Elayono Choir Kanombe yahuje inganzo na Decalle mu ndirimbo “Ku Musaraba” inakomoza ku gushinga studio

Imyidagaduro - 16/03/2026 11:12 AM
Share:
Elayono Choir Kanombe yahuje inganzo na Decalle mu ndirimbo “Ku Musaraba” inakomoza ku gushinga studio

Korali Elayono ikorera mu itorero rya ADEPR Rwimbogo i Kanombe yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ku Musaraba”, yakoranye na Ntihinduka Mordecalle uzwi nka Decalle.

"Ku musaraba" ni indirimbo igaruka ku gaciro k’umusaraba wa Yesu Kristo n’akamaro kawo mu buzima bw’abakristo. Ni imwe mu mishinga mishya Elayono Choir izashyira hanze muri 2026, aho yanatangaje ko ifite izindi ndirimbo esheshatu yiteguye gushyira hanze.

Perezida wa Chorale Elayono, Maniragaba Manasseh, yabwiye inyaRwanda ko iyi korali imaze igihe kinini ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo, kandi kugeza ubu imaze gukora album eshatu zirimo izakunzwe cyane n’abakunzi bayo.

Izo Album ni "Gucungurwa Kwacu", "Intare ya Yuda" na "Ku Musaraba". Mu ndirimbo z’ibihe byose iyi korali yishimira mu myaka yose imaze mu murimo w'ivugabutumwa harimo: “Mutima Uririra”, “Gucungurwa” na “Ku Musaraba”.

Yavuze ko kimwe mu byo bishimira cyane bagezeho ari ugukora indirimbo mu buryo bwa 'Live Recording', uburyo butuma indirimbo zirushaho kugira ubuziranenge no kugaragaza impano z’abaririmbyi mu buryo bw’umwimerere.

Mu mishinga bafite mu myaka itanu iri imbere, harimo gushinga studio ya Elayono izabafasha gukora no guteza imbere umuziki wabo, no gufasha abandi baririmbyi. Banateganya gufasha urubyiruko kwiga imyuga, harimo nko kubafasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (permis) kugira ngo bagire ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.

Indirimbo “Ku Musaraba” igaruka ku gaciro k’igikorwa Yesu Kristo yakoreye ku musaraba i Golgota, aho abakristo bemera ko ari ho bacunguriwe. Mu magambo yayo, aba baririmbyi b'i Kanombe bagaragaza uburyo umuntu ashobora kwegera Imana akababarirwa ibyaha, akabona amahoro n’ubugingo bushya.

Mu gice cy’iyi ndirimbo hagira hati: “Ku musaraba hariya i Nyabihanga naturiye umutwaro w’ibyaha byanjye, mpumvira ijwi ryiza ryuzuye imbabazi rimbwira ngo urababariwe.” Indirimbo ikomeza igaragaza ko ku musaraba ari ho habonetse agakiza, aho uyiririmba agira ati: “Gorogota Nyabihanga nacunguriwe, naherewe agaciro, nzahora nkuririmba.”

Elayono Choir yatangaje ko umwaka wa 2026 ari umwaka wihariye ku bakunzi babo, kuko bafite ibikorwa byinshi bateganya gukora birimo gusohora indirimbo nshya zigera kuri esheshatu, gutegura Elayono Week, gukora ibiterane by’ivugabutumwa n’ibindi bitaramo byo guhura n’abakunzi babo.

Amateka ya Chorale Elayono Kanombe

Elayono Choir ishoye imizi muri iki cyanditswe. Zaburi 100:1-3 "Mwa bari mu isi yose mwe, Muvugirize Uwiteka impundu, Mukorere Uwiteka munezerewe, Muze mu maso ye muririmba. Mumenye yuko Uwiteka ari we Mana, Ni we waturemye natwe turi abe, Turi ubwoko bwe, Turi intama zo mu cyanya cye."

Chorale Elayono Kanombe ni itsinda riririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, ryashinzwe mu 1997 mu murenge wa Nyarugunga, Akagali ka Rwimbogo i Kanombe munsi y'Ikibuga cy'Indege.

Yatangijwe n'abaririmbyi 8 basengeraga hamwe mu nzu, nyuma bajya muri 'shitting' batangiza itorero rya ADEPR Rwimbogo, icyo gihe Korali ntiyagiraga izina. Basenze Imana babona kuyita Elayono. Iyo Korali niyo yari igize abakristo ba mbere b'Itorero rya Rwimbogo bahita batangira kubaka urusengero rwa ADEPR Rwimbogo. 

Chorale Elayono yagiye yaguka Imana ibongerera abaririmbyi, ubu bakaba bageze ku baririmbyi basaga 70. Yagiye ikora ibikorwa bitandukanye birimo ingendo z'ivugabutumwa mu ntara zitandukanye abantu benshi bakira agakiza ku bw'indirimbo za Elayono.

Bakoze ibiterane by'vugabutumwa batumira amakorari menshi mu Rwanda n'abahanzi ku giti cyabo aho batibagirwa ko mu mwaka 2016 batumiye Israel Mbonyi mu gitaramo cyo kumurika Album y'amajwi "Intare ya Yuda".

Elayono Special Week n’ibikorwa by’urukundo

Mu mwaka wa 2012, Chorale Elayono yatangije igikorwa cyiswe Elayono Special Week, cyibanda ku bikorwa by’urukundo n’imibereho myiza y’abaturage. Muri iki gikorwa basura abarwayi mu bitaro, abafungiye mu magororero, bakagurira abatishoboye mituweli, ndetse bakanafasha abakene n’abandi bafite ibibazo.

Ibi bikorwa byagiye byitabirwa n’abantu benshi kandi bikomeje gukorwa buri mwaka. Iri vugabutumwa rimara icyumweru, ryatangijwe na Elayono Choir Kanombe none rimaze kugera mu gihugu hose aho amakorali atandukanye akora iri vugabutumwa buri mwaka, ibintu byishimirwa cyane na Elayono Choir yaritangije.

Chorale Elayono Kanombe ifite album 3 z'indirimbo zo guhimbaza Imana, irangwa n'urukundo aho babana nk'umuryango ndetse n'uyivuyemo aguma mu muryango mugari wa Elayono (Elayono Family) yaba mu Rwanda no mu mahanga aho ibikorwa byose bikorwa n'abahari bakiririmba ndetse n'abagiye bose bakaba babigiramo uruhare.

Ni Korali iharanira iterambere rya buri muririmbyi aho abakiri bato bakangurirwa kwiga, kwiteza imbere, gushaka impushya zo gutwara ibinyabiziga n'ibindi. Irangwa no gukunda gusenga kuko bazi ko imirimo yose umuntu ayishobozwa no gusenga.

Matayo 7:7 “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa".

Aba baririmbyi bavuze ko ishingiro ry'indirimbo za Chorale Elayono "tuzikura mu byanditswe byera dusanga muri Bibiliya aho dukangurira abaririmbyi kwiga ijambo ry'Imana kugira ngo babashe kubona ibihimbano by'umwuka no kwera imbuto zikwiriye abamenye ijambo ry'Imana tubwiriza".

2 Timoteyo 3:16 "Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka".

Chorale Elayono Kanombe ikomeza kwiyemeza gukoresha impano zayo mu guhimbaza Imana, kwamamaza ubutumwa bwiza no kubaka umuryango w’abakunzi ba Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

REBA INDIRIMBO NSHYA "KU MUSARABA" YA CHORALE ELAYONO KANOMBE

Elayono Choir yashyize hanze indirimbo nshya "Ku Musaraba" yakoranye na Decalle

Chorale Elayono Kanombe yahishuye ko ifite umushinga wo gushinga studio yayo bwite

Decalle wakoranye indirimbo na Elayono Choir Kanombe asanzwe ari umuhanzi ku giti cye akanaririmba muri korali

Zimwe muri "Elayono Special Week" bagiye bakora mu myaka yashize


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...