangano bye ku rundi rwego.


Element Eleéeh washyize itafari ku iterambere rya muzika nyarwanda agiye gukorera ibitaramo bitanu muri Amerika
