Mu butumwa bwe, yavuze ko igihe cyari gitegerejwe kigeze, anagaragaza ko imyiteguro y’uru rugendo yamaze gutangira. Yemeje ko vuba aha azatangaza amatariki nyirizina ndetse na Leta zitandukanye azakoreramo ibitaramo muri Amerika.
Element azwi cyane nk’umwe mu batunganya umuziki bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya Afrobeats na Afro-fusion, ndetse yanamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zitandukanye ze harimo: “Tombe”, "MiLELE", “Maaso” n’izindi nyinshi.
Ni umwe mu batanga icyizere ku muziki nyarwanda. Amaze iminsi agenda azamuka ku rwego mpuzamahanga, aherutse kwegukana igihembo cya “Producer of the Year” muri AFRIMA Awards 2025.
Mu minsi ishize yasohoye indirimbo “Ayayaah” yakoranye na Bien na Joshua Baraka, bigaragaza imikoranire mpuzamahanga ikomeje kumuranga.

Element Eleeeh agiye gukora ibitaramo muri Amerika
REBA INDIRIMBO "MiLELE" YA ELEMENT
