Abagize iri tsinda basuye uru rwibutso banaganirizwa amateka agaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.
Umuyobozi wa Elayono Worship Family, Mucyo Kephar, yavuze ko gusura uru rwibutso bifasha cyane cyane urubyiruko gusobanukirwa amateka igihugu cyanyuzemo kugira ngo rubashe kuyasigasira no kuyasangiza abandi.
Yagize ati: “Turashishikariza urubyiruko by’umwihariko abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuza bagasura uru rwibutso kugira ngo bamenye amateka y’ukuri, bityo bajye babwira abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ukuri kw’ibyabaye".
Yakomeje avuga ko bagomba guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi "kuko urubyiruko rufite inshingano zo kubaka no kurinda igihugu cyiza Imana yaduhaye.”
Mu butumwa bwatanzwe kandi, Umuhoza Nadege na Mugisha Peter bashishikarije urubyiruko gukomeza kumenya amateka y’u Rwanda no gushyira imbere ubumwe, urukundo ndetse no gukunda Imana nk’inkingi zubaka igihugu kirangwa n’amahoro n’ubwiyunge.
Iki gikorwa cyabaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Elayono Worship Family yakoze iki gikorwa mu gukangurira abakiri bato kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ejo hazaza heza h’Abanyarwanda.







