Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, kibera kuri New Life Bible Church i Kigali, cyitabirwa n’abantu benshi ku buryo umubare wabo warenze ubushobozi bwa salle cyabereyemo.
Mu ndirimbo zayo, Elayono Worship Family yafashije abitabiriye kwinjira mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana, ibagezaho ubutumwa bwibutsa abantu urukundo rw’Imana n’akamaro ko kuyegurira ubuzima bwabo.
Kimwe mu byaranze iri joro ni igikorwa cyo kwakira abantu bashya biyemeje gukurikira Yesu Kristo. Abantu babiri bakiriye agakiza, mu gihe abandi barenga 100 bongeye gusaba Yesu kubongerera imbaraga nshya mu rugendo rwabo rwo kwizera.
Iki gitaramo cyayobowe n’umunyamakuru Christian Abayisenga, afatanyije na MC Justine, bafashije abitabiriye gukurikira neza ibikorwa bitandukanye byari byateguwe.
Ikindi cyashimishije abakunzi b’umuziki wa Gospel ni ubufatanye bwa Elayono Worship Family na Papi Clever na Dorcas, aho bahuriye mu ndirimbo nshya itegerejwe gusohoka mu minsi iri imbere.
Iyi ndirimbo ni umwe mu mishinga igaragaza urugendo rw’aba bahanzi mu gukomeza kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu muziki.
Ndi Uwe Live Concert Season 3 yanitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Aline Gahongayire, Tresor Nguweneza "Nibande", umushumba uzwi muri Gen Z Comedy, umunyarwenya Ravnelly ukorana na Clapton Kibonge, ndetse na Elie Bahati.
Ubwitabire bwinshi, ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana, abantu biyeguriye Kristo n’ubufatanye bw’abahanzi ni bimwe mu byaranze iki gitaramo.
Ndi Uwe Live Concert Season 3 isize Elayono Worship Family ikomeje urugendo rwo gukoresha impano yayo mu kuramya Imana, gukomeza ukwizera kw’abayizera no kugeza ubutumwa bw’agakiza ku bantu benshi.
Intego y'iki gitaramo yagezweho ijana ku ijana kuko mbere y'uko kiba Elayono Worship Family yari yadutangarije ko intego ya “Ndi Uwe” irenze gukora igitaramo gisanzwe, kuko ishaka ko kiba umwanya wo gufasha abantu kongera kwegera Imana no kuyimenya.
Iri tsinda ryagize riti: “Kuri Elayono Worship Family, ‘Ndi Uwe’ ntabwo ari concert gusa; ni umwanya wo gutsindira Kristo imitima no gufasha abantu kumenya ko ari ab’Imana no kongera gusabana n’Imana binyuze mu ndirimbo ziteguye neza.”
Perezida wa Elayono Worship Family, Mucyo Kepha Daniel yari yavuze ko abazitabira bazahura n'Imana, ati: "Muzaze mutegura imitima yanyu, muzane n’abandi, kandi ntimuzaze kureba gusa; muzaze guhura n’Imana. Twizera ko iyi Edition izaba umwanya wo kubona Imana ikora mu buzima bw’abantu benshi.”
“Ndi Uwe Live Concert – Edition 3” ije ikurikira “Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2” yabaye mu mwaka ushize mu gitaramo cyabaye ku wa 16 Kanama 2025, na bwo kibera kuri New Life Bible Church i Kicukiro.


Elayono Worship Family yahembuye abitabiriye igitaramo cya Ndi Uwe Live Concert Season 3 cyabereye kuri New Life Bible Church








Igitaramo 'Ndi Uwe Live Concert Season 3' cyayobowe na Christian Abayisenga ukorera Isibo Tv mu kiganiro Holy Room
