Iki
gitaramo kizabera ahazwi nka UMA Showgrounds, kikazatangira saa kumi n’ebyiri
z’umugoroba. Gitegerejwe n’imbaga y’abazaba bishimira Eid mu murwa
mukuru wa Uganda.
Element
Eleeh azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye muri Uganda barimo Sheebah
Karungi, Rema Namakula, King Saha, Maddox, ndetse na Hajj Haruna Mubiru, Mesach
Semakula, Laika Music, Kapeke, Myco Puma n’andi matsinda arimo Amatali.
Ni
igitaramo kizaba gihuza umuziki n’urwenya, kikaba giteganyijwe gutanga
ibyishimo ku bari mu murwa mukuru wa Uganda no mu nkengero zawo, by’umwihariko
ku bari kwizihiza Eid nyuma y’ibyumweru by’isengesho n’igisibo.
Uretse
abahanzi, iki gitaramo kizitabirwa kandi n’abanyarwenya bakomeye muri Uganda
barimo Madrat & Chiko, MC Mariachi, Amooti Omubalanguzi, Maulana na Reign,
Sammie na Shawa, Raj Kabeja, Merry Heart Comedians, Shequin & Eva, Bobi
Brown, Nilo Nilo, Bizonto n’abandi benshi bazaba bafite n’ibindi bitunguranye.
Iki
gikorwa kizayoborwa na Alex Muhangi na Kalela Daniel, basanzwe ari bo bayobora
ibitaramo bya Comedy Store, bakaba bazafasha gutuma iri joro riba iridasanzwe
ku bazaryitabira.
Comedy
Store ni urubuga rw’imyidagaduro rumaze kuba ikimenyabose i Kampala, ruzwiho
guhuza urwenya n’umuziki mu buryo bwihariye. Rwagiye rwiyubakira izina
nk’ahantu hahurira abanyarwenya bazwi n’abakizamuka, kimwe n’abahanzi bakomeye
bo muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Biteganyijwe
ko amatike azagurwa ku mafaranga 50,000 y’amashilingi ya Uganda ku myanya
isanzwe, 100,000 ku myanya ya VIP, naho ameza y’abantu batanu azaba agurwa
Miliyoni 1 y’amashilingi ya Uganda.
Ku
ruhande rwa Element Eleeh, iki gitaramo ni indi ntambwe ikomeye mu gukomeza
kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga, aho akomeje kwigaragaza nk’umwe mu
bahanzi n’abatunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda no hanze yarwo.

Element Eleeh ategerejwe i Kampala mu gitaramo cya Comedy Store kizahurirana n’Umunsi wa Eid, aho azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye bo muri Uganda

Sheebah Karungi azongera guhura n’abakunzi be mu gitaramo giteganyijwe kubera muri UMA Showgrounds ku munsi wa Eid

Rema Namakula azahurira ku rubyiniro rumwe na Element Eleeh n’abandi bahanzi bakomeye mu gitaramo cya Comedy Store

Abahanzi
barimo Element Eleeh, Sheebah Karungi, Rema Namakula na King Saha bazahurira mu
gitaramo gikomeye cya Eid cyateguwe na Comedy Store
