Tariki ya 16 Kanama 2025, ni bwo Elayobo Worship Family ikunzwe mu ndirimbo "Mwami Mana", na "Urera", yakoze igitaramo gikomeye cyabereye kuri kuri New Life Bible Church Kicukiro. Yatamaramye n’abaramyi bakunzwe cyane barimo David Kega na Queen Rachel. Pastor Jackson Mugisha wa Spirit Revival Temple niwe wagabuye ijambo ry'Imana.
Iki gitaramo "Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2" cyaritabiriwe byo ku rwego rwo hejuru, kirangwa n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana no kuyitambira aho abitabiriye bose bari buzuye umunezero n'ibyishimo, by'akarusho abantu 12 bakira agakiza, batangira urugendo rushya rugana mu Ijuru.
Perezida wa Elayono Worship Family, Mucyo Kepha Daniel, yabwiye inyaRwanda igitaramo cyabo cyagenze neza ndetse ahamya ko Imana yabahaye ibirenze ibyo bari bayisabye.
Ati: "Igitaramo cyagenze neza cyane, Imana yaduhaye ibirenze ibyo twayisabye. Abantu baritabiriye cyane, nk'uko twari twabisabye abantu baje bafite umutima wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu ijambo rimwe "Twabonye Imana"".
Yavuze ibintu bitatu byakoze cyane ku mutima wa bagenzi be babana muri Elayono Worship Family. Ati: "Ikintu cya mbere cyanejeje ni uko intego yacu ya mbere yagezweho! Abantu 12 bakiriye Yesu Kristo nk'umwami n'umukiza. Icya kabiri hari Umwuka Wera rwose, wabonaga abantu bari gusabana na Holy Spirit. Ikindi abo twatumiye bose baraje kandi bakoreshejwe n'Imana pe!".
Umwe mu bitabiriye iki gitaramo yadutangarije ko yanejejwe no kubona Elayono Worship Family, David Kega na Queen Rachel bahembura abitabiriye igitaramo, ndetse no kubona abantu banezererwa mu Mana. Ati: "Abantu bari buzuye umunezero n'ibyishimo".
"Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2" ni igitaramo cyabaye ku nshuro ya kabiri gikurikiye icya mbere cyabaye umwaka ushize, kikaba gitegurwa na Elayono Worship Family y'abaramyi bahuzwa n’intego imwe yo kuramya Imana mu kuri no mu mwuka, ibindi byose bikaza nyuma. Igitaramo cy'uyu mwaka cyari cyihariye kuko banagifatiyemo amashusho y'indirimbo zabo nshya.
Abantu 12 bakiriye agakiza mu gitaramo cya Elayono Worship Family
Elayono Worship Family batambiye Imana mu buryo bukomeye
Queen Rachel yaririmbye mu gitaramo cya Elayono Worship Family
Perezida wa Elayono Worship Family, Mucyo Kepha Daniel, gutambira Imana nka Dawidi biri mu maraso ye
"Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo" Imigani 22: 6
Elayono Worship Family bakoze igitaramo cy'amateka bafatiyemo amashusho y'indirimbo zabo nshya
REBA INDIRIMBO "MWAMI MANA" YA ELAYONO WORSHIP FAMILY