Elayono Worship Family irangamiye gukoresha impano yabo mu gukangura imitima y’abantu, kubagarura ku Mana no kubafasha gukomeza urugendo rwo kwizera, binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka ubuzima bwo mu mwuka. Kuri ubu bongereye uburyohe indirimbo "Watubereye Ibyiringiro".
Iyi ndirimbo, yabanje kuririmbwa na True Promises Ministries. Ikubiyemo ubutumwa bukora ku mutima bwibutsa abakristo ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro n’ubuhungiro mu bihe byose by’ubuzima. Ni indirimbo yagiye ihumuriza abantu benshi, ibibutsa ko n’iyo ibihe bikomeye, Imana idahwema kuba hafi y’abayiringiye.
Elayono Worship Family yiganjemo urubyiruko yavuze ko impamvu bahisemo gusubiramo iyi ndirimbo "Watubereye Ibyiringiro" ari urukundo n’agaciro baha ubutumwa buyikubiyemo, ndetse n’icyifuzo cyo gutuma bugera ku gisekuru gishya cy’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Bati: “Twakozwe ku mutima n’ubutumwa bukomeye buri muri iyi ndirimbo. Twabonye ko ikwiye kongera kugera ku bantu benshi mu buryo bushya, ariko ubutumwa bw’umwimerere bwayo bugakomeza kubaho no gukomeza guhindura ubuzima bw’abayumva.”
Aba baramyi bakomeje bavuga ko gusubiramo iyi ndirimbo ari uburyo bwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no guhesha icyubahiro umurimo wakozwe na True Promises Ministries, yabaye igikoresho gikomeye mu kugeza ubutumwa bw’Imana ku bantu benshi.
Mu kuyitunganya mu buryo bushya, Elayono Worship Family yahisemo kuyifatanyamo n’umuramyi David Kega, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Mucyo Kepha Daniel uyobora Elayono Worship Family yavuze ko guhitamo David Kega bitaturutse gusa ku buhanga bwe mu muziki, ahubwo byaturutse no ku mubano ukomeye bamaze igihe bafitanye.
Ati: “David Kega ni inshuti yacu kuva ku munsi wa mbere Elayono Worship Family yatangira. Ni umuntu twubaha cyane kubera umutima afite wo gukorera Imana no gushyigikira impano z’abandi. Twabonaga ko ijwi rye, uburyo aramya n’umwuka akorana umurimo byatuma ubutumwa bw’iyi ndirimbo burushaho kugera ku mitima y’abantu.”
Elayono Worship Family ivuga ko kuri yo, David Kega atari umuhanzi gusa, ahubwo ari inshuti, umuvandimwe ndetse n’umuntu wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwabo rwa mbere.
Bagira bati: “Kuri twe, Kega si umuhanzi gusa. Ni inshuti yacu, ni umuvandimwe kandi ni umwe mu bantu bagiye badushyigikira kuva tugitangira. Yagiye aduha inama zitandukanye no kudutera imbaraga mu rugendo rwacu rw’umurimo. Ni yo mpamvu twishimiye cyane gukorana na we kuri uyu mushinga.”
Basabye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kwakira iyi ndirimbo no kuyikoresha nk’isengesho n’urwibutso rw’uko Imana ikomeza kuba ibyiringiro by’abayizera, uko ibihe byaba bimeze kose.
Indirimbo “Watubereye Ibyiringiro” yasubiwemo na Elayono Worship Family ifatanyije na David Kega, ije yiyongera ku zindi ndirimbo ziramya Imana iri tsinda rimaze gushyira hanze, mu rugendo rwo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu kwegera Imana binyuze mu muziki.
Amashusho yafatiwe mu gitaramo cyabaye tariki ya 16 Kanama 2025 kuri New Life Bible Church Kicukiro. Icyo gihe Elayono Worship Family yatamaramye n’abaramyi barimo David Kega na Queen Rachel mu gitaramo bari bise "Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2".
Elayono Worship Family na David Kega bongereye uburyohe indirimbo "Watubereye Ibyiringiro" ya True Promises


Twakozwe ku mutima n’ubutumwa bukomeye buri muri iyi ndirimbo" - Kefa ku ndirimbo "Watubereye Ibyiringiro"
Itsinda Elayono Worship Family rirakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
REBA INDIRIMBO "WATUBEREYE IBYIRINGIRO" YA ELAYONO WORSHIP FAMILY FT DAVID KEGA
